ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 pp. 12-13
  • Yehova yarampumuye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yarampumuye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubuzima bw’i Kinshasa
  • Nongera kugira ibyishimo
  • Yehova yampaye “amaso”
  • Ubu noneho nshoboye gufasha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona
    Nimukanguke!—2015
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Kurera abana umunani bakagendera mu nzira za Yehova byarangoye ariko bimpesha ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 pp. 12-13

Yehova yarampumuye

Byavuzwe na Patrice Oyeka

Icyo gihe hari nimugoroba. Bwari bugiye kongera kwira nihebye bitewe n’ubumuga bwo kutabona. Nari nigunze, numva ibiganiro byose bihita kuri radiyo. Niyemeje kwiyahura, kuko nari ndambiwe kubaho ntariho. Nafashe uburozi mbushyira mu gikombe cy’amazi maze ngitereka ku meza imbere yanjye. Mbere yo kunywa ubwo burozi bwari kumpitana, nabanje kwiyuhagira maze nambara neza. Kuki nashakaga kwiyahura? Kandi se byagenze bite kugira ngo mbe nkiriho, mbara iyi nkuru?

NAVUTSE ku itariki ya 2 Gashyantare mu mwaka wa 1958, mvukira mu ntara ya Kasayi y’Iburasirazuba, muri Kongo-Kinshasa. Data yapfuye mfite imyaka icyenda, maze nderwa na mukuru wanjye.

Ndangije ishuri nabonye akazi mu mirima y’ibihingwa bivamo kawucu. Umunsi umwe ari mu gitondo mu mwaka wa 1989, ubwo nari mu biro ntegura raporo, nagiye kubona mbona ndi mu mwijima w’icuraburindi. Nabanje gutekereza ko ari umuriro ubuze, ariko numvaga imashini itanga umuriro ihinda kandi ari mu gitondo. Ubwoba bwaranyishe, kuko nta kintu na kimwe nashoboraga kubona, yewe n’inyandiko yari imbere yanjye.

Nahise mpamagara umwe mu bakozi nakoreshaga ngo anjyane kwa muganga. Uwo muganga yangiriye inama yo kujya kureba undi muganga w’inzobere wo mu mugi wo hafi aho. Uwo muganga na we amaze kubona ko amaso yanjye afite ikibazo gikomeye, yanyohereje kwivuriza mu murwa mukuru ari wo Kinshasa.

Ubuzima bw’i Kinshasa

Ngeze i Kinshasa nahasanze abaganga benshi bavura amaso, ariko nta n’umwe wagize icyo amarira. Maze iminsi 43 mu bitaro, abaganga bambwiye ko nzahuma ubuzima bwanjye bwose. Abagize umuryango wanjye banjyanye mu nsengero nyinshi kugira ngo barebe ko nakira mu buryo bw’igitangaza, ariko biba iby’ubusa.

Amaherezo, natakaje icyizere cyo kuzongera kureba. Kubera ko nari maze guhuma kandi nkirukanwa ku kazi, ubuzima bwarambihiye. Uretse n’ibyo, umugore wanjye yarantaye, kandi asahura inzu arayeza. Numvaga mfite isoni zo gusohoka mu nzu, kandi nkumva ntakwiriye kujya mu bandi. Nirirwaga mu nzu nigunze, nkumva nta cyo maze kandi nta n’umuntu nshaka iruhande rwanjye.

Nagerageje kwiyahura incuro ebyiri zose. Incuro ya kabiri ni yo navuze mu ntangiriro y’iyi nkuru. Nakijijwe n’umwana muto wo mu muryango wacu. Yaraje afata cya gikombe ndimo niyuhagira, maze ibyarimo abimena hasi. Igishimishije ni uko atabinyoye. Mpageze nashakishije cya gikombe ndakibura, numva ndababaye. Nyuma yaho nasobanuriye abagize umuryango wanjye impamvu nashakaga icyo gikombe n’icyo nari kugikoresha.

Ndashimira Imana n’umuryango wanjye kuko banyitayeho. Umugambi wanjye wo kwiyahura wari upfubye.

Nongera kugira ibyishimo

Umunsi umwe ari ku cyumweru mu mwaka wa 1992, igihe nari nicaye mu rugo nywa itabi, Abahamya ba Yehova bangezeho barimo babwiriza ku nzu n’inzu. Bamaze kubona ko ndi impumyi, bansomeye muri Yesaya 35:5, hagira hati “icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke.” Nkimara kumva ayo magambo, nabuze aho nkwirwa kubera ibyishimo. Mu buryo butandukanye n’ibyo nari narumvise mu nsengero zitandukanye nari naragiyemo, Abahamya ntibanyijeje ko bashobora kunkiza mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo bansobanuriye ko niniga Ijambo ry’Imana, nzahumuka nkongera kureba, igihe nzaba ngeze mu isi nshya Imana yadusezeranyije (Yohana 17:3). Abahamya ba Yehova bahise batangira kunyigisha Bibiliya, bakoresheje igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Nanone, natangiye kujya mu materaniro ya gikristo yose abera mu Nzu y’Ubwami, kandi ndahinduka, ndeka no kunywa itabi.

Icyakora kutabona byatumaga ntagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, nagiye mu ishuri ry’abatabona kugira ngo nige gusoma no kwandika mu nyandiko y’abatabona. Ibyo byatumye nshobora kwifatanya mu ishuri ritoza abantu umurimo wo kubwiriza ribera ku Nzu y’Ubwami. Bidatinze natangiye kubwiriza abantu bo mu gace nabagamo, maze nongera kugira ibyishimo. Nakomeje kugira amajyambere, niyegurira Yehova maze mbatizwa ku itariki ya 7 Gicurasi 1994.

Uko urukundo nakundaga Yehova n’abantu rwagendaga rwiyongera, nagize icyifuzo cyo kongera igihe namaraga mu murimo wo kubwiriza. Kuva ku itariki ya 1 Ukuboza 1995, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, nkajya mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Nanone, kuva muri Gashyantare 2004, nagize imigisha yo kuba umusaza mu itorero. Hari igihe amatorero yo mu karere ntuyemo antumira, kugira ngo njye gutanga ikiganiro mbwirwaruhame gishingiye kuri Bibiliya. Iyo migisha yose intera ibyishimo byinshi, kandi ikamfasha kumva ko nta bumuga bushobora kubuza umuntu kugera ku cyifuzo cye cyo gukorera Yehova Imana.

Yehova yampaye “amaso”

Nk’uko nigeze kubivuga, namaze guhuma maze umugore wanjye ahita anta. Ariko Yehova yampaye undi mugisha. Yampaye amaso yihariye. Anny Mavambu wemeye ko mubera umugabo nubwo mfite ubumuga, yambereye amaso. Kubera ko na we amara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, buri gihe iyo ngiye kubwiriza aramperekeza. Nanone ansomera ingingo nifashisha mu biganiro mbwirwaruhame ntanga, kugira ngo ngire ibyo nandika mu nyandiko y’abatabona. Mu by’ukuri, yambereye impano yihariye. Kuba mufite, byatumye nibonera ukuri kw’amagambo yo mu Migani 19:14, agira ati “inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na se, ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.”

Nanone jye na Anny Yehova yaduhaye imigisha yo kugira abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Nifuza cyane kureba uko basa igihe nzaba ndi muri Paradizo. Indi migisha nagize ni uko mukuru wanjye, watugiriye neza akaduha isambu yo kudutunga, yemeye ukuri kwa Bibiliya akabatizwa, none ubu tukaba turi mu itorero rimwe.

Nubwo mbana n’ubumuga, mfite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Imana byinshi kurushaho, kubera ko yampaye imigisha (Malaki 3:10). Nsenga buri munsi nsaba ko Ubwami bwayo bwaza bukavana imibabaro yose ku isi. Kuva aho menyeye Yehova, nshobora kuvuga rwose ko “umugisha Yehova atanga uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.”​—Imigani 10:22.

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Ntanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya; ndi kumwe n’umuryango wanjye na mukuru wanjye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze