ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/5 pp. 5-6
  • Yesu yabonaga ate ibya politiki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yabonaga ate ibya politiki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?
    Izindi ngingo
  • “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Kuki Yesu atigeze yivanga muri politiki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bivangaga muri politiki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/5 pp. 5-6

Yesu yabonaga ate ibya politiki?

ABANDITSI b’Amavanjiri bagaragaje ibintu bimwe na bimwe byabaye kuri Yesu, bigatuma ahangana n’ibibazo byo mu rwego rwa politiki. Urugero, igihe yari afite imyaka igera hafi kuri 30, hashize igihe gito abatijwe, Satani yamusabye kuba umutegetsi w’isi. Nyuma yaho, igihe yarimo abwiriza, imbaga y’abantu yashatse kumugira umwami. Nanone hari abantu bagerageje kumushishikariza kwivanga mu bikorwa byo guharanira impinduka mu bya politiki. Yesu yabyifashemo ate? Reka tubisuzume.

Umutegetsi w’isi. Amavanjiri agaragaza ko Satani yasabye Yesu kuba umutegetsi w’ “ubwami bwose bwo ku isi.” Tekereza ku byiza Yesu yari gukorera abantu bababara, iyo aza kuba umutegetsi w’isi. Ese koko hari umuntu ukunda politiki, uhangayikishwa by’ukuri n’imibereho myiza y’abantu, wakwitesha uwo mwanya? Nyamara Yesu yarawanze.​—Matayo 4:8-11.

Umwami. Abantu benshi bo mu gihe cya Yesu, bifuzaga cyane umutegetsi wari kubakemurira ibibazo by’ubukungu n’ibya politiki. Hari abatangajwe n’ubushobozi Yesu yari afite, maze bashaka ko yagira uruhare muri politiki. Yabyifashemo ate? Yohana, umwanditsi w’Ivanjiri, yaravuze ati “Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava asubira ku musozi ari wenyine” (Yohana 6:10-15). Biragaragara ko Yesu yanze kwivanga muri politiki.

Guharanira impinduka mu bya politiki. Reka turebe ibyabaye mbere gato y’uko Yesu yicwa. Abayoboke b’idini ry’Abafarisayo, bashakaga kwigobotora ku ngoyi y’Abaroma, bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode bifuzaga gutegekwa n’Abaroma, begereye Yesu bavugana na we. Bamubajije niba Abayahudi bagombye kwishyura Abaroma imisoro, bashaka kumuhatira kugaragaza aho abogamiye mu bya politiki.

Mariko yanditse igisubizo Yesu yatanze, agira ati “ ‘ni iki gituma mungerageza? Nimunzanire idenariyo turebe.’ Barayimuzanira. Arababaza ati ‘iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?’ Baramusubiza bati ‘ni ibya Kayisari.’ Yesu na we arababwira ati ‘ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana’ ” (Mariko 12:13-17). Hari igitabo cyagize icyo kivuga kuri icyo gisubizo Yesu yatanze, kigira kiti “yanze kuba mesiya wo mu rwego rwa politiki, maze abigiranye ubwitonzi, agaragaza aho ibya Kayisari bigarukira n’aho iby’Imana bigarukira.”​—Church and State​—The Story of Two Kingdoms.

Icyakora, ibyo ntibisobanura ko Kristo atitaga ku bibazo by’ubukene, ruswa n’akarengane. N’ubundi kandi, Bibiliya igaragaza ko yababazwaga cyane n’imimerere iteye agahinda abantu barimo (Mariko 6:33, 34). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yesu ntiyigeze agira icyo akora ngo avaneho akarengane ku isi, nubwo hari abagerageje kumuhatira kwivanga mu bibazo bikomeye abantu batumvikanagaho icyo gihe.

Nk’uko izo ngero zibigaragaza, Yesu yanze kwivanga mu bibazo bya politiki. Ariko se bite ku Bakristo bo muri iki gihe? Ni iki bagombye gukora?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze