ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Werurwe p. 7
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza abatabona

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza abatabona
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Jya ufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga ibyerekeye Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Utudomo duhindura ubuzima
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona
    Nimukanguke!—2015
  • Biboneye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Werurwe p. 7
Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona usoma inyandiko y’abatabona.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya Unoza Ubuhanga Bwawe Bwo Kubwiriza​—Ubwiriza abafite ubumuga bwo kutabona

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abenshi mu bafite ubumuga bwo kutabona birabagora kwisanzura ku bantu batazi. Ubwo rero, bisaba ubushishozi kugira ngo tubabwirize. Yehova yita ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona (Lw 19:14). Natwe dushobora kumwigana tugafasha abo bantu kugira ngo babe inshuti ze.

UKO WABIGENZA:

  • “Jya ubashakisha” (Mat 10:11). Ese hari umuryango uzi urimo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona? Ese mu ifasi yanyu haba harimo ibigo by’amashuri cyangwa ibindi bigo byita ku batabona? Ese ababitaho bashobora kwemera ibitabo byacu bigenewe abatabona?

  • Jya ugaragaza ko ubitayeho. Nugaragaza ko ukunda umuntu utabona kandi ukamwitaho ubikuye ku mutima, azakwisanzuraho. Jya utangiza ibiganiro ukurikije ibyashishikaza abantu bo mu gace k’iwanyu

  • Jya ubafasha mu buryo bw’umwuka. Umuryango wacu wacapye ibitabo by’ubwoko butandukanye kugira ngo ufashe abatabona cyangwa abatabona neza. Jya ubaza umuntu utabona uburyo bumunogeye wakoresha umwigisha. Umugenzuzi w’umurimo agomba kureba ko umuntu ushinzwe gutumiza ibitabo, yatumije n’ibitabo by’abatabona.

Ibitabo by’abafite ubumuga bwo kutabona biboneka mu ndimi zitandukanye ari ubwoko butandukanye.

  • Hari ibyafashwe amajwi biboneka ku rubuga rwacu

  • Ibiri mu nyuguti nini

  • Ibiri mu nyandiko y’abatabona

  • Ibiboneka mu buryo bwa elegitoroniki ku bikoresho bigendanwa

  • Ibiboneka mu buryo bwa elegitoroniki bikoresha porogaramu za mudasobwa zisoma inyandiko

Ifoto: 1. Mushiki wacu usoma inyandiko y’abatabona.

Umuntu utabona usoma inyandiko y’abatabona n’ukoresha agakoresho ka elegitoroniki

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze