ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/5 pp. 17-21
  • Iringire Yehova Imana y’“ibihe n’ibihe byagenwe”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iringire Yehova Imana y’“ibihe n’ibihe byagenwe”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBYAREMWE BITUMA TWIZERA UMUGENGA W’IBIHE
  • UBUHANUZI BUSOHORA KU GIHE CYAGENWE BUKOMEZA UKWIZERA KWACU
  • ‘TWICUNGURIRE IGIHE GIKWIRIYE’
  • JYA WIZERA KO YEHOVA ASOHOZA UMUGAMBI WE KU GIHE
  • DUKOMEZE ‘GUTEGEREZA’
  • Ibyo Kumenya Iminsi n’Ibihe Biri mu Maboko ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Yehova—Imana igena iminsi n’ibihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Ubwami bw’Imana burategeka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/5 pp. 17-21

Iringire Yehova Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe”

“Ni yo ihindura ibihe n’ibihe byagenwe, igakuraho abami ikimika abandi.”​—DAN 2:21.

WASUBIZA UTE?

Ni mu buhe buryo ibyaremwe n’ubuhanuzi bwasohoye bigaragaza ko Yehova ari we Mugenga w’ibihe?

Kumenya ko Yehova ari Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe” bituma dukora iki?

Kuki ingengabihe ya Yehova idashingiye ku bibera ku isi no ku migambi y’abantu?

1, 2. Ni iki kigaragaza ko Yehova asobanukiwe neza icyo igihe ari cyo?

YEHOVA IMANA yashyizeho uburyo bwo kumenya igihe mbere cyane y’uko arema umuntu. Ku munsi wa kane w’irema, Imana yaravuze iti “mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro. Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka” (Intang 1:14, 19, 26). Uko Yehova yabishakaga ni na ko byagenze.

2 Icyakora, kugeza n’ubu abahanga mu bya siyansi baracyajya impaka bashaka kumenya icyo igihe ari cyo. Hari igitabo cyagize kiti “nta muntu n’umwe ushobora gusobanura neza icyo igihe ari cyo. Ni rimwe mu mayobera akomeye cyane yo muri iyi si.” Ariko kandi, Yehova we asobanukiwe neza icyo igihe ari cyo. None se si we ‘Muremyi w’ijuru,’ akaba ari na we “waremye isi akayihanga”? Nanone, Yehova ni we ‘uhera mu ntangiriro akavuga iherezo, agahera mu bihe bya kera akavuga ibitarakorwa’ (Yes 45:18; 46:10). Kugira ngo turusheho kumwizera kandi twiringire Ijambo rye Bibiliya, nimucyo turebe ukuntu ibyaremwe ndetse n’ubuhanuzi bwasohoye bigaragaza ko Yehova ari we Mugenga w’ibihe.

IBYAREMWE BITUMA TWIZERA UMUGENGA W’IBIHE

3. Ni iki kigaragaza ko ibintu biri mu isanzure ry’ikirere byubahiriza igihe?

3 Ibintu biri mu isanzure ry’ikirere byubahiriza igihe. Urugero, mu ngendo imibumbe n’inyenyeri bikora, byubahiriza neza neza igihe cyagenwe. Kuba abantu bashobora kumenya aho bizaba bigeze mu isanzure ry’ikirere mu gihe iki n’iki, byagiye bituma bamenya ibihe kandi bakamenya inzira ikwiriye yo kunyuramo igihe babaga bakora ingendo. Yehova, we waremye ibyo bintu bituma tumenya igihe, ‘afite ubushobozi n’ububasha,’ kandi birakwiriye rwose ko tumusingiza.​—Soma muri Yesaya 40:26.

4. Kuba ibinyabuzima bigira gahunda bikurikiza ku gihe cyagenwe, bigaragaza bite ubwenge bw’Imana?

4 Ibinyabuzima na byo bigira gahunda bikurikiza ku gihe cyagenwe. Ibimera byinshi ndetse n’inyamaswa nyinshi bisa n’aho bifite isaha ibibamo byubahiriza. Inyoni nyinshi zimenya igihe zitangiriraho kwimuka zikurikije ubwenge kamere bwazo (Yer 8:7). Abantu na bo basa n’aho bafite isaha ibabamo ibabwira aho igihe kigeze. Urugero, umubiri wacu ushobora kutubwira niba ari ku manywa cyangwa ari nijoro. Iyo dukoze urugendo mu ndege tukajya mu kandi gace k’isi aho amasaha aba atandukanye n’ayacu, kugira ngo umubiri wacu umenyere amasaha yaho bishobora gufata iminsi runaka. Mu by’ukuri, kuba hari ibyaremwe byinshi bifite gahunda bikurikiza ku gihe cyagenwe, bigaragaza ko Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe” ifite ububasha n’ubwenge. (Soma muri Zaburi ya 104:24.) Koko rero, Umugenga w’ibihe afite ubwenge n’ububasha bitagereranywa. Dushobora kwizera ko azasohoza icyo ashaka cyose.

UBUHANUZI BUSOHORA KU GIHE CYAGENWE BUKOMEZA UKWIZERA KWACU

5. (a) Ni iki cyadufasha kumenya iby’igihe kizaza? (b) Kuki Yehova ashobora guhanura ibizaba n’igihe bizabera?

5 Ibyaremwe bituma tumenya byinshi ku bihereranye n’ ‘imico ya [Yehova] itaboneka,’ ariko ntibiduha ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi twibaza, urugero nk’ikigira kiti “igihe kiri imbere kiduhishiye iki?” (Rom 1:20). Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, tugomba kureba icyo Imana yaduhishuriye mu Ijambo ryayo Bibiliya. Iyo tuyisuzumye, tubonamo ubuhanuzi bwagiye busohora ku gihe. Yehova ashobora guhishura ibitaraba kubera ko ashobora kumenya iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Ikindi kandi, ubuhanuzi bwo mu Byanditswe busohora ku gihe bitewe n’uko Yehova Imana ashobora gutuma ibintu biba mu buryo buhuje n’umugambi we, ndetse no mu gihe yagennye.

6. Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko dusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

6 Yehova ashaka ko abagaragu be basobanukirwa ubuhanuzi bwo mu Byanditswe kandi bukabagirira akamaro. Nubwo Imana itabona igihe nk’uko tukibona, iyo ivuze ko ikintu kizaba mu gihe iki n’iki, ikoresha imvugo dushobora gusobanukirwa. (Soma muri Zaburi ya 90:4.) Urugero, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’ “abamarayika bane” babohowe, “bari bateguwe kugira ngo kuri iyo saha no kuri uwo munsi no muri uko kwezi no muri uwo mwaka,” bice kimwe cya gatatu cy’abantu. Dusobanukiwe neza amagambo agaragaza igihe, yakoreshejwe aho ngaho (Ibyah 9:14, 15). Kubona ukuntu ubuhanuzi bwagiye busohora ku gihe byagombye gutuma turushaho kwizera Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe,” ndetse n’Ijambo ryayo. Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe.

7. Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yeremiya buvuga ibirebana na Yerusalemu n’u Buyuda rigaragaza rite ko Yehova ari we Mugenga w’ibihe?

7 Reka tubanze turebe ibyabaye mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu. Bibiliya igira iti “mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda,” ijambo ry’Umugenga w’ibihe “ryaje kuri Yeremiya rivuga iby’abantu b’i Buyuda bose” (Yer 25:1). Yehova yahanuye ko Yerusalemu yari kuzarimburwa, kandi ko Abayahudi b’i Buyuda bari kuzajyanwa mu bunyage i Babuloni. Bari kuzamara ‘imyaka mirongo irindwi bakorera umwami w’i Babuloni.’ Ingabo z’Abanyababuloni zarimbuye Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, kandi koko Abayahudi b’i Buyuda bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Ariko se byari kuzagenda bite iyo myaka 70 irangiye? Yeremiya yarahanuye ati “Yehova aravuga ati ‘nimurangiza imyaka mirongo irindwi i Babuloni, nzabitaho nsohoze ijambo ryiza nababwiye mbagarure aha hantu’ ” (Yer 25:11, 12; 29:10). Ubwo buhanuzi bwasohoreye igihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, nyuma y’aho Abamedi n’Abaperesi barekuriye Abayahudi bakava i Babuloni.

8, 9. Ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga ibyo kuza kwa Mesiya n’igihe Ubwami bwo mu ijuru bwari gushyirirwaho bugaragaza bute ko Yehova ari Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe”?

8 Reka turebe ubundi buhanuzi bwarebaga abari bagize ubwoko bw’Imana. Imyaka ibiri mbere y’uko Abayahudi bava i Babuloni, Imana yahanuye binyuze ku muhanuzi Daniyeli ko Mesiya yari kugaragara nyuma y’imyaka 483 itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu ritanzwe. Umwami w’Abamedi n’Abaperesi yatanze iryo tegeko mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu. Hashize imyaka 483 nk’uko byari byarahanuwe, ni ukuvuga mu mwaka wa 29, Yesu w’i Nazareti yasutsweho umwuka wera igihe yabatizwaga, bityo aba Mesiya.a​—Neh 2:1, 5-8; Dan 9:24, 25; Luka 3:1, 2, 21, 22.

9 Reka noneho turebe icyo Ibyanditswe byahanuye ku birebana n’Ubwami. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwari bwaragaragaje ko Ubwami bwa Mesiya bwari gutangira gutegeka mu ijuru mu mwaka wa 1914. Urugero, Bibiliya yerekanye ‘ikimenyetso’ cyari kuranga ukuhaba kwa Yesu, kandi yavuze ko icyo gihe Satani yari kwirukanwa mu ijuru, bikaba byari gutuma isi igusha ishyano (Mat 24:3-14; Ibyah 12:9, 12). Ikindi nanone, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwagaragaje ko mu mwaka wa 1914, ari bwo ‘ibihe byagenwe by’amahanga [byari kuzurira],’ n’Ubwami bugatangira gutegeka mu ijuru.​—Luka 21:24; Dan 4:10-17.b

10. Ni ibihe bintu bizaba mu gihe kizaza tuzi neza ko bizasohora ku gihe?

10 Dutegereje “umubabaro ukomeye” Yesu yahanuye. Uzakurikirwa n’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi. Nta gushidikanya ko ibyo bizasohora ku gihe. Ubwo Yesu yari ku isi, Yehova yari yaramaze kugena ‘umunsi n’igihe’ ibyo bizabera.​—Mat 24:21, 36; Ibyah 20:6.

‘TWICUNGURIRE IGIHE GIKWIRIYE’

11. Kumenya ko turi mu minsi y’imperuka byagombye gutuma dukora iki?

11 Kuba tuzi ko Ubwami bwatangiye gutegeka kandi ko turi “mu gihe cy’imperuka,” byagombye gutuma dukora iki (Dan 12:4)? Abantu benshi babona ukuntu ibintu bigenda birushaho kuba bibi ku isi, ariko ntibamenya ko ibyo bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga iby’iminsi y’imperuka. Bamwe bashobora kumva ko ibintu bizarushaho kuzamba, abandi bo bakumva ko imihati abantu bashyiraho izatuma habaho “amahoro n’umutekano” (1 Tes 5:3). Naho se twe bite? Tuzi ko tugeze kure mu minsi y’imperuka y’iyi si ya Satani. Ese ibyo ntibyagombye gutuma twihatira gukoresha igihe gisigaye dukorera Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe,” kandi tugafasha abandi kuyimenya (2 Tim 3:1)? Twagombye gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge ku birebana n’uko dukoresha igihe cyacu.​—Soma mu Befeso 5:15-17.

12. Ibyo Yesu yavuze ku birebana n’iminsi ya Nowa bitwigisha iki?

12 Muri iyi si yuzuyemo ibirangaza, ‘kwicungurira igihe gikwiriye’ si ibintu byoroshye. Yesu yatanze umuburo agira ati “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Iminsi ya Nowa yari imeze ite? Byari byaravuzwe ko isi yariho icyo gihe yari kuzarangira. Icyo gihe, abantu babi bari kwicwa n’amazi y’umwuzure wari gukwira ku isi hose. Nowa wari “umubwiriza wo gukiranuka” yakomeje gutangariza abantu bo mu gihe cye ubutumwa bw’Imana (Mat 24:37; 2 Pet 2:5). Ariko bo “bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, . . . [maze] ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.” Ni yo mpamvu Yesu yaburiye abigishwa be ati “muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Mat 24:38, 39, 44). Tugomba kumera nka Nowa, aho kumera nk’abantu bo mu gihe cye. Ni iki kizadufasha guhora twiteguye?

13, 14. Ni iki tugomba kwibuka ku bihereranye na Yehova kizatuma tumukorera mu budahemuka mu gihe dutegereje ko Umwana w’umuntu aza?

13 Nubwo Umwana w’umuntu azaza mu gihe tudatekereza, tugomba kwibuka ko Yehova ari we Mugenga w’ibihe. Ingengabihe ye ntishingiye ku bibera ku isi cyangwa ku migambi y’abantu. Yehova ni we ugena igihe ibintu bizabera n’icyo bizageraho kugira ngo asohoze ibyo ashaka. (Soma muri Daniyeli 2:21.) Mu Migani 21:1 hagira hati “umutima w’umwami ni nk’imigende y’amazi mu kuboko kwa Yehova; awerekeza aho ashaka hose.”

14 Yehova ashobora gutuma ibintu bigenda uko ashaka kugira ngo asohoze umugambi we ku gihe cyagenwe. Ibyinshi mu bintu bikomeye biba ku isi bisohoza ubuhanuzi, cyane cyane uburebana no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Tekereza ukuntu Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyutse n’ingaruka byagize. Nta washoboraga gutekereza ko hari kubaho ihinduka rikomeye ryo mu rwego rwa politiki mu buryo bwihuse cyane. Icyakora, ibyo byatumye ubutumwa bwiza bubwirizwa mu bihugu byinshi umurimo wacu wari warabuzanyijwemo. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo twicungurire igihe cyo gukorera mu budahemuka Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe.”

JYA WIZERA KO YEHOVA ASOHOZA UMUGAMBI WE KU GIHE

15. Twagaragaza dute ukwizera mu birebana n’ihinduka riba mu muteguro?

15 Kugira ngo dukomeze kubwiriza iby’Ubwami muri iyi minsi y’imperuka, bidusaba kwizera ko Yehova asohoza umugambi we ku gihe. Imimerere y’ibintu igenda ihinduka ku isi ishobora gutuma duhindura uburyo twakoragamo umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Hari igihe umuteguro wa Yehova ugira ibyo uhindura kugira ngo dusohoze neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Tugaragaza ko twizera Imana y’ “ibihe n’ibihe byagenwe” twemera gukurikiza iryo hinduka, kandi tugakora umurimo mu budahemuka tuyobowe n’Umwana wayo, ari na we ‘mutware w’itorero.’​—Efe 5:23.

16. Kuki dushobora kwizera ko Yehova azadutabara mu gihe gikwiriye?

16 Yehova yifuza ko tumusenga igihe icyo ari cyo cyose, twiringiye rwose ko ‘azadutabara mu gihe gikwiriye’ (Heb 4:16). Ese ibyo ntibigaragaza ko yita kuri buri wese muri twe mu buryo bwuje urukundo (Mat 6:8; 10:29-31)? Tugaragaza ko twizera Yehova Imana iyo dusenga buri gihe tumusaba kudufasha, kandi tugakora ibihuje n’amasengesho yacu n’ubuyobozi aduha. Nanone kandi, twibuka gusabira abo duhuje ukwizera.

17, 18. (a) Ni iki Yehova agiye gukorera abanzi be? (b) Ni uwuhe mutego tugomba kwirinda?

17 Iki si cyo gihe cyo ‘guhungabanywa no kubura ukwizera,’ ahubwo ni igihe cyo gukomezwa no kwizera (Rom 4:20). Abanzi b’Imana, ni ukuvuga Satani n’abambari be, bagerageza guhagarika umurimo Yesu yadutegetse gukora (Mat 28:19, 20). Nubwo Satani atugabaho ibitero, tuzi ko Yehova ari ‘Imana nzima, Umukiza w’abantu b’ingeri zose, cyane cyane w’abizerwa.’ “Azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.”​—1 Tim 4:10; 2 Pet 2:9.

18 Vuba aha, Yehova azakuraho iyi si mbi. Nubwo atatubwiye buri kantu kose n’igihe nyacyo ibyo bizabera, tuzi neza ko igihe gikwiriye nikigera, Kristo azakuraho abanzi b’Imana kandi bizagaragara ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka. Ku bw’ibyo rero, byaba ari ikosa tunaniwe kumenya “ibihe n’ibihe byagenwe” turimo. Nimucyo twe kuzigera tugwa mu mutego wo gutekereza ko “ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.”​—1 Tes 5:1; 2 Pet 3:3, 4.

DUKOMEZE ‘GUTEGEREZA’

19, 20. Kuki twagombye gukomeza gutegereza Yehova?

19 Igihe Yehova Imana yaremaga abantu, yashakaga ko babaho iteka bagakomeza kwiga ibimwerekeyeho n’ibirebana n’ibintu byiza byose yaremye. Mu Mubwiriza 3:11 hagira hati “ikintu cyose [Yehova] yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo. Ndetse yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka, ku buryo batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.”

20 Mbega ukuntu twishimira ko Yehova atigeze ahindura umugambi yari afitiye abantu (Mal 3:6)! Imana ‘ntihinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka’ (Yak 1:17). Ingengabihe yayo ntishingira ku bintu abantu bifashisha babara igihe, urugero nko kuba isi yizengurukaho. Yehova ni “Umwami w’iteka” (1 Tim 1:17). Nimucyo rero dukomeze ‘gutegereza Imana y’agakiza kacu’ (Mika 7:7). Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwa bategereza Yehova mwese mwe, mugire ubutwari kandi imitima yanyu ikomere.”​—Zab 31:24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, ku ipaji ya 186-195.

b Reba igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, ku ipaji ya 94-97.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Daniyeli yizeraga ko ubuhanuzi bwatanzwe n’Imana bwari kuzasohora

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ese ukoresha neza igihe cyawe ukora ibyo Yehova ashaka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze