ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/5 pp. 23-27
  • Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • TWIFUZA KURABAGIRANISHA IKUZO RYA YEHOVA
  • KURABAGIRANISHA IKUZO RY’IMANA
  • TUJYE TWIGANA IMANA
  • KOMEZA GUHESHA YEHOVA IKUZO
  • Mbese urabagiranisha ikuzo ry’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ntukemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Duhe Yehova icyubahiro kimukwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Amakoraniro y’Intara Adushishikariza Guhesha Imana Icyubahiro!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/5 pp. 23-27

Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova?

“Turabagiranisha ikuzo rya Yehova nk’indorerwamo.”​—2 KOR 3:18.

WASUBIZA UTE?

Nubwo turi abanyabyaha, twahesha dute Yehova ikuzo?

Ni mu buhe buryo amasengesho yacu ndetse no kujya mu materaniro ya gikristo bidufasha kurabagiranisha ikuzo ry’Imana?

Ni iki cyadufasha gukomeza guhesha Yehova ikuzo?

1, 2. Kuki bihuje n’ubwenge kwitega ko dushobora kwigana imico ya Yehova?

MU BURYO runaka, twese tuba dusa n’ababyeyi bacu. Ku bw’ibyo, ntidutangazwa no kumva umuntu abwira umwana w’umuhungu ati “usa na so.” Nanone, umuntu ashobora kubwira umwana w’umukobwa ati “unyibutsa nyoko.” Ikindi kandi, abana bakunda kwigana ibyo babonana ababyeyi babo. Naho se twe bite? Ese dushobora kwigana Data wo mu ijuru Yehova? Nubwo tutigeze tumubona, dushobora kumenya imico ye ihebuje twize Ijambo rye, tukitegereza ibyo yaremye, kandi tugatekereza ku byo dusoma mu Byanditswe, cyane cyane tugatekereza ku magambo no ku bikorwa by’Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo (Yoh 1:18; Rom 1:20). Koko rero, dushobora kurabagiranisha ikuzo rya Yehova.

2 Mbere y’uko Imana irema Adamu na Eva, yari izi ko abantu bari gushobora gukora ibyo ishaka, bakagaragaza imico yayo kandi bakayihesha ikuzo. (Soma mu Ntangiriro 1:26, 27.) Twagombye kugaragaza imico y’Uwaturemye tugira imibereho irangwa no kubaha Imana. Iyo tubigenje dutyo, tuba dushobora kurabagiranisha ikuzo ry’Imana uko umuco twakuriyemo waba uri kose, uko amashuri twize yaba angana kose cyangwa uko ubwoko bwacu bwaba buri kose. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ari we yemera.’​—Ibyak 10:34, 35.

3. Umurimo Abakristo bakorera Yehova utuma bumva bameze bate?

3 Abakristo basutsweho umwuka barabagiranisha ikuzo rya Yehova. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo wari warabyawe binyuze ku mwuka yanditse ati “iyo twese turabagiranisha ikuzo rya Yehova nk’indorerwamo, dufite mu maso hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we, tugahabwa ikuzo rigenda rirushaho kuba ryiza” (2 Kor 3:18). Igihe umuhanuzi Mose yamanukaga umusozi wa Sinayi afite ibisate byariho Amategeko Cumi, mu maso he hararabagiranaga bitewe n’uko yari yavuganye na Yehova (Kuva 34:29, 30). Nubwo ibintu nk’ibyo bitigeze biba ku Bakristo kandi mu maso habo hakaba hatarabagirana, bagaragaza ibyishimo iyo babwira abandi ibihereranye na Yehova, imico ye n’umugambi uhebuje afitiye abantu. Ku bw’ibyo, twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize izindi ntama, dushobora kurabagiranisha ikuzo rya Yehova mu mibereho yacu no mu murimo wacu wo kubwiriza (2 Kor 4:1). Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova ubaho mu buryo bumushimisha, kandi buri gihe ukabwiriza iby’Ubwami?

TWIFUZA KURABAGIRANISHA IKUZO RYA YEHOVA

4, 5. (a) Kimwe na Pawulo, ni iyihe ntambara turwana? (b) Icyaha kitugiraho izihe ngaruka?

4 Twebwe abagaragu ba Yehova, twifuza kubaha Umuremyi wacu no kumuhesha ikuzo mu byo dukora byose. Icyakora, incuro nyinshi ibyo twifuza gukora si byo dukora. Pawulo na we yari ahanganye n’ikibazo nk’icyo. (Soma mu Baroma 7:21-25.) Yasobanuye impamvu turwana iyo ntambara agira ati “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Rom 3:23). Koko rero, Adamu yaraze abantu icyaha, kikaba kibategeka ‘nk’umwami’ w’umugome.​—Rom 5:12; 6:12.

5 Icyaha ni iki? Ni ikintu cyose gihabanye n’imico ya Yehova, inzira ze, amahame ye n’ibyo ashaka. Icyaha cyangiza imishyikirano umuntu afitanye n’Imana. Gituma tutagera ku ntego, nk’uko umuntu urashisha umuheto ashobora kurasa umwambi ariko ntahamye intego. Dushobora gukora icyaha tubigambiriye cyangwa tutabigambiriye (Kub 15:27-31). Icyaha cyashinze imizi mu mitima y’abantu kandi kibatandukanya n’Umuremyi wabo (Zab 51:5; Yes 59:2; Kolo 1:21). Ku bw’ibyo, abantu muri rusange ntibakora ibihuje n’ibyo Yehova ashaka, bityo ntibashobore kurabagiranisha ikuzo rye. Nta gushidikanya ko icyaha ari cyo kintu kigira ingaruka zibabaje cyane ku bantu kurusha ibindi byose.

6. Nubwo turi abanyabyaha, ni mu buhe buryo twahesha Imana ikuzo?

6 Nubwo turi abanyabyaha, Yehova yagaragaje ko ari “Imana itanga ibyiringiro” (Rom 15:13). Yashyizeho uburyo bwo kudukiza icyaha burundu, ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Iyo twizeye icyo gitambo, ntidukomeza kuba “imbata z’icyaha,” ahubwo tuba dushobora kurabagiranisha ikuzo rya Yehova (Rom 5:19; 6:6; Yoh 3:16). Iyo dukomeje kugirana imishyikirano myiza na Yehova, bituma aduha imigisha muri iki gihe, kandi mu gihe kizaza akazatuma tugera ku butungane, tukabona n’ubuzima bw’iteka. Nubwo tukiri abanyabyaha, kuba Imana ibona ko buri wese muri twe ashobora kurabagiranisha ikuzo ryayo, ni ibintu bishimishije rwose.

KURABAGIRANISHA IKUZO RY’IMANA

7. Kugira ngo turabagiranishe ikuzo ry’Imana, ni iki tugomba kwemera?

7 Kugira ngo dushobore kurabagiranisha ikuzo ry’Imana, tugomba kumenya ko dufite kamere ibogamira ku cyaha (2 Ngoma 6:36). Tugomba kwemera ko dufite intege nke kandi tugakora uko dushoboye kose tukazirwanya, kugira ngo tubashe guhesha Imana ikuzo. Urugero, niba twarakoze icyaha cyo kureba porunogarafiya, tugomba kwemera ko dukeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka, kandi tukagira icyo dukora kugira ngo dufashwe (Yak 5:14, 15). Iyo ni yo ntambwe ya mbere umuntu agomba gutera kugira ngo agire imibereho yubahisha Imana by’ukuri. Twebwe abagaragu ba Yehova, tugomba guhora twisuzuma, tukareba niba dukora ibihuje n’amahame ye akiranuka (Imig 28:18; 1 Kor 10:12). Uko intege nke dufite zaba ziri kose, tugomba gukomeza kuzirwanya kugira ngo turabagiranishe ikuzo ry’Imana.

8. Nubwo tudatunganye, ni iki twagombye gukora?

8 Yesu ni we muntu wenyine wakomeje gushimisha Imana no kurabagiranisha ikuzo ryayo mu buryo bwuzuye. Twe ntidutunganye nka Yesu. Ariko kandi, dushobora kwihatira gukurikiza urugero rwe, kandi rwose twagombye kubikora (1 Pet 2:21). Yehova azirikana amajyambere tugira n’imihati dushyiraho tugamije kumuhesha ikuzo, maze akayihira.

9. Bibiliya ifasha ite Abakristo bifuza gukora ibihuje n’ibyo Imana ishaka?

9 Ijambo rya Yehova rishobora kutwereka aho tugomba kunonosora kugira ngo turusheho kurabagiranisha ikuzo ry’Imana. Kwiga Ibyanditswe mu buryo bwimbitse no gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya bizabidufashamo (Zab 1:1-3). Gusoma Ibyanditswe buri munsi bizadufasha kugira ibyo tunonosora. (Soma muri Yakobo 1:22-25.) Ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya butuma tugira ukwizera, bugatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo kwirinda gukora icyaha gikomeye, kandi tugashimisha Yehova.​—Zab 119:11, 47, 48.

10. Isengesho ryadufasha rite gukorera Yehova mu buryo bwuzuye?

10 Nanone kandi, kugira ngo turabagiranishe ikuzo ry’Imana, tugomba ‘gusenga ubudacogora’ (Rom 12:12). Dushobora gusenga Yehova tumusaba ngo adufashe kumukorera mu buryo yemera, kandi rwose twagombye kubikora. Ku bw’ibyo, dukwiriye kumusenga tumusaba umwuka wera, kutwongerera ukwizera, imbaraga zo kurwanya ibishuko no kumenya ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ (2 Tim 2:15; Mat 6:13; Luka 11:13; 17:5). Nk’uko umwana yiringira se, ni ko natwe tugomba kwiringira ko Data wo mu ijuru Yehova azadufasha. Mu gihe tumusabye kudufasha kugira ngo tumukorere mu buryo bwuzuye, dushobora kwiringira ko azabikora. Ntituzigere na rimwe twumva ko tumutesha igihe. Ahubwo, nimucyo mu masengesho yacu tujye tumusingiza, tumushimire, tumusabe kutuyobora cyane cyane mu gihe turi mu bigeragezo, kandi tumusabe ko yadufasha kumukorera mu buryo buhesha ikuzo izina rye ryera.​—Zab 86:12; Yak 1:5-7.

11. Ni mu buhe buryo amateraniro y’itorero adufasha kurabagiranisha ikuzo ry’Imana?

11 Imana yahaye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ inshingano yo kwita ku ntama zayo ikunda cyane (Mat 24:45-47; Zab 100:3). Abagize itsinda ry’umugaragu bashishikazwa n’ukuntu bagenzi babo bahuje ukwizera barabagiranisha ikuzo rya Yehova. Amateraniro adufasha kugira ibyo duhindura kugira ngo turusheho kugira imico ya gikristo, nk’uko umudozi yagira icyo ahindura ku mwenda wacu kugira ngo udukwire (Heb 10:24, 25). Nimucyo rero tujye tugerera ku materaniro igihe, kuko iyo dufite akamenyero ko gukererwa, hari bimwe mu bintu biba byateguriwe gufasha abagaragu ba Yehova mu buryo bw’umwuka biducika.

TUJYE TWIGANA IMANA

12. Twakwigana dute Imana?

12 Niba dushaka kurabagiranisha ikuzo rya Yehova, tugomba ‘kwigana Imana’ (Efe 5:1). Bumwe mu buryo twiganamo Yehova, ni ukwitoza kubona ibintu nk’uko abibona. Iyo dukoze ibinyuranye n’uko abona ibintu, ntibimuhesha ikuzo kandi bidukururira ibibazo. Kubera ko isi turimo iyoborwa n’umubi ari we Satani, tugomba gushyiraho imihati tukanga ibyo Yehova yanga, kandi tugakunda cyane ibyo akunda (Zab 97:10; 1 Yoh 5:19). Tugomba kwemera tudashidikanya ko uburyo bwiza bwo gukorera Imana ari ugukora ibintu byose tugamije kuyihesha ikuzo.​—Soma mu 1 Abakorinto 10:31.

13. Kuki tugomba kwanga icyaha, kandi se ibyo bizatuma dukora iki?

13 Yehova yanga icyaha, kandi natwe tugomba kucyanga. Mu by’ukuri, twagombye kuzibukira ikibi, tukirinda ikintu cyose cyatuma dukora icyaha. Urugero, tugomba kwirinda ubuhakanyi kuko bwatuma tudakomeza kuba abantu bakwiriye guhesha Imana ikuzo (Guteg 13:6-9). Nimucyo rero tujye twirinda abahakanyi cyangwa undi muntu wese uvuga ko ari umuvandimwe, ariko akaba adahesha Imana ikuzo. Tugomba kumwirinda nubwo yaba ari uwo mu muryango wacu (1 Kor 5:11). Kujya impaka n’abahakanyi cyangwa abantu banenga umuteguro wa Yehova, nta cyo bitwungura. Gusoma inyandiko zabo, haba mu bitabo cyangwa kuri interineti, biteza akaga ko mu buryo bw’umwuka kandi rwose ntibikwiriye.​—Soma muri Yesaya 5:20; Matayo 7:6.

14. Mu gihe twihatira kurabagiranisha ikuzo ry’Imana, ni uwuhe muco twagombye kugaragaza, kandi kuki?

14 Kugaragaza urukundo ni bwo buryo buhebuje twiganamo Data wo mu ijuru. Koko rero, twagombye kugira urukundo nka we (1 Yoh 4:16-19). Mu by’ukuri, urukundo dukundana ni rwo rugaragaza ko turi abigishwa ba Yesu n’abagaragu ba Yehova (Yoh 13:34, 35). Nubwo hari igihe kamere yacu ibogamira ku cyaha itubera inzitizi, tugomba kuyirwanya maze tugakomeza gukundana. Kwitoza kugira urukundo n’indi mico ya gikristo bizaturinda gukora icyaha no gukorera abandi ibintu bidakwiriye.​—2 Pet 1:5-7.

15. Urukundo rugira uruhe ruhare mu mishyikirano tugirana n’abandi?

15 Urukundo rutuma twifuza gukorera abandi ibyiza (Rom 13:8-10). Urugero, urukundo dukunda uwo twashakanye rutuma dukomeza kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tumuca inyuma. Urukundo dukunda abasaza n’icyubahiro tubaha bitewe n’umurimo bakora, bizadufasha kubumvira no gukurikiza ubuyobozi baduha. Abana bakunda ababyeyi babo barabumvira bakanabubaha, kandi ntibabavuga nabi. Niba dukunda bagenzi bacu, ntituzumva ko hari icyo tubarusha cyangwa ngo tubagaragarize agasuzuguro mu gihe tubavugisha (Yak 3:9). Nanone kandi, abasaza bakunda umukumbi w’Imana bawitaho babigiranye ubugwaneza.​—Ibyak 20:28, 29.

16. Kugaragaza urukundo bizadufasha bite mu murimo wo kubwiriza?

16 Nanone twagombye kugaragaza urukundo mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza. Kubera ko dukunda Yehova cyane, ntituzacika intege mu gihe bamwe mu bo tubwiriza batitabiriye ibyo tubabwira cyangwa mu gihe badushubije nabi. Ahubwo tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. Urukundo ruzatuma twitegura neza mbere yo kujya kubwiriza kandi tugerageze kwigisha neza Ijambo ry’Imana. Niba koko dukunda Imana na bagenzi bacu, ntituzabwiriza iby’Ubwami kubera ko gusa dusabwa kubikora. Tuzajya tubona ko ari inshingano ihebuje, kandi tubikore twishimye cyane.​—Mat 10:7.

KOMEZA GUHESHA YEHOVA IKUZO

17. Kumenya ko hari igihe tunanirwa kurabagiranisha ikuzo ry’Imana bidufasha bite?

17 Abantu muri rusange ntibazi ububi bw’icyaha, ariko twe turabuzi. Ibyo bituma twiyumvisha ko tugomba kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha. Kumenya ko dufite kamere ibogamira ku cyaha bituma dutoza umutimanama wacu, kugira ngo uzatume dukora ibikwiriye igihe tuzaba tugize igitekerezo cyo gukora icyaha (Rom 7:22, 23). Ni iby’ukuri ko dushobora kugira intege nke, ariko Imana ishobora kuduha imbaraga zo gukora ibikwiriye uko imimerere twaba turimo yaba iri kose.​—2 Kor 12:10.

18, 19. (a) Ni iki kidufasha mu ntambara turwana n’imyuka mibi? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?

18 Kugira ngo duheshe Yehova ikuzo, tugomba no kurwanya imyuka mibi. Intwaro z’umwuka Imana yaduhaye zibidufashamo (Efe 6:11-13). Satani akora ibishoboka byose kugira ngo Yehova adahabwa icyubahiro akwiriye. Nanone kandi, Satani akomeza gukora uko ashoboye kose kugira ngo yangize imishyikirano dufitanye na Yehova. Ariko kandi, iyo twe hamwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni badatunganye dukomeje kuba indahemuka kandi tugahesha Imana ikuzo, Satani aba atsinzwe rwose. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze gusingiza Yehova, kimwe n’ibiremwa byo mu ijuru bimusingiza bigira biti “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”​—Ibyah 4:11.

19 Uko byagenda kose, nimucyo twiyemeze gukomeza guhesha Yehova ikuzo. Nta gushidikanya ko yishimira kubona abantu benshi b’indahemuka bihatira kumwigana no kurabagiranisha ikuzo rye (Imig 27:11). Twese dukwiriye kumera nka Dawidi waririmbye ati “Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose. Nzasingiza izina ryawe iteka ryose” (Zab 86:12). Dutegerezanyije amatsiko umunsi tuzarabagiranisha ikuzo rya Yehova mu buryo bwuzuye, kandi tukabasha kumusingiza iteka ryose. Abantu bumvira bazibonera ibyo bintu bishimishije. Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova Imana muri iki gihe, wiringiye no kuzarirabagiranisha iteka ryose?

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova muri ubu buryo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze