Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
1 Mbere y’uko ugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, wenda wari ufite ibibazo byinshi utashoboraga gusubiza ku bihereranye n’ubuzima. Mbega ukuntu wishimiye kubona ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibyo bibazo! Ubu noneho, ushobora gufasha n’abandi kubona ibyo bisubizo. (Gereranya na 2 Timoteyo 2:2.) Ushobora kubagezaho ubumenyi ku byerekeye Imana buyobora ku buzima bw’iteka (Yoh 17:3). Ariko se, ni gute ushobora gufasha umuntu kumenya agaciro k’ubwo bumenyi? Tekereza noneho ku bibazo ukuri kwagushubije. Ni iki abashaka ukuri bakeneye kumenya? Kuzirikana ibyo bitekerezo, bishobora kugufasha gutanga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibitekerezo bikurikira, bishobora kugufasha mu gihe witegura umurimo wo gutanga ubuhamya muri Kamena.
2 Kubera ko abantu benshi bibaza impamvu hariho imibabaro myinshi mu isi, ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bushobora kugira icyo bugeraho:
◼ “Iyo habaye impanuka kamere cyangwa iyo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’urugomo byiyongereye, akenshi usanga abantu bibaza impamvu ibintu nk’ibyo by’agahomamunwa bibaho. Wasubiza iki?” Reka uwo muntu asubize, kandi umushimire ku bw’icyo gisubizo atanze. Hanyuma, rambura ku gice cya 8 mu gitabo Ubumenyi, kandi umusabe kwitondera ibivugwa muri paragarafu ya 2. Sobanura ko icyo gitabo gitanga ibisobanuro bishingiye kuri Bibiliya ku bihereranye n’impamvu habaho ibintu bibi, hanyuma utange icyo gitabo.
3 Mu gihe usubiye gusura uwo wahaye igitabo “Ubumenyi,” ushobora kuvuga utya:
◼ “Nashimishijwe n’umwanzuro wagezeho ku bihereranye n’impamvu hariho imibabaro myinshi mu isi. Mbese, wemeranya n’igisubizo Bibiliya itanga kivugwa muri cya gitabo?” Reka asubize. Soma paragarafu ya 17 ku ipaji ya 77, mu gitabo Ubumenyi, kandi usabe nyir’inzu gusoma mu Baroma 9:14 muri Bibiliya ye. Hanyuma uvuge uti “igishimishije, ni ukumenya ko Imana itaduteza agahinda n’imibabaro ibigiranye gukiranirwa. Yadusezeranyije kuzaduha ubuzima bw’iteka, tukabaho mu mahoro n’umunezero. Igice cya mbere muri icyo gitabo gifite umutwe uvuga ngo ‘Ushobora Kuzabaho mu Gihe Kizaza Gishimishije!’ Nakwishimira kugusobanurira ukuntu ibyo bishoboka kuri wowe, no ku bantu ukunda.” Rambura ku gice cya 1, maze werekane ukuntu twiga. Musuzume byinshi muri icyo gice, mukurikije uko mubona bikwiriye mu mimerere murimo.
4 Ushobora guhitamo gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro buboneka ku ipaji ya 14 mu gitabo “Raisonner,” ku mutwe uvuga ngo “Gusaza/Urupfu,” muri aya magambo:
◼ “Mbese, waba warigeze kwibaza ibi bibazo ngo ‘mbese, urupfu ni iherezo rya byose? Cyangwa se, hari ikindi kintu kibaho nyuma y’urupfu?’ [Reka asubize.] Bibiliya isobanura ikibazo icyo ari cyo cyose, dushobora kugira ku bihereranye n’urupfu. [Soma mu Mubwiriza 9:5, 10.] Yerekana nanone ko hari icyiringiro nyakuri ku bantu bafite ukwizera. [Rambura mu gitabo Ubumenyi, ku ipaji ya 84 kuri paragarafu ya 13; usome kandi usobanure amagambo ya Yesu aboneka muri Yohana 11:25.] Icyo gice cyose, cyagenewe gusubiza iki kibazo ngo: bigendekera bite abantu bacu dukunda bapfa? Niba wakwishimira gusoma iki gitabo, nshobora kukigusigira ku mafaranga 200.”
5 Mu gihe usubiye gusura, ushobora kongera kwibwirana na nyir’inzu, hanyuma ukavuga nk’ibi bikurikira:
◼ “Ubushize, twavuze ku bihereranye n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Abantu benshi biringira ko nyuma y’urupfu, hazabaho ubuzima mu ijuru cyangwa mu muriro utazima. Ariko se, wigeze utekereza ibihereranye n’uko abapfuye bashobora kuzongera kubaho hano ku isi? [Reka asubize.] Dukurikije Bibiliya, abazazuka bazaba mu bagwaneza bazaragwa isi. [Soma muri Zaburi 37:11, 29, hanyuma muganire kuri paragarafu ya 20 ku ipaji ya 88, mu gitabo Ubumenyi.] Icyo cyiringiro cyahaye ihumure abantu babarirwa muri za miriyoni, bahoze batinya urupfu. Iki gitabo, kizagufasha kurushaho gusobanukirwa iyo ngingo. Mbese, nshobora kukwereka uko bikorwa?”
6 Niba ukunda uburyo bworoheje bwo gutangiza ibiganiro, ushobora kugerageza ubu bukurikira:
◼ “Nifuzaga kukwereka ishusho muri iki gitabo, Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Mbese, iyi shusho si nziza?” Rambura igitabo ku buryo nyir’inzu ashobora kubona ipaji ya 4 n’iya 5. Reka asubize. Hanyuma, usome amagambo ari ku ipaji ya 5. Soza uvuga uti “ushobora gufata iki gitabo kugira ngo ujye ucyisomera. Tugitanga ku mafaranga 200.” Reba igihe gikwiriye cyo gusubira gusura, kugira ngo ukurikirane ugushimishwa uko ari ko kose kwagaragajwe.
7 Dufite ubumenyi buva ku Mana, busubiza ibibazo by’ingenzi birebana n’ubuzima. Itegure ubishyizeho umutima, kandi Yehova azaha imigisha imihati yawe yo kugeza ubwo butumwa butanga ubuzima ku bantu bashaka ukuri.