Jya ufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga ibyerekeye Yehova
1. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragarije impumyi impuhwe?
1 Haburaga iminsi mike ngo Yesu apfe. Igihe yavaga mu mugi w’i Yeriko, impumyi ebyiri zasabirizaga zateye hejuru ziti ‘Mwami, tugirire imbabazi!’ Nubwo Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’ibigeragezo byari bimutegereje, yarahagaze, ahamagara abo bagabo maze arabakiza (Mat 20:29-34). Uko Yesu yagaragarije impuhwe izo mpumyi, bitwigisha iki?
2. Twabwiriza dute umuntu ufite ubumuga bwo kutabona duhuriye ahantu hari abantu benshi?
2 Jya ubafasha: Nuhura n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, wenda mugahurira ahantu hari abantu benshi, ujye umwibwira kandi umusabe kumufasha. Kubera ko hari abantu bakunda gushakira inyungu ku bantu batabona, ashobora kubanza kugira urwikekwe. Icyakora nabona ko umugaragarije urukundo nta buryarya kandi ko umwitayeho ubivanye ku mutima, bizatuma atakwishisha. Nanone uzirikane ko ubumuga bwo kutabona butandukanye, kandi ibyo ni byo bizatuma umenya uko wafasha umuntu ufite ubwo bumuga. Nyuma yo kumufasha, ushobora kumubwira ko uri mu murimo wo kwigisha abantu Bibiliya. Musabe ko wamusomera umurongo w’Ibyanditswe, urugero nko muri Zaburi ya 146:8 cyangwa muri Yesaya 35:5, 6. Niba azi gusoma inyandiko y’abatabona, mubaze niba yifuza ko wazamuzanira igitabo cyo mu nyandiko y’abatabona kizamufasha kumenya byinshi kuri Bibiliya. Nanone ushobora kumwereka uko yabona ibyafashwe amajwi biri ku rubuga rwa jw.org. Niba orudinateri ye ifite porogaramu isoma umwandiko, ashobora no kwishimira inyandiko ziboneka ku rubuga rwa jw.org hamwe n’ibitabo biboneka mu bwoko bw’ifayili ya RTF (Rich Text Format).—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mu gihe ufasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona . . . ”
3. Twashakisha dute abantu bafite ubumuga bwo kutabona bari mu ifasi yacu?
3 Jya ushakisha abafite ubumuga bwo kutabona: Ntidukunze guhura n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona igihe tubwiriza ku nzu n’inzu, kubera ko benshi muri bo badakunze kwisanzura ngo bavugane n’abantu batazi baje iwabo. Ni yo mpamvu tugomba gushyiraho imihati kugira ngo ‘dushake’ abo bantu tubabwirize (Mat 10:11). Ese haba hari umuntu mukorana cyangwa mwigana ufite ubumuga bwo kutabona? Jya ufata iya mbere umuvugishe. Niba ifasi yawe irimo ikigo cy’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, jya ujyana ibitabo byacu biri mu nyandiko y’abatabona mu isomero ry’icyo kigo. Ese uzi umuntu ufite mwene wabo ufite ubumuga bwo kutabona? Ese ifasi yawe yaba ikoreramo imiryango yita ku batabona cyangwa irimo amacumbi y’abatabona? Jya usobanurira mwene wabo w’umuntu utabona, uwakira abantu cyangwa umuyobozi w’ikigo ko Abahamya ba Yehova bashishikazwa no gufasha abatabona, kandi umusabe ko wajya ubazanira inyandiko z’abatabona cyangwa ibyafashwe amajwi. Jya umwereka isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko vuba aha Imana izavanaho burundu ubumuga bwo kutabona. Ushobora no kumwereka videwo yo ku rubuga rwa jw.org/rw ifite umutwe uvuga ngo “Iyo ntayigira, sinzi aho nari kuba ndi,” ivuga iby’umugabo utabona wasomye Bibiliya yo mu nyandiko y’abatabona bikamugirira akamaro. Nusobanurira abo bantu ikikugenza, bizatuma wibonanira n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
4. Ibyabaye kuri Janet bitwigisha iki?
4 Hari mushiki wacu utabona witwa Janet wasuye amacumbi abamo abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Yagiranye ikiganiro n’umukobwa wabaga muri ayo macumbi. Janet yaramubwiye ati “Yesu yahumuye abantu bari impumyi kugira ngo agaragaze icyo azakorera abantu bose batabona.” Basuzumiye hamwe ibivugwa mu Byahishuwe 21:3, 4, kandi Janet yamusobanuriye ukuntu Ubwami bw’Imana buzabisohoza. Uwo mukobwa yamaze umwanya acecetse, hanyuma aramubwira ati “ni ubwa mbere numvise umuntu utabona avuga amagambo nk’ayo. Abantu hafi ya bose batekereza ko hari ikintu abatabona baba barakoze cyangwa kikaba cyarakozwe n’abakurambere babo.” Janet yoherereje uwo mukobwa umuyoboro ugaragaza igitabo Icyo Bibiliya yigisha, none ubu bigana Bibiliya kabiri mu cyumweru.
5. Nubwo tudashobora gukiza abantu ubuhumyi nk’uko Yesu yabigenje, kubagaragariza ko tubitayeho bizatuma tubona iyihe migisha?
5 Birumvikana ko tudashobora gukiza abantu batabona nk’uko Yesu yabigenje, ariko dushobora gufasha abantu bose bahumwe amaso n’imana y’iki gihe, hakubiyemo abafite ubumuga bwo kutabona, bagasobanukirwa ukuri kw’Ijambo ry’Imana (2 Kor 4:4). Yesu yakijije ba bagabo bari hafi y’i Yeriko kuko yumvise ‘abagiriye impuhwe’ (Mat 20:34). Natwe nitugaragariza impuhwe abafite ubumuga bwo kutabona, tuzishimira inshingano ihebuje dufite yo gufasha abantu kwiga ibyerekeye Yehova, we uzakuraho ubuhumyi burundu.