ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 11/15 pp. 7-9
  • Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona
  • Nimukanguke!—2015
  • Ibisa na byo
  • Jya ufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga ibyerekeye Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Utudomo duhindura ubuzima
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza abatabona
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Isengesho ry’umugore ufite ubumuga bwo kutabona ryarashubijwe
    Inkuru z’ibyabaye
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 11/15 pp. 7-9
Paqui n’umugabo we

Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona

“Ubumuga bwo kutabona nabugize nkiri muto, bitewe n’umuti ukaze bantonyangirije mu maso. Maze kuba umwangavu narahumye burundu, bituma niheba cyane.”—Paqui uri mu kigero cy’imyaka 50 ufite n’umugabo utabona.

UBUHUMYI bushobora guterwa n’impamvu nyinshi, urugero nk’indwara cyangwa impanuka. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku maso, ku myakura y’ijisho cyangwa ku bwonko. Abantu batabona neza cyangwa batabona na busa, akenshi kubyakira birabagora, bakagira intimba n’ubwoba. Ariko nanone, hari benshi babyakira ubuzima bugakomeza.

Ubusanzwe, amaso ni yo adufasha kumenya ibintu bidukikije. Bityo rero, iyo umuntu atakibona ahita atangira gukoresha ibindi byumviro, harimo guhumurirwa, kumva, gukorakora no kuryoherwa.

Hari ikinyamakuru cya siyansi cyavuze ko ubwonko bufite ubushobozi bwo “guhindura imikorere bitewe n’ikibazo buhuye na cyo.” Gikomeza kigira kiti “hari ibimenyetso byinshi byerekana ko iyo bimwe mu byumviro bidakora, ubwonko bushobora kwirwanaho, bukongera imbaraga z’ibindi byumviro.” Reka turebe ingero.

Kumva: Ubwonko bushobora kwishushanyiriza ifoto y’umuntu bukurikije uko agenda cyangwa uko avuga. Fernando ubana n’ubumuga bwo kutabona yagize ati “nshobora gutandukanya abantu nkurikije amajwi yabo n’ingendo yabo.” Juan we yaravuze ati “umuntu utabona amenya gutandukanya abantu ahereye ku ijwi ryabo.” Kimwe natwe twese, abantu batabona na bo bamenya ibyiyumvo by’umuntu bitewe n’uko avuga.

Abantu batabona barumva cyane ku buryo bashobora kumenya ibintu biri hafi yabo, urugero nk’icyerekezo cy’ibinyabiziga, uko icyumba kingana n’aho ibintu biteje akaga biri.

Guhumurirwa: Guhumurirwa na byo bishobora gutuma umuntu atahura ibindi bintu, atari impumuro gusa. Urugero, iyo umuntu utabona agenda mu muhanda, ashobora kumva impumuro gusa agatahura ahari resitora, isoko n’ibindi. Iyo mpumuro si yo yonyine ituma amenya ibintu, kuko iza yiyongera ku bintu aba asanzwe azi bitewe n’amajwi yabyo n’ibyo amenya bitewe n’uko abikozeho.

Gukorakora: Francisco yagize ati “intoki zanjye ni zo maso yanjye.” Iyo akoresha inkoni y’abatabona, intoki zimufasha kureba ahantu harehare kurushaho. Manasés na we wavutse atabona agatozwa gukoresha iyo nkoni akiri muto, agira ati “ibindi byumviro n’ubwonko bimfasha kumenya aho ndi, inkoni yanjye na yo ikamfasha kumenya ibiri mu nzira nyuramo.”

Umuntu usoma Umunara w’Umurinzi mu nyandiko y’abatabona

Umuntu usoma Umunara w’Umurinzi mu nyandiko igenewe abatabona

Gukorakora bituma nanone abantu benshi batabona, basoma inyandiko zabagenewe. Muri iki gihe, umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kongera ubumenyi afite ku bintu bisanzwe n’ibintu by’Imana. Uretse izo nyandiko, bashobora no kumva ibyafashwe amajwi n’ibindi dukesha ikoranabuhanga. Abatabona bashobora kwifashisha ibyo byose, bagasoma Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo.a

Ibyo bitabo bishingiye kuri Bibiliya, ni byo byafashije Paqui n’umugabo we bavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, kubona ihumure n’ibyiringiro. Nanone bafashwa n’abavandimwe bo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gace k’iwabo. Paqui yagize ati “urebye, twibeshejeho kandi nta cyo tubaye.”

Mu by’ukuri, abafite ubumuga bwo kutabona bahura n’ingorane zihariye. Ariko nk’uko tumaze kubibona, bashobora guhangana n’izo ngorane maze bakagira ibyishimo.

a Abahamya ba Yehova basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu nyandiko igenewe abatabona mu ndimi zirenga 25.

Nubwo nahumye, nishimira ubuzima

Marco Antonio n’imbwa ye yitwa Dante imuyobora

Marco Antonio ni umugabo wavukanye ubumuga bwo kutabona. Arubatse, afite umwana kandi akora imirimo y’ubucuruzi. Yagiranye ikiganiro na Nimukanguke!, avuga ukuntu afite ibyishimo nubwo ahura n’ingorane.

Imirimo y’ubucuruzi uyikora ute?

Nsubiza ibibazo by’abakiriya nkoresheje telefoni kandi nkabonana na bo. Nanone ni jye ukora imirimo irebana na banki.

None se ni iyihe myidagaduro ukunda?

Nkunda umuzika kuko unduhura. Ubusanzwe nkunda gucuranga piyano. Ariko birangora kuko ngomba gucuranga no gusoma amanota icyarimwe, kandi byombi mbikoresha intoki. Ubwo rero, iyo ncuranga, mbanza gusoma amanota nkoresheje ukuboko kw’iburyo maze ngacurangisha imoso. Nkomeza kubigenza ntyo, ariko nkajya mpinduranya indyo n’imoso. Iyo maze gufata amanota mu mutwe, ncurangisha amaboko yombi.

Ese hari ingorane zihariye waba warahuye na zo?

Nkiri muto, ababyeyi banjye na barumuna banjye banyitagaho cyane kandi ntibamfate nk’umuntu wahumye. Nubwo hari igihe najyaga nsitara nkitura hasi, hari ibintu byinshi nakoraga nk’uko abantu babona babikora. Maze kuba mukuru, ikintu cyambabazaga kuruta ibindi ni uko ntashoboraga gutwara imodoka.

Ubu narashatse kandi mfite umuryango mwiza nitaho na wo ukanyitaho. Umwana umwe mfite witwa David na we yavukanye ubumuga nk’ubwanjye. Ariko ngerageza kumuha urugero rwiza. Mwereka ko aramutse yihanganye ashobora kugera kuri byinshi.

None se kuki wahisemo gushaka imbwa yo kukuyobora?

Iyo ndi kumwe n’imbwa yanjye Dante, ndihuta kandi nkumva mfite umutekano. Iyo ngiye ahantu ubwa mbere, umugore wanjye Loli tuba turi kumwe kugira ngo anyereke inzira, bityo jye na Dante tuyimenye. Mvugishije ukuri, nabanje kumva ntizeye ko nayoborwa n’imbwa ngo ingeze aho njya. Ariko ubu mba nizeye ko yangeza aho ngiye hose. Ikora akazi kayo neza, uko imimerere yaba iri kose. Ariko iyo nyishumuye, imera nk’izindi mbwa zose.

None se ko uri Umuhamya wa Yehova, wiga Bibiliya ute?

Ikoranabuhanga ry’abafite ubumuga bwo kutabona ritaratera imbere, umugore wanjye Loli yansomeraga Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yaramfashaga cyane ku buryo natangaga na disikuru mu itorero. Ariko muri iki gihe ndisomera kuko mfite Bibiliya n’ibindi bitabo mu nyandiko z’abatabona. Ubu njya no ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova ari rwo jw.org, nkavanaho ibyo gutega amatwi. Nanone nsoma inyandiko z’abatabona nifashishije orudinateri, kandi ibyo biranshimisha cyane.

Ubu nshimishwa n’uko mfatanya n’abandi guhindura inyandiko z’abatabona ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Madrid muri Esipanye. Kugira ngo izo nyandiko zirusheho kuryoha, abazitegura bazirikana ibitekerezo by’abafite ubwo bumuga. Ni yo mpamvu nshimishwa n’uko abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera badukunda kandi bakaduha agaciro.

Ese ukunda gusabana n’abandi?

Ndabikunda cyane. Nganira n’abo mu muryango wanjye cyangwa Abahamya bagenzi banjye tujyana kubwiriza ku nzu n’inzu. Abavandimwe na bashiki banjye bo mu itorero ntibamfata nk’umuntu utabona. Hari n’igihe bibagirwa ko nahumye.

Ikindi kandi, umurimo wo kubwiriza utuma mbwira abandi ibirebana n’ibyiringiro bihebuje biboneka muri Bibiliya. Urugero, muri Yesaya 35:5 hagira hati “amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke.” Igihe Yesu Kristo yari ku isi yahumuye impumyi, aba adusogongeje ku byo azakora mu gihe kizaza (Matayo 15:30, 31). Ubumuga bwo kutabona ni ubw’igihe gito, kuko buzavanirwaho rimwe n’ubundi bumuga bwose. Igihe tuzaba turi mu isi izaba yahindutse paradizo, nta wuzongera kuvuga ngo ‘ndarwaye’ cyangwa ngo naramugaye.—Yesaya 33:24; Luka 23:43.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze