Ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri iki gihe
Noruveje
Tekereza ubwiriza mu gihugu cy’inyanja yinjira mu mibande myiza, kirimo imisozi miremire, urubura, barafu n’inyamaswa z’amahembe ameze nk’amashami, kikagira ikirere kigaragaramo urumuri rw’amabara meza cyane ruba runyenyeretsa mu mezi y’imbeho. Ngiyo Noruveje! Soma inkuru y’abavandimwe bacu bakoraga ingendo mu bwato cyangwa bakagenda baserebeka ku rubura bagiye kubwiriza mu turere twitaruye, wisomere n’inkuru y’umuvandimwe wajyaga mu materaniro atambaye inkweto. Nanone, uzamenya ukuntu Abakristo bagaragaje ukwizera n’ubutwari mu gihe cy’Abanazi.
U Rwanda
Urukundo rurangwa no kwigomwa Yesu yavuze ko rwari kuranga abigishwa be rwagaragaye mu mateka y’icyo gihugu cyo muri Afurika. Igihe urwangano rushingiye ku moko rwatumaga habaho jenoside iteye ubwoba, Abahamya ba Yehova bashyize ubuzima bwabo mu kaga ndetse hari n’abapfuye, bagerageza gukiza bagenzi babo. Iyi ni inkuru itazibagirana y’ukuntu bihanganye igihe batotezwaga n’umurimo wabo warabuzanyijwe, kandi bagakomera ku budahemuka bwabo bahanganye n’ingorane, ibigeragezo n’iterabwoba.