Urubuga rw’abakiri bato
Mose ahabwa inshingano yihariye
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, umere nk’umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Yehova Imana na Mose
Ibivugwamo muri make: Yehova yahaye Mose inshingano yo kuvana Abisirayeli muri Egiputa.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU KUVA 3:1-14; 4:1-17.
Iyo utekereje, wumva icyo gihuru cyashyaga cyari kimeze gite?
․․․․․
Utekereza ko igihe Imana yabwiraga Mose amagambo ari mu Kuva 3:4, Mose yamushubije mu ijwi rimeze rite? Utekereza ko mu maso he hari hameze hate?
․․․․․
Wumva Mose yaravugaga ate, igihe yabazaga Yehova ibibazo biboneka mu Kuva 3:11, 13; 4:1, 10?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho ushobora kubona, kora ubushakashatsi ku magambo agira ati “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:14). Kuki Mose yabajije Yehova izina rye, Yehova akamubwira ayo magambo?a
․․․․․
Utekereza ko ari iki cyatumaga Mose atinya kuvugisha Farawo? (Soma mu Kubara 12:3.)
․․․․․
Ni iki gishobora kuba cyaratumye Mose atinya kuvugisha Abisirayeli bagenzi be?
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
Na kamere iba mu bantu yo kutigirira icyizere.
․․․․․
No kuba Yehova akugirira icyizere, kandi akabona ko hari ibyo ushoboye.
․․․․․
UNDI MWITOZO.
Ni ibihe bintu ukora, ariko ukumva utifitiye icyizere?
․․․․․
Ni ibihe bintu wakorera Yehova Imana, nubwo ubushobozi bwawe bufite aho bugarukira?
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba wifuza kuvana iyi ngingo kuri interineti cyangwa kuyicapa, reba umuyoboro wa www.jw.org
Niba udafite Bibiliya, yisabe Abahamya ba Yehova cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahamya ba Yehova bandika ibitabo n’udutabo bitandukanye, bishobora kugufasha gukora ubushakashatsi mu gihe wiyigisha Bibiliya. Niba wifuza ibindi bisobanuro, baza Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo, cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti.