Abami umunani bahishuwe
Ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli n’ubwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe butuma dusobanukirwa ibihereranye n’abami umunani, cyangwa ubutegetsi bw’abantu, kandi bukatwereka uko bari kugenda bakurikirana. Dushobora gusobanukirwa ubwo buhanuzi ari uko tubanje gusobanukirwa ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya.
Buri gihe Satani yagiye ashyira abagize urubyaro rwe mu miryango yo mu rwego rwa politiki itandukanye, cyangwa mu bwami butandukanye (Luka 4:5, 6). Icyakora, bumwe muri ubwo bwami ni bwo gusa bwarwanyije mu buryo bugaragara ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli, cyangwa itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Ibyo Daniyeli na Yohana beretswe bigaragaza ubutegetsi umunani gusa muri ubwo butegetsi bukomeye.
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
UBUHANUZI BWO UBUHANUZI BWO
MURI DANIYELI MU BYAHISHUWE
1. Egiputa
2. Ashuri
3. Babuloni
4. Abamedi n’Abaperesi
5. U Bugiriki
6. Roma
7. U Bwongereza na
Leta Zunze Ubumwe za Amerikaa
8. Umuryango w’Amahanga
n’Umuryango w’Abibumbyeb
UBWOKO BW’IMANA
2000 M.Y.
Aburahamu
1500
Ishyanga rya Isirayeli
1000
Daniyeli 500
M.Y./N.Y.
Yohana
Isirayeli y’Imana 500
1000
1500
2000 N.Y.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi minsi y’imperuka, abo bami bombi barahari. Reba ku ipaji ya 19.
b Muri iyi minsi y’imperuka, abo bami bombi barahari. Reba ku ipaji ya 19.
[Amafoto]
Igishushanyo kinini (Dan 2:31-45)
Inyamaswa enye zavuye mu nyanja (Dan 7:3-8, 17, 25)
Imfizi y’intama n’ihene (Dan, igice cya 8)
Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi (Ibyah 13:1-10, 16-18)
Inyamaswa y’amahembe abiri yashishikarije abantu gukora igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi (Ibyah 13:11-15)
[Aho amafoto yavuye]
Photo credits: Egypt and Rome: Photograph taken by courtesy of the British Museum; Medo-Persia: Musée du Louvre, Paris