(1) Ikibazo, (2) umurongo w’Ibyanditswe na (3) igice
Uburyo bworoshye bwo gutanga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ni ubu: (1) kubaza umuntu ikibazo gituma avuga icyo atekereza, (2) gusoma umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye, no (3) kumwereka igice cyo muri icyo gitabo gisobanura iyo ngingo, hanyuma ukamusomera ibibazo biri munsi y’umutwe w’icyo gice. Niba nyir’inzu agaragaje ko ashimishijwe, ushobora kumwereka uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa wifashishije paragarafu zibimburira icyo gice. Ushobora kwifashisha ubu buryo ugatangiza icyigisho igihe usuye umuntu ku ncuro ya mbere cyangwa se igihe usubiye gusura.
◼ “Mbese utekereza ko abantu buntu nkatwe bashobora kumenya Umuremyi ushobora byose nk’uko bivugwa aha muri Bibiliya?” Soma mu Byakozwe 17:26, 27 maze umureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 1.
◼ “Mbese iyo urebye ibibazo duhanganye na byo muri iki gihe, wumva ko dushobora kubona ihumure n’ibyiringiro nk’uko bivugwa hano?” Soma mu Baroma 15:4, maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 2.
◼ “Mbese ubaye ufite ubushobozi, ntiwakora ibi bintu?” Soma mu Byahishuwe 21:4 maze umureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 3.
◼ “Mbese utekereza ko hari igihe abana bacu bazaba mu mimerere nk’ivugwa muri iyi ndirimbo ya kera?” Soma muri Zaburi ya 37:10, 11 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 3.
◼ “Mbese utekereza ko hari igihe aya magambo azasohozwa?” Soma muri Yesaya 33:24 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 3.
◼ “Mbese wari wibaza niba abapfuye bazi ibyo abazima bakora?” Reka asubize. Soma mu Mubwiriza 9:5 maze ugire icyo uvuga ku gice cya 6.
◼ “Mbese utekereza ko hari igihe tuzongera kubonana n’abantu bacu twakundaga bapfuye nk’uko Yesu yabivuze muri iyi mirongo?” Soma muri Yohana 5:28, 29 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 7.
◼ “Ukurikije ibivugwa muri iri sengesho rizwi cyane, utekereza ko hakorwa iki kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru?” Soma muri Matayo 6:9, 10 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 8.
◼ “Mbese utekereza ko iki gihe turimo ari cyo kivugwa muri ubu buhanuzi?” Soma muri 2 Timoteyo 3:1-4 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 9.
◼ “Abantu benshi bibaza impamvu ibibazo byugarije ikiremwamuntu bigenda birushaho kwiyongera. Mbese utekereza ko ibivugwa muri uyu murongo ari byo bibitera?” Soma mu Byahishuwe 12:9 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 10.
◼ “Mbese waba warifuje kumenya igisubizo cy’iki kibazo?” Soma muri Yobu 21:7 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 11.
◼ “Mbese utekereza ko gushyira mu bikorwa iyi nama ya Bibiliya byafasha abantu kugira ibyishimo mu miryango yabo?” Soma mu Befeso 5:33 maze ureke asubize. Hanyuma, gira icyo uvuga ku gice cya 14.
Iyo umaze kwereka umuntu uko icyigisho kiyoborwa, hanyuma mukigana incuro ebyiri nyuma yaho kandi ukaba ufite icyizere cy’uko icyo cyigisho kizakomeza, ushobora gutanga raporo y’uko uyobora icyigisho.