Ibibazo by’abasomyi
Ese Umukristo ashobora kubatwa no kureba porunogarafiya, bikagera n’ubwo acibwa mu itorero rya gikristo?
▪ Birashoboka rwose. Ibyo bigaragaza impamvu ari iby’ingenzi cyane kwirinda porunogarafiya iyo ari yo yose, yaba igaragara mu bitabo, mu binyamakuru, muri filimi, muri videwo no ku miyoboro ya interineti.
Porunogarafiya irogeye hose ku isi. Abantu bareba porunogarafiya bagenda barushaho kwiyongera bitewe na interineti. Hari abakiri bato ndetse n’abakuze bagiye bagera ku miyoboro ya interineti igaragaza porunogarafiya batabigambiriye. Ariko hari abandi bajya kuri iyo miyoboro babishaka, bakumva ko kureba porunogarafiya cyangwa gusoma ibirebana na yo nta cyo bitwaye, kubera ko baba biherereye iwabo mu rugo cyangwa mu biro. Kuki Abakristo bagombye kwirinda porunogarafiya?
Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma bayirinda igaragazwa n’umuburo Yesu yatanze agira ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Mat 5:28). Mu by’ukuri, imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye iba ikwiriye kandi ituma bagira ibyishimo (Imig 5:15-19; 1 Kor 7:2-5). Ariko porunogarafiya yo igaragaza imikoreshereze y’ibitsina idakwiriye, ituma abantu berekeza ibitekerezo ku bwiyandarike, kandi Yesu yaravuze ko dukwiriye kubyirinda. Birumvikana rero ko gusoma ibitabo bya porunogarafiya cyangwa kuyireba bihabanye n’inama ituruka ku Mana igira iti “mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”—Kolo 3:5.
Bite se niba Umukristo yararebye porunogarafiya incuro imwe cyangwa ebyiri? Imimerere ye ishobora mu rugero runaka kugereranywa n’imimerere iteje akaga umwanditsi wa zaburi witwaga Asafu yigeze kubamo. Yaravuze ati “jyeweho, ibirenge byanjye byari hafi guteshuka; haburaga gato intambwe zanjye zikanyerera.” Ese Umukristo ashobora kugira umutimanama utamucira urubanza kandi akagirana amahoro n’Imana niba yararebye amashusho ya porunogarafiya agaragaza abagabo cyangwa abagore bambaye ubusa cyangwa umugabo n’umugore basambana? Asafu na we yumvaga adafite amahoro. Yaravuze ati “nahuraga n’ibyago umunsi wose, ngacyahwa buri gitondo.”—Zab 73:2, 14.
Umukristo wafatiwe muri uwo mutego mubi yagombye gukanguka maze akabona ko akeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka. Ashobora kubonera ubwo bufasha mu itorero. Bibiliya igira iti “niyo umuntu yatandukira, na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza, ari na ko buri wese muri mwe yirinda kugira ngo na we adashukwa” (Gal 6:1). Umusaza w’Umukristo umwe cyangwa babiri bashobora kumuha ubwo bufasha akeneye, hakubiyemo n’ ‘amasengesho avuganywe ukwizera ashobora gutuma umurwayi akira, kandi akababarirwa icyaha yakoze’ (Yak 5:13-15). Abantu bagiye basaba ubufasha kugira ngo bacike ku ngeso yo kureba porunogarafiya biboneye ko kwegera Imana ari byo byiza kuri bo, nk’uko byagendekeye Asafu.—Zab 73:28.
Icyakora, intumwa Pawulo yavuze ko hari bamwe bakoze icyaha ariko ntibihana “ngo bave mu bikorwa byabo by’umwanda n’ubusambanyi no kwiyandarika” (2 Kor 12:21).a Umwarimu muri kaminuza witwa Marvin R. Vincent yanditse avuga ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ibikorwa by’umwanda” ryumvikanisha ubwiyandarike buteye ishozi. Ikibabaje ni uko hari porunogarafiya zigaragaza amashusho mabi cyane arenze ay’abantu bambaye ubusa cyangwa ay’umugabo n’umugore basambana. Hariho porunogarafiya ziteye ishozi zigaragaza abantu baryamana bahuje ibitsina, udutsiko tw’abantu basambana, kuryamana n’inyamaswa, gusambanya abana, umugore ufatwa ku ngufu n’abagabo benshi, gufata abagore ku ngufu babababaza urubozo cyangwa kubasambanya bababoshye. “Ubwenge” bw’abantu bamwe bo mu gihe cya Pawulo ‘bwari mu mwijima.’ Ku bw’ibyo, bageze n’ubwo ‘bata isoni, bishora mu bwiyandarike kugira ngo bakore ibikorwa by’umwanda by’uburyo bwose bafite umururumba.’—Efe 4:18, 19.
Nanone kandi, Pawulo yavuze ibirebana n’ “ibikorwa by’umwanda” mu Bagalatiya 5:19. Hari intiti mu bya Bibiliya y’Umwongereza yavuze ko ibikorwa by’umwanda byavuzwe aho ngaho bishobora cyane cyane kumvikanisha “iruba ridahuje na kamere.” Nta Mukristo wahakana ko uburyo bwose bwa porunogarafiya tumaze kuvuga buteye ishozi, kandi ko butuma abantu bagira “iruba ridahuje na kamere.” Pawulo yashoje amagambo yo mu Bagalatiya 5:19-21 avuga ko “abakora” ibyo bikorwa by’umwanda “batazaragwa ubwami bw’Imana.” Ku bw’ibyo rero, niba umuntu afite akamenyero ko kureba porunogarafiya z’umwanda, ziteye ishozi, wenda bikaba bimaze igihe kirekire, kandi akaba adashaka kwihana ngo ahindukire, ntiyakomeza kuba mu itorero rya gikristo. Aba agomba gucibwa kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku kandi ntirihungabane mu buryo bw’umwuka.—1 Kor 5:5, 11.
Ni byiza kumenya ko bamwe mu bigeze kureba porunogarafiya ziteye ishozi basanze abasaza, maze bakabaha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bari bakeneye kugira ngo bahinduke mu buryo bugaragara. Yesu yabwiye Abakristo bo mu itorero ry’i Sarudi ya kera ati ‘mukomeze ibintu bisigaye byari bigiye gupfa, mukomeze kwibuka ibyo mwahawe n’ibyo mwumvise, maze mukomeze kubigenderamo kandi mwihane. Ni ukuri, nimudakanguka ntimuzamenya rwose igihe nzabagereraho’ (Ibyah 3:2, 3). Umuntu ashobora kwihana, maze akamera nk’uwo bahubuje mu muriro.—Yuda 22, 23.
Ibyiza kurushaho ni uko buri wese muri twe yakwiyemeza kutazigera yitegeza ibintu nk’ibyo biteje akaga. Twagombye rwose kwiyemeza tumaramaje kwirinda porunogarafiya iyo ari yo yose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kumenya itandukaniro riri hagati y’‘ibikorwa by’umwanda, ubusambanyi no kwiyandarika,’ reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2006, ipaji ya 29-31.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]
Umukristo wafatiwe mu mutego wo kureba porunogarafiya yagombye gukanguka maze akabona ko akeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka