Wubike neza
Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
Jya wifashisha ibi bitekerezo bikurikira kugira ngo bigufashe gutegura uburyo bwo gutanga ibitabo biba bitangwa mu kwezi.
Egera Yehova
“Abantu benshi bizera Imana bifuza kumva bayegereye. Mbese, waba uzi ko Imana idutumirira kuyegera? [Soma muri Yakobo 4:8.] Iki gitabo kigenewe gufasha abantu gukoresha Bibiliya yabo bwite kugira ngo begere Imana.” Soma paragarafu ya 1 ku ipaji ya 16.
“Muri iki gihe, ibikorwa by’akarengane bireze. Bihuje neza n’uko byavuzwe hano. [Soma mu Mubwiriza 8:9b.] Abantu benshi bajya bibaza niba Imana ibitaho. [Soma interuro ebyiri zibanza za paragarafu ya 4 ku ipaji ya 119.] Iki gice gisobanura impamvu Imana yaretse akarengane kagakomeza kubaho mu gihe runaka.”
Mukomeze kuba maso!
“Abantu benshi bahangayikishijwe n’ibibazo by’ingutu hamwe n’ibintu bibabaje bibaho muri iki gihe. [Vuga urugero rw’ibintu bizwi mu gace k’iwanyu.] Mbese waba uzi ko ibyo bintu ari bimwe mu bimenyetso biba ku isi hose, bigaragaza ko vuba aha ubutegetsi bw’Imana bugiye gutegeka isi yose? [Reka asubize, hanyuma usome umurongo w’Ibyanditswe ukwiranye n’urugero wamuhaye, nka Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:7, 10, 11; cyangwa 2 Timoteyo 3:1-5.] Aka gatabo gasuzuma impamvu byihutirwa cyane kumenya icyo ibihe turimo bisobanura.”
“Abantu benshi babuzwa amahwemo n’ibintu bibabaje bibera mu isi, cyangwa ingorane zabo bwite. Bamwe bajya bibaza impamvu Imana itabagoboka ngo ibuze ibyo bintu kubaho. Bibiliya itwizeza ko vuba aha Imana igiye kuzakora igikorwa cyo gukiza abantu imibabaro. [Soma mu Byahishuwe 14:6, 7.] Dore icyo urubanza rw’Imana ruzaba rusobanura ku bantu muri rusange. [Soma muri 2 Petero 3:10, 13.] Aka gatabo kaduha ibitekerezo by’inyongera ku bihereranye n’iyo ngingo.”
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
“Mbese uwagusaba kuba mu mimerere myiza nk’iyi wabyemera? [Mwereke ishusho iri ku ipaji ya 4-5, maze ureke asubize.] Dore ikintu Ijambo ry’Imana rivuga ko ari cyo cy’ingenzi kugira ngo uzabe mu mimerere nk’iyi iteka ryose. [Soma muri Yohana 17:3.] Iki gitabo kizagufasha kugira ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka.” Nimushyireho gahunda yo kuzasuzuma paragarafu eshanu zibanza z’igice cya 1 igihe uzaba ugarutse kumusura.
Rambura ku ipaji ya 188-189, maze wifashishije ishusho ihari n’amagambo ajyanye na yo, ubaze nyir’inzu uti “mbese wiringira kuzaba muri paradizo, igihe ubumenyi ku byerekeye Imana buzaba bwuzuye isi yose? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Yesaya 11:9.] Iki gitabo kizagufasha kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye na Paradizo hamwe n’ukuntu dushobora kuzayibamo.” Shyiraho gahunda yo gusuzuma paragarafu ya 11-16 z’igice cya 1 igihe uzaba ugarutse kumusura.
Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
“Mbese utekereza ko abantu baramutse bakurikije aya magambo mu mibereho yabo isi ishobora kuba nziza? [Soma muri Matayo 7:12a. Hanyuma, mureke asubize.] Iki gitabo gikubiyemo inyigisho nyinshi zatanzwe n’umwigisha ukomeye cyane kuruta abandi bose babayeho ku isi.” Mwereke amashusho ari mu gice cya 17 n’amagambo ayasobanura.
“Muri iki gihe, ababyeyi benshi bagerageza gucengeza imico myiza mu bana babo. Mbese utekereza ko ibyo ari iby’ingenzi? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Migani 22:6.] Zirikana ko ababyeyi baterwa inkunga yo gutangira kumenyereza abana babo bakiri bato. Iki gitabo kigenewe kubibafashamo.” Mwereke amashusho ari mu gice cya 15 cyangwa icya 18, hamwe n’amagambo ayasobanura.
“Akenshi ababyeyi batangazwa n’ibibazo babazwa n’abana babo. Kandi gusubiza bimwe muri ibyo bibazo usanga bitoroshye; si byo se? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Befeso 6:4.] Iki gitabo gishobora gufasha ababyeyi gusubiza ibibazo abana babo bababaza muri iki gihe.” Mwereke amwe mu mashusho ari mu gice cya 11 n’icya 12, cyangwa icya 34 kugeza ku cya 36 n’amagambo ayasobanura.
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
“Ushobora kuba warumvise ibihereranye na [vuga inkuru ivugwa cyane]. Iyo abantu bapfuye amanzaganya, benshi bibaza icyo bashobora gukora kugira ngo bahumurize imiryango y’abatakaje ababo. Ubitekerezaho iki?” Reka asubize. Hanyuma, rambura ku ipaji ya 299 maze werekane ishusho igaragaza umuzuko. Komeza uvuga uti “abantu benshi batangazwa no kumenya ko abakiranutsi n’abakiranirwa bazagarurirwa ubuzima muri Paradizo ku isi. [Soma mu Byakozwe 24:15 nk’uko handukuwe muri paragarafu ya 9 ku ipaji ya 297, hanyuma utange ibisobanuro biboneka muri paragarafu ya 10.] Iki gitabo gitanga ibindi bisobanuro byinshi bishimishije ku bihereranye n’umugambi Imana ifitiye igihe kizaza.”
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose
“Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi baba batekereza ku bihereranye na Yesu. Icyakora, kubera ko hari ibintu byinshi bibi bibera ku isi hose, bamwe bajya bibaza niba Yesu atwitaho koko. Wowe se ubibona ute?” Reka asubize. Rambura ku gice cya 24 maze usuzume muri make impamvu Yesu yaje ku isi. Hanyuma, soma muri Yohana 15:13, utsindagirize ukuntu Yesu yakundaga abandi abikuye ku mutima.
“Iyo hagize umuntu uvuga Yesu Kristo, benshi bahita bumva akana k’agahinja cyangwa umugabo wazonzwe n’imibabaro ugiye guhwera. Icyo bibukiraho Yesu ni ivuka rye hamwe n’urupfu rwe gusa. Akenshi ntibajya bibuka ibintu bishishikaje yavuze hamwe n’ibyo yakoze igihe yari ku isi. Ibintu yakoze bigira ingaruka kuri buri muntu wese wigeze kuba kuri iyi si. Iyo ni yo mpamvu ari iby’ingenzi ko twiga ibintu byinshi cyane uko bishoboka kose ku bihereranye n’ibikorwa bitangaje yakoze ku bwacu.” Soma muri Yohana 17:3. Rambura ku ipaji ya mbere y’ijambo ry’ibanze maze usome paragarafu ya kane.
Ni Iki Imana Idusaba?
“Mbese, utekereza ko Imana yari ifite umugambi w’uko twabaho tugoswe n’ibibazo nk’ibyo duhanganye na byo muri iki gihe? [Reka asubize, hanyuma usome muri Matayo 6:10.] Mbese wigeze utekereza ku cyo Ubwami bw’Imana ari cyo koko?” Rambura ku isomo rya 6 maze usome ibibazo bibazwa mu ntangiriro y’iryo somo. Nimutangire gusuzuma iryo somo cyangwa mushyireho gahunda yo kuzarisuzuma ubutaha ugarutse kumusura.
“N’ubwo isi isigaye yarateye imbere muri byinshi, indwara n’urupfu biracyakomeza kubabaza abantu no kubatera intimba. Mbese waba uzi icyo Yesu azakorera abarwayi, abageze mu za bukuru ndetse n’abapfuye?” Reka asubize. Niba uwo muntu yifuza kumenya igisubizo, rambura ku isomo rya 5 maze usome ibibazo byo muri paragarafu ya 5-6. Nimusuzume izo paragarafu cyangwa mushyireho gahunda yo kuzazisuzuma ubutaha ugarutse kumusura.
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
“Ubona ari hehe twashakira ubufasha bwo guhangana n’ingorane duhura na zo mu buzima? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 15:4.] Ese wabonye ko Ibyanditswe byahumetswe bitwigisha, bikaduhumuriza kandi bikaduhesha ibyiringiro, ibyo bikaba bishobora kudukomeza kugira ngo twihanganire ingorane? Iki gitabo kiduha ibitekerezo by’ingirakamaro bihereranye n’ukuntu twabonera inyungu nyinshi mu gusoma Bibiliya.” Tsindagiriza ingingo enye zashyizwe ku ipaji ya 30.
“Uhereye igihe Yesu yari ku isi, abantu benshi basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Ese wigeze utekereza icyo kuza k’ubwo Bwami bizaba bisobanura ku bantu? [Reka asubize, hanyuma usome muri Daniyeli 2:44.] Iki gitabo gisobanura icyo Ubwami bw’Imana ari cyo hamwe n’icyo buzakora, n’ukuntu dushobora kungukirwa n’ubutegetsi bwabwo bukiranuka.” Mwereke ishusho iri ku ipaji ya 92-93.