Kuki Yesu atigeze yivanga muri politiki?
SA N’UREBA uko ibintu byari byifashe mu mwaka wa 32. Icyo gihe umunsi wari uciye ikibu, kandi Yesu ari we Mesiya wari warahanuwe, yari amaze kumenyekana ko akiza abarwayi, kandi ko azura abapfuye. Uwo munsi imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi yari yumiwe cyane, bitewe n’ibitangaza Yesu yari yakoze, hamwe n’ibyo yari yabigishije ku byerekeye Imana. Nyuma y’ibyo, yagabanyije abo bantu bari bashonje mu matsinda mato mato. Hanyuma yashimiye Yehova, maze agaburira abo bantu mu buryo bw’igitangaza. Ibyo birangiye, yakusanyije ibyasigaye kugira ngo bidapfa ubusa. Ese ibyo byatumye abantu batekereza iki?—Yohana 6:1-13.
Abantu bamaze kubona ibitangaza bya Yesu n’ubuhanga yari afite mu kuyobora abantu, ndetse n’ukuntu yitaga ku byo bakeneye, bahise batekereza ko yaba umwami mwiza (Yohana 6:14). Kandi koko, kuba baratekereje batyo ntibitangaje. Wibuke ko bifuzaga cyane umutegetsi mwiza kandi ushoboye, kubera ko icyo gihe igihugu cyabo cyari cyarigaruriwe n’abanyamahanga babakandamizaga. Ku bw’ibyo, bahise bagerageza guhatira Yesu kujya muri politiki. Ukizirikana ibyo, reka dusuzume uko Yesu yabyifashemo.
Muri Yohana 6:15, hagira hati “Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava asubira ku musozi ari wenyine.” Icyo gihe Yesu yafashe umwanzuro utajenjetse. Yiyemeje amaramaje kutivanga muri politiki yo mu gihugu cye, kandi icyo cyemezo cye ntiyigeze agihindura. Yavuze ko abigishwa be na bo bagomba kubigenza batyo (Yohana 17:16). Kuki yanze kwivanga muri politiki?
Impamvu Yesu atigeze yivanga muri politiki
Yesu yanze kwivanga muri politiki yo mu gihe cye, ashingiye ku mahame yo mu Byanditswe. Reka dusuzume abiri muri yo.
“Umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Uko ni ko Bibiliya igaragaza ibyaranze ubutegetsi bw’abantu. Uzirikane ko Yesu yabanje kuba mu ijuru kera cyane ari ikiremwa cy’umwuka, mbere y’uko aza ku isi ari umuntu (Yohana 17:5). Bityo rero, yari azi ko nubwo umuntu yaba afite intego nziza, adashobora kwita mu buryo bukwiriye ku byo abantu babarirwa muri za miriyari bakeneye, kandi ko atari na byo Imana yamuremeye (Yeremiya 10:23). Yesu yari azi ko ubutegetsi bw’abantu atari bwo buzabakemurira ibibazo.
“Isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Ese utunguwe no kumva ayo magambo? Hari benshi batungurwa n’ayo magambo. Batekereza ko hari abantu bafite imitima itaryarya baba abategetsi, kuko bifuza guhindura isi ikarushaho kuba nziza, kandi ikarangwa n’umutekano. Icyakora nubwo abo bayobozi b’imitima itaryarya bakora ibishoboka byose, ntibashobora kunesha imbaraga z’uwo Yesu yise “umutware w’iyi si” (Yohana 12:31; 14:30). Iyo ni yo mpamvu hari umunyapolitiki Yesu yabwiye ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Yesu ni we wari kuba Umwami w’ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru. Iyo Yesu aza kwivanga muri politiki, yari kuba ahemukiye Se, kuko yari kuba yanze ubutegetsi bwe.
Ariko se, Yesu yigeze yigisha abigishwa be ko batari kugandukira abategetsi ba leta? Oya rwose. Ahubwo yabigishije kumenya uko bashyira mu gaciro, mu gihe basohoza ibyo Imana ibasaba n’ibyo ubutegetsi bubasaba.
Yesu yubahaga abategetsi ba leta
Igihe Yesu yarimo yigishiriza mu rusengero, abanzi be bagerageje kumugusha mu mutego, bamubaza niba abantu bagombye kwishyura imisoro. Iyo aza kubihakana, bari kuvuga ko agandisha abantu, kandi icyo gisubizo kikaba cyatuma abantu bari barakandamijwe bigomeka, bagashaka kwivana ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abaroma. Nanone iyo aza kubyemera, abenshi bari kumva ko yari ashyigikiye akarengane bahuraga na ko. Ku bw’ibyo, yabahaye igisubizo gishyize mu gaciro. Yarabashubije ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Luka 20:21-25). Ubwo rero, abigishwa be bafite ibyo basabwa n’Imana ndetse na Kayisari, ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu.
Abategetsi batuma habaho gahunda mu bantu. Basaba abantu kuba inyangamugayo, bakishyura imisoro kandi bakubahiriza amategeko. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu guha “Kayisari” ibye? Yesu yari yararezwe n’ababyeyi bumviraga amategeko, ndetse no mu gihe kuyakurikiza byabaga bitoroshye. Urugero, Yozefu n’umugore we Mariya wari utwite, bakoze urugendo rw’ibirometero 150 bajya i Yerusalemu, igihe ubutegetsi bw’Abaroma bwashyiragaho itegeko ryo kwibaruza (Luka 2:1-5). Kimwe na bo, Yesu na we yumviraga amategeko, akanishyura imisoro nubwo we bitamurebaga (Matayo 17:24-27). Icyakora nanone, yanze kurengera imipaka, yivanga mu bintu by’isi (Luka 12:13, 14). Nk’uko bigaragara, Yesu yubahaga gahunda zose z’ubutegetsi, nubwo yanze kuzifatanyamo. Ariko se, ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati “iby’Imana mubihe Imana”?
Uko Yesu yahaye “Imana” ibyayo
Hari igihe abantu babajije Yesu Kristo itegeko rikomeye kuruta ayandi yose, Imana yahaye abantu. Icyo gihe yarabashubije ati “‘ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’” (Matayo 22:37-39). Yesu yigishije ko ikintu cya mbere gikubiye mu guha Imana ibyayo ari ukuyikunda, ibyo bikaba byumvikanisha ko tugomba kuyumvira n’umutima wacu wose.
Ese byashoboka ko tuyikunda dufite imitima ibiri? Ese dushobora kubera indahemuka Yehova n’ubutegetsi bwe bwo mu ijuru, kandi tukabera indahemuka ubutegetsi bw’isi? Yesu yatanze ihame rigira riti “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi” (Matayo 6:24). Nubwo icyo gihe Yesu yavugaga ibirebana no gukunda Imana n’ubutunzi, biragaragara ko yumvaga ko iryo hame rinareba ibyo kutivanga muri politiki, nk’uko abigishwa bo mu kinyejana cya mbere babigenje.
Inyandiko za kera zikiriho muri iki igihe, zigaragaza ko abigishwa ba Yesu bo mu gihe cya kera batigeze bivanga muri politiki. Kubera ko basengaga Imana Kristo yasengaga, banze kurahira ko batazahemukira ubutegetsi bwa Roma n’umwami w’abami wabwo, banga kujya mu gisirikare, kandi banga guhabwa umwanya mu butegetsi. Ibyo byatumye abantu babanga, kandi babagirira nabi bikabije. Hari igihe abanzi babo babashinjaga ko banga abantu. Ese koko ibyo byari ukuri?
Abakristo b’ukuri bita ku bandi bantu
Zirikana rya tegeko rya kabiri Yesu yavuze ko rikomeye kurusha ayandi Imana yahaye abantu, rigira riti “ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Iryo tegeko rigaragaza neza ko nta mwigishwa nyakuri wa Kristo ukwiriye kwanga abantu. Yesu yakundaga abantu, akabitangira, kandi akabafasha no mu bibazo bya buri munsi babaga bafite.—Mariko 5:25-34; Yohana 2:1-10.
Ariko se, ni iki Yesu yari azwiho mu buryo bwihariye? Nubwo yakizaga abantu, akabagaburira kandi akazura abapfuye, ntibabimwitiriraga. Ahubwo abantu bamwitaga Umwigisha, kandi byari bikwiriye (Yohana 1:38; 13:13). Yesu yasobanuye ko impamvu y’ibanze yatumye aza ku isi, ari ukwigisha abantu ibirebana n’Ubwami bw’Imana.—Luka 4:43.
Iyo ni yo mpamvu abigishwa nyakuri ba Yesu bihatira gukora umurimo nk’uwo Yesu yakoraga igihe yari ku isi, ari wo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yesu yahaye Abakristo b’ukuri bose inshingano yo kwigisha ibirebana n’ubwo Bwami ku isi hose (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ubwo butegetsi bwo mu ijuru bukiranuka, buzategeka abantu bose bubigiranye urukundo. Buzasohoza ibyo Imana ishaka, kandi buvaneho imibabaro yose n’urupfu (Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko ubutumwa bwa Kristo, ari “ubutumwa bwiza.”—Luka 8:1.
None se niba wifuza kumenya abigishwa nyakuri ba Yesu muri iki gihe, wabamenya ute? Ese uzababwirwa n’uko bivanga muri politiki? Cyangwa uzababwirwa n’uko basohoza inshingano y’ingenzi nk’iyo Yesu yari afite, yo kubwiriza no kwigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana?
Mbese wakwishimira kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’uko bushobora guhindura imibereho yawe muri iki gihe? Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo, cyangwa se ukareba ku rubuga rwabo rwa interineti, ari rwo www.watchtower.org.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Ese hari icyo Abahamya ba Yehova bamariye abantu bo mu gace batuyemo?
Abahamya ba Yehova ntibivanga muri politiki. Icyakora, bihatira gufasha abantu b’ingeri zose n’amoko yose bo mu gace batuyemo. Dore bimwe mu byo bakora:
◼ Abahamya ba Yehova barenga miriyoni zirindwi, kandi bamara amasaha arenga miriyari imwe n’igice buri mwaka, bigisha abantu Bibiliya bakabereka uko yabafasha kunesha ingeso mbi, kugira umuryango wishimye, no gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
◼ Bacapa ibitabo mu ndimi zirenga 500, hakubiyemo n’indimi zitagira izindi nyandiko zibonekamo, kandi bakabikwirakwiza ku buntu.
◼ Batanga amasomo yigisha kuvugira mu ruhame, kandi ayo masomo yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kumenya gukoresha imvugo ikwiriye kandi yiyubashye.
◼ Bashyigikira gahunda zo kwigisha gusoma no kwandika, kandi ibyo byafashije abantu babarirwa mu bihumbi mirongo ku isi hose.
◼ Bashyizeho Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi zirenga 400, kugira ngo zitoze abitangiye gukora imirimo, kubaka amazu atangirwamo inyigisho za Bibiliya. Mu myaka icumi ishize, hubatswe amazu yo guteraniramo, cyangwa Amazu y’Ubwami, arenga 20.000.
◼ Bagira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi ku isi hose, bagafasha Abahamya n’abatari bo. Mu myaka ibiri yakurikiye inkubi y’imiyaga yashegeshe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abahamya bongeye kubaka Amazu y’Ubwami arenga 90, n’amazu yo kubamo arenga 5.500.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Igihe abantu bahatiraga Yesu kwivanga muri politiki, yarahunze “asubira ku musozi ari wenyine”