ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/06 pp. 4-5
  • Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho kuba
  • Amakuba/imibabaro
  • Bibiliya
  • Harimagedoni
  • Idini
  • Intambara/amahoro
  • Isengesho
  • Ubuzima bw’iteka
  • Umuryango
  • Urupfu/umuzuko
  • Yehova Imana
  • Yesu Kristo
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • (1) Ikibazo, (2) umurongo w’Ibyanditswe na (3) igice
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Kurikirana Ugushimishwa Wabonye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 1/06 pp. 4-5

Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha

Uyu mugereka urimo uburyo butandukanye bwo gutanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Kugira ngo uzarusheho kugera kuri iyo ntego, ushobora kujya wifashisha ubwo buryo ariko ukoresheje amagambo yawe, hanyuma ukabuhuza n’imimerere y’abantu bo mu ifasi yanyu kandi ukaba uzi ingingo zo muri icyo gitabo ushobora kwifashisha utangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Ushobora no gukoresha ubundi buryo buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu.​—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2005, p. 8.

Aho kuba

◼ “Mu duce twinshi usanga kubona aho kuba hakwiriye birushaho kugorana. Mbese utekereza ko hari igihe buri wese azagira inzu ikwiriye yo kubamo? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yesaya 65:21, 22. Nanone soma paragarafu ya 20 iri ku ipaji ya 34.] Iki gitabo gisobanura ukuntu iri sezerano ry’Imana rizasohozwa.”

Amakuba/imibabaro

◼ “Iyo abantu bagwiririwe n’amakuba, abenshi bibaza niba mu by’ukuri Imana ibitaho cyangwa niba ibona imibabaro bahura na yo. Waba se warigeze kubyibazaho? [Reka asubize, hanyuma usome muri 1 Petero 5:7. Nanone soma paragarafu ya 11 iri ku ipaji ya 11.] Iki gitabo gisobanura ukuntu Imana izakuraho burundu imibabaro.” Mwereke ibibazo bibanza biri ku ipaji ya 106.

Bibiliya

◼ “Akenshi abantu bavuga ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Mbese waba warigeze kwibaza impamvu icyo gitabo cyitwa Ijambo ry’Imana kandi cyaranditswe n’abantu? [Reka asubize, hanyuma usome muri 2 Petero 1:21. Nanone soma paragarafu ya 5 iri ku ipaji ya 19-20.] Iki gitabo kigaragaza ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibi bibazo.” Mwereke ibibazo biri ku ipaji ya 6.

◼ “Muri iki gihe abantu bafite uburyo bwinshi cyane bwo kubona amakuru kurusha ikindi gihe cyose. Ariko se wumva ari hehe twabona inama nziza zishobora gutuma tugira ibyishimo kandi tukagira icyo tugeraho mu buzima? [Reka asubize, hanyuma usome muri 2 Timoteyo 3:16, 17. Nanone soma paragarafu ya 12 iri ku ipaji ya 23.] Iki gitabo gisobanura ukuntu dushobora kugira imibereho myiza kandi ishimisha Imana.” Mwereke agasanduku n’ifoto biri ku ipaji ya 122-123.

Harimagedoni

◼ “Iyo abantu benshi bumvise ijambo ‘Harimagedoni,’ batekereza ko ari ikintu kizarimbura abantu benshi cyane. Ariko se byagutangaza uramutse umenye ko mu by’ukuri Harimagedoni ari ikintu dukwiriye gutegerezanya amatsiko? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 16:14, 16.] Zirikana aya magambo agaragaza uko ibintu bizaba bimeze nyuma ya Harimagedoni.” Rambura ku ipaji ya 82-84 hanyuma usome paragarafu ya 21.

Idini

◼ “Abantu benshi batangiye kubona ko aho kugira ngo amadini yo muri iyi si abafashe gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima, ahubwo abyongera. Mbese utekereza ko amadini ayobora abantu mu nzira y’ukuri? [Reka asubize, hanyuma usome muri Matayo 7:13, 14. Nanone soma paragarafu ya 5 iri ku ipaji ya 145-146.] Iki gice gisobanura ibimenyetso bitandatu bigaragaza ugusenga Imana yemera.” Mwereke urutonde rw’ibyo bimenyetso ruri ku ipaji ya 147.

Intambara/amahoro

◼ “Abantu bo hirya no hino ku isi bifuza amahoro. Mbese utekereza ko kwiringira ko ku isi hazaba amahoro ari inzozi? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 46:9, 10.] Iki gitabo gisobanura ukuntu Imana izasohoza umugambi wayo maze ikazana amahoro ku isi hose.” Mwereke ifoto iri ku ipaji ya 35, hanyuma musuzume paragarafu ya 17-21 ziri ku ipaji ya 34.

Isengesho

◼ “Mbese waba warigeze kwibaza uko Imana isubiza amasengesho? [Reka asubize, hanyuma usome muri 1 Yohana 5:14, 15. Nanone soma paragarafu ya 16-18 ziri ku ipaji ya 170-172.] Iki gice gisobanura impamvu twagombye gusenga Imana n’icyo twakora kugira ngo yumve amasengesho yacu.”

Ubuzima bw’iteka

◼ “Abantu benshi bifuza kugira ubuzima buzira umuze kandi burambye. Ariko se bibaye ari ibishoboka wumva wakwifuza kubaho iteka? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 21:3, 4. Nanone soma paragarafu ya 17 iri ku ipaji ya 54.] Iki gitabo gisobanura icyo twakora kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka n’uko ibintu bizaba bimeze igihe iryo sezerano rizaba ryamaze gusohozwa.”

Umuryango

◼ “Buri wese muri twe yifuza kugira umuryango urangwa n’ibyishimo. Si ko biri se? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko kwigana Imana mu birebana no kugaragaza urukundo ari ikintu buri wese mu bagize umuryango akwiriye gukora kugira ngo mu muryango we habe ibyishimo.” Soma mu Befeso 5:1, 2. Nanone soma paragarafu ya 4 iri ku ipaji ya 135.

Urupfu/umuzuko

◼ “Abantu benshi bibaza uko bigendekera umuntu iyo apfuye. Mbese utekereza ko dushobora kubimenya? [Reka asubize, hanyuma usome mu Mubwiriza 9:5. Nanone soma paragarafu ya 5-6 ziri ku ipaji ya 58-59.] Iki gitabo kinasobanura icyo umuzuko twasezeranyijwe muri Bibiliya uzamarira abapfuye.” Mwereke ifoto iri ku ipaji ya 75.

◼ “Iyo umuntu twakundaga apfuye, twifuza kuzongera kumubona. Si byo se? [Reka asubize.] Abenshi bahumurizwa n’isezerano ry’umuzuko riboneka muri Bibiliya. [Soma muri Yohana 5:28, 29. Nanone soma paragarafu ya 16-17 ziri ku ipaji ya 72.] Iki gice gisubiza n’ibi bibazo.” Mwereke ibibazo biri ahagana hejuru ku ipaji ya 66.

Yehova Imana

◼ “Abantu benshi bizera Imana bifuza kurushaho kuyegera. Mbese wari uzi ko Bibiliya idusaba kwegera Imana? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yakobo 4:8a. Nanone soma paragarafu ya 20 iri ku ipaji ya 16.] Iki gitabo cyagenewe gufasha abantu kurushaho kumenya Imana bakoresheje Bibiliya zabo.” Mwereke ibibazo biri ahagana hejuru ku ipaji ya 8.

◼ “Abantu benshi basenga basaba ko izina ry’Imana ryubahwa (cyangwa ryezwa). Waba warigeze kwibaza iryo zina iryo ari ryo? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yeremiya 16:21. Nanone soma paragarafu ya 2-3 ziri ku ipaji ya 195.] Iki gitabo kigaragaza icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku byerekeye Yehova Imana n’umugambi afitiye abantu.”

Yesu Kristo

◼ “Abantu bo hirya no hino ku isi bagiye bumva ibya Yesu Kristo. Bamwe bavuga ko yari umuntu ukomeye gusa. Abandi bo ariko, bamufata nk’Imana Ishoborabyose bakamusenga. Mbese utekereza ko uko umuntu yaba yizera Yesu Kristo kose nta cyo byaba bitwaye?” Reka asubize, hanyuma usome muri Yohana 17:3. Nanone soma paragarafu ya 3 iri ku ipaji ya 37-38. Mwereke ibibazo biri munsi y’umutwe w’icyo gice.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Uko wamenyesha abantu gahunda yo gutanga impano

“Niba wifuza gutanga impano iciriritse yo gushyigikira umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, nakwishimira kuyakira.”

“Nubwo ibitabo byacu bitangwa nta kiguzi, twemera kwakira impano ziciriritse zo gushyigikira umurimo wacu ukorerwa ku isi hose.”

“Ushobora kuba wibaza aho amafaranga akoreshwa muri uyu murimo aturuka. Umurimo wacu ukorerwa ku isi hose ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Niba wifuza gutanga impano iciriritse, nakwishimira kuyakira.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze