ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/3 p. 19
  • “Ibya kera ntibizibukwa ukundi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ibya kera ntibizibukwa ukundi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • “Dore ibintu byose ndabigira bishya”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Imana yadusezeranyije ko tuzagira ubuzima bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Isi Nshya Yasezeranyijwe N’Imana
    Mukomeze Kuba Maso!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/3 p. 19

Egera Imana

“Ibya kera ntibizibukwa ukundi”

KWIBUKA bishobora kuba byiza. Iyo wibutse ibihe byiza wamaranye n’incuti zawe bigususurutsa umutima. Ariko nanone, hari ibintu ushobora kwibuka bikagushengura umutima. Ese haba hari ibintu bibi byakubayeho ujya wibuka bikagutera intimba ku mutima? Niba bijya bikubaho ushobora kuba waribajije uti “ese nzageraho mbyibagirwe burundu?” Igisubizo cy’icyo kibazo dushobora kukibona mu magambo yanditswe n’umuhanuzi Yesaya.​—Soma muri Yesaya 65:17.

Yehova azatuma wibagirwa burundu ibintu ujya wibuka bikagutera agahinda. Azabigenza ate? Azakuraho ibintu bibi byose biri ku isi n’imibabaro biteza maze abisimbuze ibintu byiza bihebuje. Yehova yadusezeranije binyuze ku muhanuzi Yesaya, ko ‘azarema ijuru rishya n’isi nshya.’ Kumenya iryo sezerano bishobora gutuma tugira ibyiringiro.

None se ijuru rishya ni iki? Bibiliya itubwira ibintu bibiri bishobora gutuma tubisobanukirwa. Icya mbere, ni uko hari abandi banditsi ba Bibiliya babiri bagarutse ku gitekerezo cy’ijuru rishya. Abo banditsi bombi bakoresheje amagambo yumvikanisha ihinduka rikomeye cyane rizaba kuri iyi si (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1-4). Icya kabiri, muri Bibiliya ijambo “ijuru” rigereranya ubutegetsi cyangwa ubutware (Yesaya 14:4, 12; Daniyeli 4:25, 26). Ubwo rero, ijuru rishya ni ubutegetsi bushya buzatuma abazaba batuye ku isi bakora ibyo gukiranuka. Ubwami bw’Imana ni bwo butegetsi bumwe rukumbi buzakora ibyo byose; ni bwo butegetsi bwo mu ijuru Yesu yatwigishije gusenga dusaba. Ubwo bwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikiranuka bikorwa ku isi hose.​—⁠Matayo 6:9, 10.

Isi nshya ni iki? Reka dusuzume imirongo ibiri iri budufashe kubisobanukirwa. Icya mbere, iyo Bibiliya ikoresheje ijambo “isi” hari gihe iba ishaka kuvuga abantu aho kuvuga umubumbe w’isi (Zaburi 96:1). Icya kabiri, Bibiliya yari yarahanuye ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imana abantu b’indahemuka bari kwiga gukiranuka, kandi byari kugera ku batuye isi bose (Yesaya 26:9). Ubwo rero, isi nshya ni abantu bazagandukira ubutegetsi bw’Imana kandi bakagendera ku mahame yayo akiranuka.

Ese watangiye kubona uko Yehova azatwibagiza burundu ibintu bibi byose twahuye na byo? Vuba aha Yehova agiye gusohoza ibyo yasezeranije birebana n’ijuru rishya n’isi nshya, izaba ituwe n’abantu bakiranuka.a Mu isi nshya ibintu bibabaje tujya twibuka, byaba ibyatubabaje ku mubiri, mu bwenge cyangwa mu byiyumvo, ntibizongera kwibukwa ukundi. Abantu b’indahemuka bazahabwa ubuzima bw’iteka, kandi bazajya bashimishwa no kwibuka ibyiza byabaye buri munsi.

Bizagenda bite ku bintu tujya twibuka bikadutera intimba? Isezerano Yehova yatanze binyuze ku muhanuzi Yesaya rikomeza rigira riti “ibintu bya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.” Ibintu byose biteye agahinda twahuye na byo muri iyi si, tuzagenda tubyibagirwa buhoro buhoro. Ese urumva iryo sezerano ritagushimishije? Niba bigushimishije se, kuki utakwegera Imana yadusezeranyije ibintu byiza nk’ibyo?

Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Werurwe:

◼ Yesaya 63-66–Yeremiya 1-16

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana n’icyo buzakora vuba aha, reba igice cya 3, icya 8 n’icya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

Yehova azatuma wibagirwa burundu ibintu ujya wibuka bikagutera agahinda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze