Egera Imana
“Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo”
IYO umubyeyi n’umuhungu we bagiye kwambuka umuhanda urimo imodoka nyinshi, aramubwira ati “mfata ukuboko.” Kubera ko uwo mubyeyi aba afashe udutoki tw’uwo mwana mu kiganza cye kandi akomeje, uwo mwana yumva afite umutekano, nta cyo yikanga. Ese nawe igihe wari uhanganye n’ibibazo bikomeye, wigeze wifuza umuntu wagufata ukuboko akakuyobora? Niba byarakubayeho, ushobora guhumurizwa n’amagambo yanditswe n’umuhanuzi Yesaya.—Soma muri Yesaya 41:10, 13.
Ayo magambo Yesaya yayabwiraga Abisirayeli. Nubwo Imana yabonaga ko Abisirayeli bari ‘umutungo wayo bwite,’ bari bakikijwe n’abanzi (Kuva 19:5). Ese ibyo byaba byaratumaga Abisirayeli bagira ubwoba? Yehova yakoresheje Yesaya kugira ngo abagezeho ubutumwa bubahumuriza. Mu gihe dusuzuma ayo amagambo yababwiye, tuzirikane ko areba n’abantu basenga Imana muri iki gihe.—Abaroma 15:4.
Yehova yarababwiye ati ‘ntimutinye’ (umurongo wa 10). Yehova yari afite impamvu yo kubabwira atyo. Yasobanuriye ubwoko bwe impamvu butagombaga gutinya, agira ati ‘kuko ndi kumwe namwe.’ Yehova ntiyari nka wa muntu uba yibereye kure, uvuga ko azahagera igihe bazaba bakeneye ko abafasha. Ahubwo ashaka ko ubwoko bwe bumenya ko ari kumwe na bwo, nk’aho abari iruhande, kandi ko ahora yiteguye kubafasha. Ese ubwo urumva ayo magambo adahumuriza?
Yehova yakomeje abwira abamusenga amagambo yo kubahumuriza ati ‘ntimukebaguze’ (umurongo wa 10). Ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho ngaho, rishobora gusobanura “abantu bagenda bareba impande zose, kugira ngo barebe niba hari igishobora kubagirira nabi.” Yehova yasobanuye impamvu ubwoko bwe butagombaga kugenda bukebaguza, agira ati ‘kuko ndi Imana yanyu.’ Ni iki kindi cyashoboraga kubahumuriza kiruta icyo? Yehova ni Imana “Isumbabyose,” kandi “Ishoborabyose” (Zaburi 91:1). None se ko bari bafite Imana Ishoborabyose, ubwo ni iki cyashoboraga kubatera ubwoba?
Ni iki Yehova asezeranya abamusenga muri iki gihe? Yaravuze ati ‘nzabaramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka’ (umurongo wa 10). Nanone yarababwiye ati “jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo” (umurongo wa 13). Utekereza iki iyo wumvise ayo magambo? Hari igitabo kimwe cyavuze kiti “iyo usuzumye iyo mirongo yombi, uhita wumva igitekerezo cy’imishyikirano iri hagati y’umubyeyi n’umwana. Se w’umwana ntaba yihagarariye gusa ategereje ko havuka ikibazo ngo abone kurinda umwana we, ahubwo aba amuri iruhande; ntiyemera ko hagira ikibatandukanya.” Ngaho tekereza nawe, Yehova ntazemera ko hagira ikimutandukanya n’ubwoko bwe, ndetse nubwo byaba bisa n’aho ubuzima bwabo buri mu kaga.—Abaheburayo 13:5, 6.
Muri iki gihe, ayo magambo yanditswe na Yesaya ashobora guhumuriza abasenga Yehova. Muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ hari igihe twumva tubujijwe amahwemo n’imihangayiko duhura na yo mu buzima (2 Timoteyo 3:1). Ariko ntidukwiriye kumva ko turi twenyine. Yehova yiteguye kutuba hafi kandi akadufata ukuboko. Nk’uko umwana aba yiringiye se, natwe dushobora gufata ukuboko kwa Yehova gukomeye, maze tukiringira ko azatuyobora mu buryo bukwiriye kandi akatuba hafi igihe tumukeneye.—Zaburi 63:7, 8.
Ibice bya bibiliya wasoma muri Mutarama: