Amakoraniro y’Intara Adushishikariza Guhesha Imana Icyubahiro!
Amakoraniro y’intara n’amakoraniro mpuzamahanga afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana Icyubahiro” amaze kuba kugeza ubu, yatanze ubuhamya butangaje. Ayo makoraniro yagize uruhare mu kubahisha izina rya Yehova no kongera ubushobozi bwacu bwo ‘kwaturira Uwiteka ko izina rye rikomeye’ (Zab 96:8). Ni koko, akwiriye gusingizwa kubera imirimo itangaje yakoze yo kurema, ikaba igaragaza imico ye ihebuje.—Yobu 37:14; Ibyah 4:11.
Wifashishije ibibazo bikurikira hamwe n’ibintu wanditse, tegura kandi uzifatanye mu isubiramo rya porogaramu y’ikoraniro rizaba mu cyumweru gitangira ku itariki ya 20 Ukwakira.
1. Ni gute ibyaremwe bidafite ubuzima bitangaza icyubahiro cy’Imana, kandi se ni gute ibyo binyuranye n’uburyo abantu bayisingiza? (Zab 19:2-4; “Ibyaremwe bitangaza icyubahiro cy’Imana”)
2. Guhindura isura byashushanyaga ibihe bintu biriho ubu, kandi se ni gute bishishikariza Abakristo kugira icyo bakora? (Disikuru y’ifatizo: “Iyerekwa ry’ubuhanuzi bw’ikuzo rituma dushishikarira umurimo!”)
3. Ni gute dushobora kwihingamo ukwicisha bugufi nk’ukwagaragajwe na Daniyeli, kandi se ni gute tuzungukirwa no kubigenza dutyo? (Dan 9:2, 5; 10:11, 12; “Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi”)
4. (a) Ni ibihe bintu bitatu bihereranye n’urubanza rw’Imana dushobora kumenya tubikesheje ubuhanuzi bwa Amosi (Amosi 1:3, 11, 13; 9:2-4, 8, 14)? (b) Muri iki gihe, ni irihe somo ry’ingenzi Abahamya ba Yehova bashobora kuvana ku rugero rw’umuburo ruboneka muri Amosi 2:12? (“Ubuhanuzi bwa Amosi bukubiyemo ubutumwa butureba muri iki gihe”)
5. (a) Ni izihe ngorane ziterwa no kunywa inzoga nyinshi, kabone n’iyo umuntu yaba atasinze? (b) Ni gute umuntu yacika ku ngeso yo kunywa inzoga nyinshi? (Mar 9:43; Ef 5:18; “Irinde umutego wo gusabikwa n’inzoga”)
6. Ni gute wungukirwa n’agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo “Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye”? (“‘Igihugu Cyiza’ cyari umusogongero wa Paradizo”)
7. Ni mu buhe buryo butatu dushobora ‘kurabagiranisha icyubahiro cya Yehova’? (2 Kor 3:18, NW; “Kimwe n’indorerwamo, tujye turabagiranisha icyubahiro cya Yehova”)
8. Kuba twangwa nta mpamvu biterwa n’iki, kandi se ni iki cyadufasha gukomeza gushikama n’ubwo batwanga? (Zab 109:1-3; “Batwanga nta mpamvu”)
9. Ni gute Kristo abona ibihereranye no kuba umuntu ukomeye, kandi se ni gute umuntu ashobora kumenya ahantu akeneye kubona ibintu mu buryo bwuzuye kurushaho nk’uko Kristo abibona? (Mat 20:20-26; muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Tujye tubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona”)
10. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka n’ubwo twaba dufite intege nke zo mu buryo bw’umubiri? (muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Turananirwa ariko ntiducogora”)
11. Ni ibihe bintu Satani akoresha kugira ngo akwirakwize ikinyoma, kandi se ni ikihe gisubizo gikwiriye gishingiye ku Byanditswe twaha abantu bagerageza gusenya ukwizera kwacu? (Yoh 10:5; “Jya wirinda ‘amajwi y’abandi’”)
12. (a) Ni gute ababyeyi bashobora gukurikiza urugero rwa Yesu nk’uko rwanditswe muri Mariko 10:14, 16? (b) Ni iki cyagushimishije mu gitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe? (“Abana bacu ni umurage w’igiciro cyinshi”)
13. Ni gute abakiri bato basingiza Yehova? (1 Tim 4:12; “Uko abakiri bato basingiza Yehova”)
14. Ni ibihe bintu byihariye wibuka, waba warabonye muri darame ifite umutwe uvuga ngo “Tubwirizanye ubutwari tutitaye ku baturwanya”?
15. Ni gute dushobora kwigana urugero rwatanzwe na (a) Yohana na Petero (Ibyak 4:10)? (b) Sitefano (Ibyak 7:2, 52, 53)? (c) Itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere? (Ibyak 9:31; darame na disikuru ifite umutwe uvuga ngo “‘Ntitugasibe’ kuvuga ubutumwa bwiza”)
16. (a) Ni ibiki twiyemeje gukora kugira ngo duheshe Imana icyubahiro? (b) Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya mu gihe dushyira mu bikorwa ibyo twize mu makoraniro afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana Icyubahiro”? (Yoh 15:9, 10, 16; “Dukomeze guhesha Yehova icyubahiro ‘twera imbuto nyinshi’”)
Nidutekereza ku nyigisho nziza zo mu buryo bw’umwuka zatangiwe mu ikoraniro, tuzasunikirwa gushyira mu bikorwa ibyo twize (Fili 4:8, 9). Ibyo bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo ‘gukorera byose guhimbaza Imana.’—1 Kor 10:31.