ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/12 pp. 18-22
  • Abantu bizerwa bo mu bihe bya kera bayoborwaga n’umwuka w’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abantu bizerwa bo mu bihe bya kera bayoborwaga n’umwuka w’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umwuka w’Imana watumye Mose agira imbaraga
  • Umwuka wera watumye Besaleli yuzuza ibisabwa
  • Yosuwa yayoboye ubwoko bw’Imana abifashijwemo n’umwuka wayo
  • ‘Umwuka wa Yehova watwikiriye Gideyoni’
  • ‘Umwuka wa Yehova waje kuri Yefuta’
  • ‘Umwuka wa Yehova waje’ kuri Samusoni
  • Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya wishingikiriza kuri Yehova nka Samusoni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Kuba indahemuka bituma umuntu yemerwa n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ese ni ngombwa ko abantu babona ibyo ukora?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/12 pp. 18-22

Abantu bizerwa bo mu bihe bya kera bayoborwaga n’umwuka w’Imana

“Umwami w’Ikirenga Yehova yarantumye, ndetse n’umwuka we.”—YES 48:16.

1, 2. Ni iki gikenewe kugira ngo tugire ukwizera, kandi se gusuzuma ingero z’abantu bizerwa bo mu bihe bya kera biratumarira iki?

NK’UKO byagaragaye uhereye mu gihe cya Abeli, ‘kwizera ntigufitwe n’abantu bose’ (2 Tes 3:2). Ku bw’ibyo se, kuki umuntu agira uwo muco, kandi se ni iki gituma aba uwizerwa? Ahanini, kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise mu Ijambo ry’Imana (Rom 10:17). Kwizera ni imwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana (Gal 5:22, 23). Bityo rero, dukeneye umwuka wera kugira ngo tugire ukwizera kandi tukugaragaze mu mibereho yacu.

2 Gutekereza ko abagabo n’abagore baranzwe n’ukwizera gukomeye bakuvukanye, mbese ko kugira ukwizera byizana, byaba ari ukwibeshya rwose. Abagaragu b’Imana b’intangarugero bavugwa muri Bibiliya bari abantu ‘bameze nkatwe’ (Yak 5:17). Bari abantu bashidikanya, bahangayika kandi bagira intege nke, ariko umwuka w’Imana ‘wabahaye kugira imbaraga’ zo guhangana n’ingorane (Heb 11:34). Gusuzuma ukuntu umwuka wa Yehova wabakoreyeho, bizadushishikariza gukomeza kuba abizerwa muri iki gihe ukwizera kwacu kugarijwe.

Umwuka w’Imana watumye Mose agira imbaraga

3-5. (a) Ni iki gituma tuvuga ko Mose yafashijwe n’umwuka wera? (b) Ni iki urugero rwa Mose rutwigisha ku birebana n’uko Yehova atanga umwuka we?

3 Mu bantu bose bariho mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Mose ni we ‘wicishaga bugufi cyane’ (Kub 12:3). Uwo mugaragu w’Imana witondaga yahawe inshingano nyinshi mu ishyanga rya Isirayeli. Umwuka w’Imana wahaye Mose imbaraga zo guhanura, guca imanza, kwandika, kuyobora no gukora ibitangaza. (Soma muri Yesaya 63:11-14.) Icyakora, hari igihe Mose yitotombye avuga ko izo nshingano zari zimuremereye cyane (Kub 11:14, 15). Ku bw’ibyo, Yehova ‘yafashe ku mwuka’ wari kuri Mose awushyira ku bandi bantu 70 kugira ngo bamufashe kwikorera uwo mutwaro (Kub 11:16, 17). Nubwo umutwaro wa Mose wasaga n’umuremereye, mu by’ukuri ntiyawikoreraga wenyine, kandi n’abo bantu 70 bari bashyiriweho kumufasha ntibari kuwikorera bonyine.

4 Mose yari yarahawe umwuka wera yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano yari afite. Nyuma y’uko Yehova afata ku mwuka wari kuri Mose, yakomeje kugira umwuka yari akeneye. Mose ntiyasigaranye muke, kandi abo bakuru 70 na bo ntibagize mwinshi cyane. Yehova aduha umwuka dukeneye bitewe n’imimerere turimo. ‘Ntatanga umwuka awugera,’ ahubwo aduha “ku kuzura kwe.”—Yoh 1:16; 3:34.

5 Ese uhanganye n’ibigeragezo? Ese wumva inshingano zawe zirushaho kwiyongera, bigasaba ko uzigenera igihe kinini? Ese uhatanira gutunga umuryango wawe mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, ari na ko uhangana n’izamuka ry’ibiciro cyangwa imihangayiko iterwa n’uburwayi? Ese ufite inshingano zikomeye mu itorero? Ujye wiringira ko Imana ishobora kuguha imbaraga ukeneye ikoresheje umwuka wayo, kugira ngo uhangane n’ikibazo cyose ufite.—Rom 15:13.

Umwuka wera watumye Besaleli yuzuza ibisabwa

6-8. (a) Ni iki umwuka w’Imana watumye Besaleli na Oholiyabu bakora? (b) Ni iki kigaragaza ko Besaleli na Oholiyabu bayoborwaga n’umwuka w’Imana? (c) Kuki ibyabaye kuri Besaleli bishishikaje cyane?

6 Ibyabaye kuri Besaleli wabayeho mu gihe cya Mose bihishura byinshi ku birebana n’uko umwuka w’Imana ukora. (Soma mu Kuva 35:30-35.) Besaleli yatoranyirijwe guhagararira umurimo wo gukora ibikoresho by’ihema ry’ibonaniro. Ese yari asanzwe azi iby’ubukorikori mbere yo gushingwa uwo murimo ukomeye? Birashoboka, ariko uko bigaragara akazi yari yarakoze mbere y’uko ahabwa iyo nshingano kari ako kubumbira Abanyegiputa amatafari (Kuva 1:13, 14). Bityo se, Besaleli yari gushobora ate gusohoza iyo nshingano itoroshye? Yehova ‘yamwujuje umwuka w’Imana agira ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agira ubuhanga mu bukorikori bw’uburyo bwose: ubwo gukora ibishushanyo mbonera [no gukora] ibintu by’ubwoko bwose bikoranywe ubuhanga.’ Uko ubuhanga Besaleli yari afite bwari kose, umwuka wera wamufashije kubwongera. Uko ni na ko byagenze kuri Oholiyabu. Uko bigaragara, Besaleli na Oholiyabu bamenye ibintu neza, kuko uretse kuba barakoze ibyo basabwaga gukora, banigishije abandi. Koko rero, Imana yashyize mu mitima yabo ubuhanga bwo kwigisha.

7 Indi gihamya y’uko Besaleli na Oholiyabu bayoborwaga n’umwuka w’Imana ni ukuntu ibikoresho bakoze byari bikomeye cyane. Nyuma y’imyaka igera kuri 500, ibikoresho bari barakoze byari bigikoreshwa (2 Ngoma 1:2-6). Mu buryo bunyuranye n’uko abanyabukorikori bo muri iki gihe babigenza, Besaleli na Oholiyabu bo ntibari bashishikajwe no gushyira ikimenyetso kibaranga ku byo bakoze. Bifuzaga ko Yehova yaba ari we uhabwa icyubahiro.—Kuva 36:1, 2.

8 Muri iki gihe, dushobora guhabwa inshingano zikomeye zidusaba kugira ubuhanga mu bintu byihariye urugero nk’ubwubatsi, gucapa, gutegura amakoraniro, gutanga ubufasha ahabaye impanuka kamere cyangwa kuganira n’abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga ku birebana n’uko tubona ibyo guterwa amaraso dushingiye ku Byanditswe. Rimwe na rimwe izo nshingano zisohozwa n’abantu babifitemo ubuhanga, ariko akenshi zisohozwa n’abantu batigeze biga ibintu nk’ibyo, bitangiye gufasha abandi. Umwuka w’Imana utuma imihati bashyiraho igira icyo igeraho. Ese waba warigeze kwanga inshingano mu murimo wa Yehova, wumva ko hari abandi babishoboye kukurusha? Wibuke ko umwuka wa Yehova ushobora kongera ubumenyi n’ubushobozi ufite, ukagufasha gusohoza inshingano iyo ari yo yose aguhaye.

Yosuwa yayoboye ubwoko bw’Imana abifashijwemo n’umwuka wayo

9. Byagendekeye bite Abisirayeli nyuma yo kuva muri Egiputa, kandi se ni ikihe kibazo cyavutse?

9 Nanone kandi, umwuka w’Imana wayoboye undi muntu wabayeho mu gihe cya Mose na Besaleli. Nyuma gato y’uko Abisirayeli bava muri Egiputa, Abamaleki bateye ubwo bwoko bw’Imana butabashotoye. Byabaye ngombwa ko Abisirayeli birwanaho. Nubwo Abisirayeli batari bazi intambara, bagombaga kujya ku rugamba ku ncuro ya mbere nyuma y’uko baba ishyanga ryigenga (Kuva 13:17; 17:8). Bari bakeneye umuntu wo kubayobora. Yari kuba nde?

10. Kuki Abisirayeli bari bayobowe na Yosuwa batsinze urugamba?

10 Yosuwa ni we watoranyijwe. Ariko se, iyo aza gusabwa kuvuga ibintu yakoze mbere yaho byari kumufasha gusohoza iyo nshingano, ni iki yari kuvuga? Ese yari kuvuga ko yabaye umucakara? Ko yabumbaga amatafari? Ko yatoraguraga manu se? Ni koko, Elishama sekuru wa Yosuwa yari umutware w’umuryango w’Abefurayimu, kandi uko bigaragara yayoboraga abantu 108.100 bo muri rimwe mu matsinda y’imiryango itatu y’Abisirayeli (Kub 2:18, 24; 1 Ngoma 7:26, 27). Nyamara, Yehova yavuze binyuriye kuri Mose ko yaba Elishama, yaba umuhungu we Nuni, nta n’umwe wari kuyobora ingabo zari kunesha umwanzi, uretse Yosuwa. Urwo rugamba rwamaze hafi umunsi wose. Kubera ko Yosuwa yumviraga muri byose kandi agaha agaciro ubuyobozi yahabwaga n’umwuka wera w’Imana, Isirayeli yaratsinze.—Kuva 17:9-13.

11. Kimwe na Yosuwa, ni iki twakora kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wera?

11 Nyuma yaho, Yosuwa wari ‘wuzuye umwuka w’ubwenge’ yasimbuye Mose (Guteg 34:9). Umwuka wera ntiwatumye Yosuwa agira ubushobozi bwo guhanura cyangwa gukora ibitangaza nk’uko byagenze kuri Mose, ahubwo watumye ayobora Abisirayeli mu rugamba rwaje gutuma bigarurira Kanani. Muri iki gihe, dushobora kumva tutari inararibonye cyangwa tutujuje ibisabwa kugira ngo dusohoze inshingano runaka mu murimo wera. Ariko kandi, kimwe na Yosuwa, gukurikiza neza amabwiriza duhabwa n’Imana bishobora gutuma tugira icyo tugeraho.—Yos 1:7-9.

‘Umwuka wa Yehova watwikiriye Gideyoni’

12-14. (a) Kuba ingabo 300 zarashoboye gutsinda ingabo nyinshi z’Abamidiyani, bigaragaza iki? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yatumye Gideyoni agira icyizere? (c) Imana idufasha ite muri iki gihe?

12 Nyuma y’urupfu rwa Yosuwa, Yehova yakomeje kugaragaza ko ashobora guha imbaraga abantu bizerwa. Igitabo cy’Abacamanza kirimo inkuru nyinshi z’abantu ‘bahawe kugira imbaraga nubwo bari abanyantege nke’ (Heb 11:34). Imana yakoresheje umwuka wera, iha Gideyoni imbaraga zo kurwanirira ubwoko bwayo (Abac 6:34). Ariko rero, ingabo zari ziyobowe na Gideyoni zari kimwe cya kane cy’ingabo z’Abamidiyani. Nubwo ingabo z’Abisirayeli zari nke, Yehova we yabonaga ko zari nyinshi cyane. Yategetse Gideyoni incuro ebyiri zose kugabanya izo ngabo kugeza igihe hasigariye Umwisirayeli umwe ku ngabo z’Abamidiyani 450 (Abac 7:2-8; 8:10). Yehova yemeye uwo mubare. Iyo ingabo z’Abisirayeli zitsinda urwo rugamba se, hari uwari kuvuga ko byatewe n’imbaraga z’abantu cyangwa ubwenge bwabo?

13 Gideyoni n’ingabo ze bari biteguye. Ese iyo uza kuba umwe muri izo ngabo nke, kumenya ko ingabo zanyu zavuyemo abantu b’abanyabwoba n’abantu batagira amakenga, byari gutuma wumva utuje? Cyangwa kwibaza uko biri bugende byari kugutera ubwoba? Nta mpamvu zo gukekeranya twibaza uko Gideyoni yumvaga ameze. Yakoze ibyo yasabwaga gukora. (Soma mu Bacamanza 7:9-14.) Yehova ntiyigeze arakarira Gideyoni kubera ko yamusabye ikimenyetso kimwereka ko yari kumufasha (Abac 6:36-40). Ahubwo yatumye Gideyoni agira ukwizera gukomeye.

14 Imbaraga Yehova afite zo gukiza abantu ntizigira umupaka. Ashobora gukiza ubwoko bwe amakuba ayo ari yo yose, ndetse akaba yabikora akoresheje abantu basa n’aho bafite intege nke cyangwa batagira kirengera. Hari igihe dushobora kumva turi bake ugereranyije n’abaturwanya cyangwa tukumva twihebye. Ntitwitega ko Imana iduha ikimenyetso mu buryo bw’igitangaza kitwemeza ko izadufasha nk’uko byagenze kuri Gideyoni, ariko dushobora kuvana ubuyobozi n’inkunga mu Ijambo ry’Imana no mu itorero ryayo riyoborwa n’umwuka (Rom 8:31, 32). Amasezerano ya Yehova yuje urukundo atuma tugira ukwizera gukomeye kandi agatuma twemera tudashidikanya ko mu by’ukuri ari Umufasha wacu.

‘Umwuka wa Yehova waje kuri Yefuta’

15, 16. Kuki umukobwa wa Yefuta yari afite imitekerereze myiza, kandi se ibyo bitera ababyeyi iyihe nkunga?

15 Reka dufate urundi rugero. Igihe Abisirayeli bari bagiye kurwana n’Abamoni, umwuka wa Yehova ‘waje kuri Yefuta.’ Kubera ko Yefuta yifuzaga cyane gutsinda urugamba kugira ngo aheshe Yehova ikuzo, yahize umuhigo, ariko kuwuhigura ntibyari byoroshye. Yahigiye Imana ko nimufasha gutsinda Abamoni, uzasohoka mbere mu nzu aje kumusanganira ubwo azaba atabarutse, azaba uwa Yehova. Ubwo yari atabarutse amaze gutsinda Abamoni, umukobwa we yagiye yiruka ajya kumusanganira (Abac 11:29-31, 34). Ese Yefuta yumvise bimutunguye? Bishobora kuba bitaramutunguye kuko yari afite umwana umwe gusa. Yahiguye umuhigo we atanga umukobwa we kugira ngo akorere Yehova mu ihema rye ryari i Shilo. Kubera ko umukobwa wa Yefuta yari umugaragu wa Yehova wizerwa, yari azi neza ko se yagombaga guhigura umuhigo yahize. (Soma mu Bacamanza 11:36.) Abo bombi umwuka wa Yehova wabahaye imbaraga bari bakeneye.

16 Umukobwa wa Yefuta yashoboye ate kugira umwuka nk’uwo wo kwigomwa? Nta gushidikanya ko ishyaka se yari afite n’ukuntu yubahaga Imana ari byo byatumye agira ukwizera gukomeye. Babyeyi, urugero mutanga ntirwisoba abana banyu! Imyanzuro mufata igaragaza ko ibyo muvuga namwe mubyemera. Abana banyu bumva ukuntu musenga mubivanye ku mutima, bakumva ibyo mubigisha kandi bakabona imihati yose mushyiraho mukorera Yehova n’umutima wanyu wose. Bishobora gutuma abana banyu bifuza cyane gukorera Yehova, kandi ibyo bitera ibyishimo.

‘Umwuka wa Yehova waje’ kuri Samusoni

17. Umwuka w’Imana watumye Samusoni akora iki?

17 Reka dufate urundi rugero. Igihe Abisirayeli bakandamizwaga n’Abafilisitiya, ‘umwuka wa Yehova waje’ kuri Samusoni kugira ngo abakize (Abac 13:24, 25). Samusoni yahawe ububasha bwo gukora ibikorwa bigaragaza imbaraga zitangaje kandi zitagereranywa. Igihe Abafilisitiya boshyaga Abisirayeli bagenzi be kugira ngo bamufate, ‘umwuka wa Yehova wamujeho maze imigozi bari bamubohesheje amaboko imera nk’indodo zitwitswe n’umuriro, izo ngoyi zari ku maboko ye zihita zigwa’ (Abac 15:14). Ndetse n’igihe Samusoni yari yanegekaye mu buryo bw’umubiri bitewe n’umwanzuro mubi yari yafashe, yahawe imbaraga “binyuze ku kwizera” (Heb 11:32-34; Abac 16:18-21, 28-30). Umwuka wa Yehova wakoreye kuri Samusoni mu buryo bwihariye bitewe n’imimerere yihariye yarimo. Icyakora, izo nkuru zidutera inkunga cyane. Mu buhe buryo?

18, 19. (a) Ibyabaye kuri Samusoni bitwizeza iki? (b) Ingero z’abantu bizerwa twabonye muri iki gice zakwigishije iki?

18 Umwuka wera wafashije Samusoni ni wo natwe twishingikirizaho. Tuwishingikirizaho mu gihe dukora umurimo Yesu yashinze abigishwa be, wo “kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye” (Ibyak 10:42). Iyo nshingano isaba ubuhanga budapfa kwizana. Dushimishwa n’uko Yehova akoresha umwuka we kugira ngo atume dusohoza inshingano zitandukanye duhabwa. Bityo rero, mu gihe dusohoza iyo nshingano, dushobora kuvuga nk’umuhanuzi Yesaya wagize ati “Umwami w’Ikirenga Yehova yarantumye, ndetse n’umwuka we” (Yes 48:16). Koko rero, umwuka w’Imana ni wo wadutumye. Dukora umurimo tuwushyizeho umutima twiringiye ko Yehova azongera ubushobozi bwacu nk’uko yabigenjereje Mose, Besaleli na Yosuwa. Dutwara “inkota y’umwuka, ari yo jambo ry’Imana” twiringiye ko izaduha imbaraga nk’uko yazihaye Gideyoni, Yefuta na Samusoni (Efe 6:17, 18). Nitwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe gutsinda inzitizi, tuzagira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka nk’izo Samusoni yari afite mu buryo bw’umubiri.

19 Uko bigaragara, Yehova aha imigisha abagira ubutwari bwo gushyigikira ugusenga k’ukuri. Iyo twemeye kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana, ukwizera kwacu kurakomera. Ku bw’ibyo, tuzishimira no gusuzuma bimwe mu bintu bishishikaje bivugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Bizatwereka ukuntu umwuka wa Yehova wakoreye ku bagaragu be bizerwa bo mu kinyejana cya mbere, haba mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 na nyuma yayo. Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

Kuki uterwa inkunga no kumenya uko umwuka w’Imana wakoreye kuri . . .

• Mose?

• Besaleli?

• Yosuwa?

• Gideyoni?

• Yefuta?

• Samusoni?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Umwuka w’Imana ushobora gutuma tugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka nk’izo Samusoni yari afite mu buryo bw’umubiri

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Babyeyi, ishyaka mugira rizatuma abana banyu bifuza gukorera Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze