ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 4
  • Ivuga ukuri mu birebana n’ubuhanuzi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ivuga ukuri mu birebana n’ubuhanuzi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ni Nde Uzategeka Isi?
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 5
    Nimukanguke!—2011
  • Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi rirebana n’iki gihe turimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • B9 Ubutegetsi bw’Isi Buvugwa mu Buhanuzi bwa Daniyeli
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 4

Ivuga ukuri mu birebana n’ubuhanuzi

“Nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye.”​—YOSUWA 23:14.

AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Abapfumu ba kera bo mu Bugiriki bari bazwiho gufindafinda, bagahanura ibintu biteza urujijo kandi bitiringirwa. Abantu bo muri iki gihe baragurisha inyenyeri na bo ni uko babigenza. Nubwo hari abantu bagerageza kuvuga iby’igihe kizaza bahereye ku biba muri iki gihe, si kenshi bavuga ibintu bizabaho mu myaka ibarirwa mu magana, ngo bavuge uko bizagenda no mu tuntu duto duto. Nyamara ubuhanuzi bwa Bibiliya bwo buvuga ibintu mu buryo burambuye, kandi buri gihe burasohora. Buvuga ibintu ‘guhera mu bihe bya kera bukavuga ibitarakorwa.’​—Yesaya 46:10.

URUGERO: Mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, umuhanuzi Daniyeli yeretswe ko ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwari kuzaneshwa n’ubw’Abagiriki. Nanone yeretswe ko igihe umwami w’u Bugiriki yari kuzaba amaze “kugira imbaraga,” ubwami bwe bwari ‘kuzavunika,’ cyangwa bugasenyuka. Ni nde wari kuzamusimbura? Daniyeli yaranditse ati “hazabaho ubwami bune buzakomoka mu ishyanga rye, ariko ntibuzagira imbaraga nk’ize.”​—Daniyeli 8:5-8, 20-22.

ICYO AMATEKA AGARAGAZA: Nyuma y’imyaka irenga 200 Daniyeli abayeho, Alexandre le Grand yabaye umwami w’u Bugiriki. Mu myaka icumi yakurikiyeho, yari amaze kunesha ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, maze yagura ubwami bw’Abagiriki bugera ku Ruzi rwa Indus (muri Pakisitani y’ubu). Ariko yapfuye mu buryo butunguranye afite imyaka 32. Nyuma yaho, intambara yabereye hafi y’umudugudu wa Ipsus wo muri Aziya Ntoya yashegeshe ubwo bwami bwe maze bwicamo ibice. Abantu bane batsinze iyo ntambara baje kwigabanya ubwami bw’u Bugiriki. Icyakora, nta n’umwe muri bo wigeze agira imbaraga nk’iza Alexandre.

UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari ikindi gitabo gishobora kugira ubuhanuzi nk’ubwo busohora uko bwakabaye? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

“Bibiliya ikubiyemo ubuhanuzi . . . bwinshi, ku buryo umuntu adashobora kuvuga ko bwasohoye mu buryo bw’impanuka.”​—A LAWYER EXAMINES THE BIBLE, CYANDITSWE NA IRWIN H. LINTON

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

© Robert Harding Picture Library/​SuperStock

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze