‘Si ab’isi’
“Isi yarabanze kuko atari ab’isi.”—YOHANA 17:14.
Icyo bisobanura: Kubera ko Yesu atari uw’isi, yirinze kwivanga mu bibazo by’abaturage n’amakimbirane y’icyo gihe yari ashingiye kuri politiki. Yaravuze ati “iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Nanone yasabye abigishwa be kwirinda imitekerereze, amagambo n’imyifatire bicirwaho iteka mu Ijambo ry’Imana.—Matayo 20:25-27.
Uko Abakristo ba mbere babishyize mu bikorwa: Nk’uko umwanditsi w’ibitabo by’iyobokamana witwa Jonathan Dymond yabivuze, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “bangaga kwifatanya mu ntambara, nubwo byashoboraga kubakururira ingorane, urugero nko guharabikwa, gufungwa cyangwa kwicwa.” Bahitagamo kubabazwa aho kugira ngo bagire aho babogamira. Amahame bagenderagaho ni yo yabatandukanyaga n’abandi. Intumwa Petero yabwiye Abakristo ati “kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike, birabatangaza maze bakagenda babatuka” (1 Petero 4:4). Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant yaranditse ati “kuba Abakristo barubahaga Imana kandi bakayoborwa n’amahame yayo, byabuzaga amahwemo isi y’abapagani yari yaratwawe no kwinezeza.”
Ni ba nde bakurikiza urwo rugero muri iki gihe? Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku birebana n’uko Abakristo bativanga muri politiki, kigira kiti “umuntu wanga gufata intwaro nta cyo yabona yireguza” (New Catholic Encyclopedia). Hari n’indi ngingo yasohotse mu kinyamakuru yarimo raporo y’umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ivuga ibya jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo raporo yagaragaje ko andi madini yose yabigizemo uruhare “uretse Abahamya ba Yehova” bonyine (Reformierte Presse).
Hari umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wagize icyo avuga kuri jenoside yakorewe Abayahudi, ati “nta muryango n’umwe cyangwa abaturage bishyize hamwe ngo bamagane ibinyoma, ubugome n’ibikorwa by’agahomamunwa byakozwe.” Ariko amaze gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abayahudi ruri muri Amerika, yaranditse ati “ubu noneho mbonye igisubizo.” Icyo gihe yasobanukiwe ko Abahamya ba Yehova bakomeye ku myizerere yabo, nubwo bakorewe ibikorwa by’agahomamunwa.
Ese bagendera ku mahame mbwirizamuco? Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abenshi mu rubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika batemera ibyo kiliziya yigisha ku birebana n’abantu bibanira batarashyingiranywe cyangwa abaryamana mbere yo gushyingiranwa” (U.S. Catholic). Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo yavuzwe n’umudiyakoni wavuze ati “abenshi mu bantu mbona, ndetse basaga 50 ku ijana, bajya gushyingiranwa basanzwe bibanira.” Nanone hari inkoranyamagambo yavuze ko Abahamya ba Yehova “bita cyane ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye n’imyifatire.”—The New Encyclopædia Britannica.