“Nabamenyesheje izina ryawe”
“Abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe. . . . Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha.”—YOHANA 17:6, 26.
Icyo bisobanura: Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana kuko yarikoreshaga mu murimo wo kubwiriza. Iyo yasomaga mu Byanditswe, dore ko yabikoraga kenshi, yasomagamo izina bwite ry’Imana (Luka 4:16-21). Yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data, izina ryawe niryezwe.”—Luka 11:2.
Uko Abakristo ba mbere babishyize mu bikorwa: Intumwa Petero yabwiye abakuru b’i Yerusalemu ko Imana yatoranyije mu bantu bo mu mahanga yose “ubwoko bwitirirwa izina ryayo” (Ibyakozwe 15:14). Intumwa n’abandi bigishaga ko “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa” (Ibyakozwe 2:21; Abaroma 10:13). No mu bitabo banditse, bashyizemo izina ry’Imana. Igitabo kirimo urutonde rw’amategeko y’Abayahudi cyarangiye kwandikwa ahagana mu mwaka wa 300, cyavuze ukuntu ibitabo by’Abakristo byatwitswe n’ababarwanyaga. Cyaravuze kiti “ibitabo by’ababwirizabutumwa n’ibindi by’Abaminimu [bashobora kuba bari Abakristo b’Abayahudi] na byo ntibabirebeye izuba. Ahubwo bemererwaga kubitwikira aho biri hose, . . . byo n’Izina ry’Imana ryari ryanditswemo.”—The Tosefta
Ni ba nde bakurikiza urugero rwabo muri iki gihe? Inama y’Igihugu Ihuza Amatorero ya gikristo yo muri Amerika yatanze uburenganzira bwo guhindura Bibiliya. Mu iriburiro ry’iyo Bibiliya bahinduye, harimo amagambo agira ati “gukoresha izina bwite werekeza ku Mana imwe rukumbi, nk’aho hariho izindi mana ushaka kuyitandukanya na zo, abayoboke b’idini rya kiyahudi babicitseho mbere y’uko Abakristo babaho. Bityo, nta ho bihuriye na gato n’ukwemera kw’itorero rya gikristo” (Revised Standard Version). Ngiyo impamvu izina bwite ry’Imana iyo Bibiliya yarisimbuje izina ry’icyubahiro, “UMWAMI.” Vuba aha Vatikani iherutse gutegeka abasenyeri ko “haba mu ndirimbo cyangwa mu masengesho, batagomba gushyiramo cyangwa kuvugamo izina ry’Imana ryanditswe muri tetaragaramu (YHWH)a.”
None se muri iki gihe, ni ba nde bakoresha izina bwite ry’Imana kandi bakarimenyekanisha? Igihe umusore witwa Sergey wo muri Kirigizisitani yari akiri umwana, yabonye filimi yavugaga ko izina bwite ry’Imana ari Yehova. Icyakora hashize imyaka igera ku icumi atongeye kumva barivuga. Nyuma yaho, igihe yimukiraga muri Amerika, Abahamya ba Yehova babiri baramusuye maze bamwereka izina ry’Imana muri Bibiliya. Sergey yashimishijwe cyane no kumenya ko hari abantu bakoresha izina ry’Imana Yehova. Birashishikaje kumenya ko hari inkoranyamagambo itanga ibisobanuro ku izina ‘Yehova Imana,’ ikavuga ko “ari Imana Abahamya ba Yehova bemera ko ari yo isumbabyose kandi akaba ari yo yonyine basenga.”—Webster’s Third New International Dictionary.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu kinyarwanda izina bwite ry’Imana ni “Yehova.”