Urubuga rw’abakiri bato
Imana yanga akarengane
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, umere nk’umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Ahabu, Yezebeli, Naboti na Eliya
Ibivugwamo muri make: Umwami Ahabu yashutswe na Yezebeli, maze yicisha umuntu kugira ngo yigarurire uruzabibu rwe.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU 1 ABAMI 21:1-26.
Wumva abantu bane bavugwa muri iyi nkuru bari bameze bate?
Ahabu ․․․․․
Yezebeli ․․․․․
Naboti ․․․․․
Eliya ․․․․․
Utekereza ko Yezebeli na Ahabu bavuganaga bate, nk’uko bigaragara mu murongo wa 5-7?
․․․․․
Utekereza ko byari byifashe bite igihe ibivugwa mu murongo wa 13 byabaga?
․․․․․
Utekereza ko Eliya na Ahabu bavuganaga bate, nk’uko bigaragara mu murongo wa 20-26?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Umurongo wa 7 n’uwa 25 ugaragaza ko Yezebeli yari muntu ki?
․․․․․
Umurongo wa 4 ugaragaza ko Ahabu yari ateye ate?
․․․․․
Kugira ngo Ahabu abone uruzabibu rwa Naboti, ni ba nde bandi yishe? (Soma mu 2 Abami 9:24-26.)
․․․․․
Yehova yabonaga ate Ahabu? (Ongera usome umurongo wa 25 n’uwa 26. Soma no mu 1 Abami 16:30-33.)
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
No kuba Yehova abona ibikorwa by’akarengane abantu bakora.
․․․․․
No kuba Yehova yita ku bantu barenganywa.
․․․․․
N’ukuntu Yehova agaragaza ko ari Imana itarenganya. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4.)
․․․․․
4 UNDI MWITOZO.
Ni mu buhe buryo abantu bamwe na bamwe bo muri iki gihe bashobora kwitwara nka Yezebeli? (Soma mu Byahishuwe 2:18-21.)
․․․․․
Ni ibihe bintu ushobora guhura na byo, bikagusaba kugira ubutwari nk’ubwa Eliya?
․․․․․
Mu gihe urenganyijwe cyangwa ukaba ubona ibikorwa by’akarengane, ni iki wakwizera udashidikanya?
․․․․․
5 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Inama: Bara iyi nkuru wigize nk’umunyamakuru. Vuga ibyabaye, kandi use n’ugirana ikiganiro n’abantu b’ingenzi bavugwamo hamwe n’ababonye ibyabaye.
Reba kuri www.jw.org
Soma bibiliya kuri interineti
Vana iyi ngingo kuri interineti cyangwa uyicape