ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/5 p. 22
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Turi indahemuka
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Turi indahemuka
    Turirimbire Yehova
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/5 p. 22

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu buhe buryo urupfu rw’indahemuka z’Imana ari ‘urw’agaciro kenshi mu maso yayo’?

▪ Umwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze araririmba ati “urupfu rw’indahemuka za Yehova ni urw’agaciro kenshi mu maso ye” (Zab 116:15). Ubuzima bwa buri mugaragu wa Yehova w’indahemuka ni ubw’agaciro kenshi mu maso ye. Icyakora, ayo magambo yo muri Zaburi ya 116 avuga ibirenze urupfu rw’umugaragu umwe gusa wa Yehova.

Igihe hari Umukristo wapfuye maze umuvandimwe agatanga disikuru y’ihamba, ntibiba bikwiriye ko asoma amagambo yo muri Zaburi ya 116:15 ayerekeza kuri uwo muntu wapfuye, nubwo yaba yari umugaragu wa Yehova w’indahemuka. Kubera iki? Ni ukubera ko ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi afite ikindi asobanura. Yumvikanisha ko abasenga Imana bafite agaciro mu maso yayo ku buryo itazigera yemera ko bose bapfa bagashiraho.​—Reba muri Zaburi ya 72:14; 116:8.

Zaburi ya 116:15 itwizeza ko Yehova atazemera ko abagaragu be bose b’indahemuka bashira ku isi. Mu by’ukuri, amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe agaragaza ko twihanganiye ibigeragezo n’ibitotezo bitoroshye, ibyo bikaba bihamya ko Imana itazigera yemera ko abanzi bacu badutsembaho.

Kubera ko Yehova afite imbaraga zitagira akagero kandi umugambi we ukaba udashobora kuburizwamo, ntazemera ko twese dutsembwaho. Imana ibyemeye, byaba bisa n’aho abanzi bayo bayirusha imbaraga, kandi ibyo ntibyashoboka. Umugambi wa Yehova w’uko iyi si iturwa n’abantu b’indahemuka ntiwazasohora, kandi ibyo ntiyabyemera (Yes 45:18; 55:10, 11). Nanone kandi, ku isi haramutse hatari abantu basengera Yehova mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, icyo gihe umurimo wera bamukoreraga wahagarara. Ntihabaho abagize urufatiro rw’ “isi nshya,” ari wo muryango w’abantu bakiranuka bazaba ku isi bayobowe n’ “ijuru rishya” (Ibyah 21:1). Nanone, Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi ntibwazategeka budafite abayoboke ku isi.​—Ibyah 20:4, 5.

Imana iramutse yemeye ko abanzi bayo batsembaho abagize ubwoko bwayo bose, abantu bashidikanya ku bubasha bwayo, kandi bakayitakariza icyizere. Ibyo biramutse bibaye, byagaragaza ko Yehova adakwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ikindi kandi, kubera ko Yehova yiyubaha akubaha n’izina rye ryera, ntazemera ko indahemuka ze zose zishiraho. Tekereza no kuri ibi: Imana ‘ntirenganya.’ Ku bw’ibyo, izarinda, mu rwego rw’itsinda, abantu bayikorera mu budahemuka, ku buryo batazashiraho (Guteg 32:4; Intang 18:25). Byongeye kandi, Imana iretse abagaragu bayo bose bagashiraho, byaba bihabanye n’amagambo yo mu Ijambo ryayo agira ati “Yehova ntazata ubwoko bwe ku bw’izina rye rikomeye” (1 Sam 12:22). Mu by’ukuri, ‘Yehova ntazareka ubwoko bwe, kandi nta n’ubwo azatererana abo yagize umurage we.’​—Zab 94:14.

Kumenya ko abagize ubwoko bwa Yehova batazigera bashira ku isi birahumuriza rwose. Nimucyo rero dukomeze kubera Imana indahemuka, twiringiye isezerano ryayo rigira riti “intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya, uzarutsinda. Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova, kandi gukiranuka kwabo ni jye guturukaho.”​—Yes 54:17.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Imana ntizigera yemera ko abagize ubwoko bwayo bose batsembwaho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze