ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 9
  • “Ubu ni bwo buzima bw’iteka”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ubu ni bwo buzima bw’iteka”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Kunguka ubumenyi muri iki gihe kugeza iteka ryose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Ubu Ni Bwo Bugingo Buhoraho”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Abantu Bakeneye Kugira Ubumenyi ku Byerekeye Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 9

“Ubu ni bwo buzima bw’iteka”

“Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”​—YOHANA 17:3.

UBUMENYI bushobora kurokora ubuzima. Igihe umwana w’amezi icumi witwa Nouhou yarwaraga, nyina wari umujyanama w’ubuzima muri Nijeri yari azi icyo yagombaga gukora. Yahise afata amazi meza ayavanga n’isukari n’umunyu maze amukorera serumu, kugira ngo amwongerere amazi mu mubiri. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, ivuga ko kuba uwo mubyeyi “yaratabaye umwana we vuba na bwangu kandi akamujyana kwa muganga, byatumye akira vuba.”

Ubumenyi bwo muri Bibiliya na bwo bushobora kurokora ubuzima. Mose, umwanditsi w’ibitabo bya mbere bya Bibiliya, yaravuze ati ‘si amagambo y’agaciro gake kuri mwe, ahubwo ni yo buzima bwanyu, kandi aya magambo ni yo azatuma murama’ (Gutegeka kwa Kabiri 32:47). Ese koko Bibiliya ishobora gutuma turamba? Ni mu buhe buryo Bibiliya ari yo buzima bwacu?

Ingingo eshanu zabanjirije iyi, zagaragaje ko Bibiliya ari igitabo gihebuje bitewe n’uko ikubiyemo ubuhanuzi bwiringirwa, ikavuga ukuri mu birebana n’amateka na siyansi, ibirimo bikaba bihuza kandi ikaba itanga inama z’ingirakamaro. Ibyo bigaragaza ko Bibiliya ari igitabo cyihariye. None se ubwo mu gihe ivuze ko ishobora kutwereka icyo twakora ngo turame cyangwa tuzabone ubuzima bw’iteka, ntitwagombye kubisuzuma tubyitondeye?

Turagutera inkunga yo kwiga Bibiliya kugira ngo umenye uko ubumenyi nyakuri buyikubiyemo bushobora gutuma ugira amahoro yo mu mutima muri iki gihe, kandi ukazagira ibyishimo mu gihe kizaza. Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka uko wagira ubwo bumenyi.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Nanone Bibiliya irihariye, kubera ko itanga ibisubizo bitunyuze by’ibibazo by’ingenzi twibaza. Dore bimwe muri byo:

• Kuki turi ku isi?

• Kuki hariho imibabaro?

• Ese abanjye bapfuye bazongera kubaho?

Iki gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, gishobora kugufasha kubona ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze