ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/1 pp. 5-6
  • Aburahamu yarangwaga no kwizera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aburahamu yarangwaga no kwizera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Aburahamu yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova yamwise ‘incuti ye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Aburahamu na Sara bumviye Imana
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/1 pp. 5-6

Aburahamu yarangwaga no kwizera

Aburahamu ahagaze hanze ari nimugoroba, hatuje. Yitegereje ijuru rikeye rihunze inyenyeri, ahita atekereza isezerano Imana yamuhaye rivuga ko abana be bazanganya ubwinshi n’inyenyeri (Intangiriro 15:5). Izo nyenyeri zibutsa Aburahamu ibyo Yehova yamusezeranyije. Nanone, zituma abona ko ibyo yasezeranyijwe bizasohora nta kabuza. Ubundi se, niba Yehova afite ubushobozi bwo kurema isanzure ry’ikirere rinini rityo hamwe n’ibiririmo, yananirwa guha Aburahamu na Sara ubushobozi bwo kubyara umwana? Nguko ukwizera Aburahamu yari afite.

KWIZERA NI IKI? Kwizera bivugwa muri Bibiliya bisobanura kwiringira ko ikintu kizabaho ushingiye ku bihamya bifatika, nubwo waba utakibona. Umuntu wizera Imana ahanga amaso ku isohozwa ry’amasezerano ya Yehova, mbese akamera nk’aho kuri we ayo masezerano yamaze gusohora.

ABURAHAMU YAGARAGAJE ATE KO AFITE UKWIZERA? Aburahamu yagaragaje ko yizeraga amasezerano y’Imana. Kubera ko yari afite ukwizera gukomeye, yavuye mu gihugu cye cy’amavuko, yiringiye ko Yehova yari gusohoza isezerano yamuhaye akamwereka ikindi gihugu. Kwizera ni ko kwatumye agenda atura ahantu hatandukanye mu gihugu cy’i Kanani, yizeye neza ko amaherezo urubyaro rwe ruzahabwa icyo gihugu. Kwizera ni ko kwatumye yumvira Imana akagerageza gutamba Isaka ho igitambo, yiringiye ko bibaye ngombwa, Yehova yari kuzura Isaka.​—Abaheburayo 11:8, 9, 17-19.

Aburahamu yibandaga ku byo mu gihe kizaza aho kwibanda ku byo yasize inyuma. Nubwo Aburahamu na Sara bashobora kuba barabagaho neza bakiri muri Uri ugereranyije n’i Kanani, ‘ntibakomeje gutekereza ku gihugu baturutsemo’ (Abaheburayo 11:15, Today’s English Version). Ahubwo bakomeje gutekereza ukuntu Imana yari kubaha imigisha bo n’urubyaro rwari kuzabakomokaho.​—Abaheburayo 11:16.

Ese ubwo ukwizera kwa Aburahamu kwari gufite ishingiro? Nta wabishidikanyaho. Yehova yashohoje ibyo yamusezeranyije byose. Amaherezo, abakomotse kuri Aburahamu babaye benshi cyane, bavamo ishyanga rya Isirayeli. Igihe cyarageze, Abisirayeli baza gutura muri cya gihugu Yehova yasezeranyije Aburahamu, ari cyo cy’i Kanani.—Yosuwa 11:23.

NI IKI TWAMWIGIRAHO? Dushobora kwiringira ko Yehova azasohoza ibyo yadusezeranyije. Nubwo twe abantu twaba tubona ko bimwe muri ibyo bisa n’ibidashoboka, twizere ko ‘ku Mana byose bishoboka.’​—Matayo 19:26.

Nanone urugero rwa Aburahamu rutwigisha kutibanda ku byahise, ahubwo tukibanda ku byo tuzabona mu gihe kizaza. Ibyo ni byo byabaye ku mugabo witwa Jason. Uwo mugabo yarwaye indwara yamunegekaje ku buryo yagagaye amaguru n’amaboko. Yaravuze ati “mvugishije ukuri, hari igihe njya ntekereza ku byahise.” Yongeyeho ati “hari ibintu njya nkumbura cyane, urugero nko guhobera umugore wanjye Amanda.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Jason yiringiye adashidikanya ko Yehova azasohoza amasezerano ye, harimo n’irivuga ko iyi si dutuye igiye guhinduka paradizo maze abantu bizera Yehova bakabaho iteka bafite amagara mazima (Zaburi 37:10, 11, 29; Yesaya 35:5, 6; Ibyahishuwe 21:3, 4).a Jason yaravuze ati “nzirikana ko ibihe byiza kurusha ibindi ari ibiri imbere. Iyi mihangayiko, kubabara no kumva nicira urubanza, byose bizavaho burundu.” Ese uwo mugabo ntafite ukwizera gukomeye nk’ukwa Aburahamu?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko isi izahinduka paradizo, reba igice cya 3, 7 n’icya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze