ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/7 pp. 17-21
  • Yehova yanyigishije gukora ibyo ashaka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yanyigishije gukora ibyo ashaka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AMAHEREZO NAGEZE KU NTEGO YANJYE
  • NKORERA UBUPAYINIYA MURI TASIMANIYA
  • UMURIMO WO GUSURA AMATORERO N’ISHURI RYA GILEYADI
  • IBINTU BIKOMEYE BYAMBAYEHO
  • HAZA ABANDI BAMISIYONARI
  • AHO UBU DUKORERA UMURIMO
  • Abamisiyonari batumye umurimo waguka ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Nagiye Nemera Ubuyobozi bwa Yehova Mbigiranye Umutima Ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Nabaye byose ku bantu b’ingeri zose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/7 pp. 17-21

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yanyigishije gukora ibyo ashaka

Byavuzwe na Max Lloyd

Hari mu ijoro ryo mu mwaka wa 1955. Jye n’undi mumisiyonari twari aho twari twaroherejwe gukorera umurimo mu gihugu cya Paragwe, muri Amerika y’Epfo, igihe inzu twarimo yagotwaga n’agatsiko k’abantu bari barakaye cyane, basakuzaga bati “imana yacu ni imana igira inyota y’amaraso, kandi irashaka amaraso ya ba gringos.” Ni mu buhe buryo twebwe ba gringos (ni ukuvuga abanyamahanga) twari twageze aho hantu?

NAVUKIYE muri Ositaraliya, akaba ari ho Yehova yatangiriye kunyigisha gukora ibyo ashaka. Mu mwaka wa 1938 papa yemeye igitabo Umuhamya yamuhaye (cyitwaga Ennemis). We na mama ntibari bacyishimira abayobozi b’idini bo mu gace k’iwacu bavugaga ko bimwe mu bice bya Bibiliya ari imigani y’imihimbano. Umwaka umwe nyuma yaho, ababyeyi banjye barabatijwe bagaragaza ko biyeguriye Yehova. Kuva icyo gihe, gukora ibyo Yehova ashaka ni byo twimirije imbere mu muryango wacu. Nyuma yaho mushiki wanjye Lesley wandushaga imyaka itanu yarabatijwe, maze nanjye mbatizwa mu mwaka wa 1940, mfite imyaka icyenda.

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose imaze igihe gito itangiye, gucapa ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubikwirakwiza byarabuzanyijwe muri Ositaraliya. Ubwo rero, kuva nkiri umwana nitoje gusobanura imyizerere yanjye nkoresheje Bibiliya gusa. Nagize akamenyero ko kujyana Bibiliya ku ishuri kugira ngo nsobanure impamvu ntaramutsaga ibendera cyangwa ngo nshyigikire intambara.—Kuva 20:4, 5; Mat 4:10; Yoh 17:16; 1 Yoh 5:21.

Ku ishuri, abanyeshuri benshi baranyihunzaga kubera ko bavugaga ko ndi umutasi w’u Budage. Muri icyo gihe, ku ishuri bajyaga berekana filimi. Mbere y’uko batangira kuyerekana, buri wese yagombaga guhaguruka akaririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Kubera ko nakomezaga kwicara, abana babiri cyangwa batatu bankururaga umusatsi bashaka kumpagurutsa. Amaherezo naje kwirukanwa ku ishuri kuko nari nkomeye ku myizerere yanjye ishingiye kuri Bibiliya. Icyakora, nigiraga mu rugo nkoresheje uburyo bwo kwandikirana.

AMAHEREZO NAGEZE KU NTEGO YANJYE

Nari narishyiriyeho intego y’uko ningira imyaka 14 nzatangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Ku bw’ibyo, numvise ncitse intege igihe ababyeyi banjye bambwiraga ko nagombaga kubanza gushaka akazi. Bansabye kujya mbishyura amafaranga y’icumbi n’ay’ibyokurya, ariko banyemerera ko ningira imyaka 18 nzaba umupayiniya. Twakundaga kujya impaka ku birebana n’amafaranga nakoreraga. Nababwiraga ko nashakaga kuyazigama kugira ngo nzayakoreshe igihe nari kuba ndi umupayiniya, ariko bakayafata.

Ngiye gutangira ubupayiniya, nicaranye n’ababyeyi banjye maze bansobanurira ko amafaranga najyaga mbaha bayabitsaga muri banki. Hanyuma barayanshubije yose kugira ngo ngure imyambaro n’ibindi bintu nari gukenera mu murimo w’ubupayiniya. Bashakaga kunyigisha kwirwanaho aho kwitega ko undi muntu anyitaho. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko iyo myitozo bampaye yari ingirakamaro cyane.

Igihe jye na Lesley twabyirukaga, abapayiniya bakundaga gucumbika iwacu, kandi twakundaga kujyana na bo mu murimo wo kubwiriza. Mu mpera z’icyumweru, twajyaga kubwiriza ku nzu n’inzu no mu muhanda kandi tukigisha abantu Bibiliya. Muri iyo myaka, buri mubwiriza yishyiriragaho intego yo kubwiriza amasaha 60 mu kwezi. Hafi buri gihe mama yayagezagaho, akaba yaraduhaye urugero rwiza, jye na Lesley.

NKORERA UBUPAYINIYA MURI TASIMANIYA

Ahantu ha mbere noherejwe kubwiriza ni ku kirwa cya Tasimaniya cyo muri Ositaraliya, aho nasanze mushiki wanjye n’umugabo we. Icyakora, twamaranye igihe gito maze bajya kwiga Ishuri rya 15 rya Gileyadi. Nagiraga amasonisoni kandi sinari narigeze mba ahandi hantu hatari iwacu. Hari bamwe bavugaga ko nari kuhamara amezi atatu gusa. Ariko ubwo nari mpamaze umwaka, ni ukuvuga mu wa 1950, nahawe inshingano nk’iy’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza muri iki gihe. Nyuma yaho, nagizwe umupayiniya wa bwite, kandi hari undi muvandimwe ukiri muto woherejwe gukorana nanjye.

Ifasi yacu yari umugi witaruye wacukurwagamo umuringa, kandi nta Bahamya bahabaga. Bisi yatugejejeyo bumaze kugoroba. Ubwa mbere twaraye muri hoteli yari ishaje. Ku munsi wakurikiyeho, twagiye kubwiriza ku nzu n’inzu tukajya tubaza abo twasangaga mu ngo niba nta hantu bazi twakodesha. Bugorobye, hari umuntu watubwiye ko inzu umukozi w’idini ry’Abaperesibiteriyani yacumbikagamo yari hafi y’urusengero rwabo, nta muntu wari uyirimo, maze aratubwira ngo tujye kuvugana n’umudiyakoni. Uwo mudiyakoni yatugaragarije urugwiro kandi yemera kuduha iyo nzu. Kutubona buri munsi tuvuye muri iyo nzu y’umukozi w’idini tugiye kubwiriza, byabaga bishekeje.

Iyo fasi yararumbukaga. Twagiranaga n’abantu ibiganiro bishimishije kandi twatangiye kwigisha abantu benshi Bibiliya. Igihe abayobozi b’iryo dini bo mu murwa mukuru babimenyaga, kandi bakumva ko Abahamya ba Yehova bari bacumbitse mu nzu y’umukozi w’idini, basabye umudiyakoni guhita ayidukuramo. Icyo gihe twongeye kubura icumbi.

Umunsi wakurikiyeho twarabwirije tugeza ku gicamunsi, maze dutangira gushaka aho kurara. Twarahabuze, dutangira gutekereza ko turi bwirarire muri sitade, ahari hatwikiriye. Twahahishe amavarisi yacu dusubira kubwiriza. Nubwo bwari bwije twiyemeje kubwiriza izindi ngo nke, kugira ngo turangize amazu yari kuri uwo muhanda. Hari urugo twagezeho maze umugabo waho atwemerera icumbi mu kazu k’ibyumba bibiri bito kari inyuma y’iwe.

UMURIMO WO GUSURA AMATORERO N’ISHURI RYA GILEYADI

Igihe nari maze hafi amezi umunani mbwiriza aho hantu nari noherejwe, ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya byansabye kuba umugenzuzi w’akarere. Numvise binteye ubwoba kuko nari mfite imyaka 20 gusa. Maze ibyumweru bike mpabwa imyitozo, natangiye gusura amatorero kugira ngo nyatere inkunga. Nubwo abantu bo mu matorero nasuraga hafi ya bose bandutaga, ntibansuzuguriraga ko nari nkiri muto, ahubwo bubahaga umurimo nakoraga.

Iyo navaga mu itorero rimwe ngiye mu rindi, nakoraga ingendo mu buryo butandukanye. Hari icyumweru nategaga bisi, ikindi nkagenda n’imodoka imeze nka gari ya moshi, ubundi nkagenda n’imodoka cyangwa ngatega ipikipiki nagendagaho mfashe ivarisi n’isakoshi nakoreshaga mu murimo wo kubwiriza. Kwakirwa n’Abahamya bagenzi banjye byaranshimishaga cyane. Hari umukozi w’itsinda wancumbikiye yishimye cyane, nubwo inzu ye yari itaruzura. Icyo cyumweru nakimaze ndara mu kintu kimeze nk’umuvure bogeramo, ariko cyarangiye twembi twungukiwe cyane mu buryo bw’umwuka!

Nongeye gutungurwa mu mwaka wa 1953, ubwo natumirirwaga kwiga Ishuri rya 22 rya Gileyadi. Byaranshimishije ariko nanone nkumva mfite ubwoba. Nawe se, mushiki wanjye n’umugabo we bamaze kubona impamyabumenyi mu Ishuri rya Gileyadi ku itariki ya 30 Nyakanga 1950, boherejwe muri Pakisitani, ariko hatarashira umwaka, Lesley ararwara maze arapfa. Naribazaga nti “ese ko nta gihe kinini gishize, ababyeyi banjye bari bwumve bameze bate nimbabwira ko nanjye ngiye kujya mu kindi gihugu?” Icyakora, barambwiye bati “genda ukorere Yehova aho azakwereka hose.” Sinongeye kubona papa ukundi. Yapfuye mu mpera y’imyaka ya za 50.

Bidatinze, jye n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Ositaraliya batanu twuriye ubwato, dukora urugendo rw’ibyumweru bitandatu twerekeje mu mugi wa New York City. Muri urwo rugendo, twasomaga Bibiliya, tukiyigisha kandi tukabwiriza abagenzi twari kumwe. Mbere y’uko tujya aho ishuri ryari ryubatse i South Lansing muri leta ya New York iri mu majyaruguru, twagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Yankee Stadium muri Nyakanga 1953. Icyo gihe hateranye abantu 165.829.

Ishuri ryacu ryarimo abanyeshuri 120 baturukaga mu duce tunyuranye tw’isi. Twamenye aho twoherejwe gukorera umurimo ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi. Twihutiye kujya mu bubiko bw’ibitabo bwa Gileyadi kugira ngo turebe ibihereranye n’ibihugu twari twoherejwemo. Namenye ko igihugu cya Paragwe nari noherejwemo cyari igihugu cyarangwaga n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi. Hashize igihe gito mpageze, igihe kimwe ari mu gitondo nabajije abandi bamisiyonari impamvu hari haraye urusaku. Barasetse maze barambwira bati “wajyaga wumva ibyo guhirika ubutegetsi, none urabyiboneye. Reba hanze.” Icyo gihe abasirikare bari ahantu hose!

IBINTU BIKOMEYE BYAMBAYEHO

Hari igihe naherekeje umugenzuzi usura amatorero agiye gusura itorero ryari ryitaruye, kandi yari kwerekana filimi ivuga iby’umuryango w’isi nshya (La Société du Monde Nouveau en action). Twakoze urugendo rw’amasaha umunani cyangwa icyenda, tubanza kugenda muri gari ya moshi, hanyuma tugenda ku ifarashi, tugenda no mu igare rikururwa n’ifarashi, nyuma yaho tugenda n’irikururwa n’ikimasa. Twatwaye imashini itanga umuriro w’amashanyarazi n’icyuma twari gukoresha twerekana filimi. Tumaze kugera aho twari tugiye, umunsi wakurikiyeho twawumaze dusura abantu bakoraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kandi bose turabatumira ngo nijoro baze kureba iyo filimi. Abantu 15 baje kuyireba.

Tumaze hafi iminota 20 twerekana iyo filimi, baratubwiye ngo tujye mu nzu vuba na bwangu. Twafashe cya cyuma twakoreshaga twerekana filimi maze tujya mu nzu. Icyo gihe ni bwo abantu baje basakuza, barasa, kandi basubiramo amagambo ngo “imana yacu ni imana igira inyota y’amaraso, kandi irashaka amaraso ya ba gringos.” Aho hari ba gringos babiri gusa kandi nari umwe muri bo! Abari baje kureba filimi babujije abo bantu baturwanyaga kwinjira mu nzu. Ariko kandi, bagarutse hafi saa cyenda z’ijoro barasa, kandi bavuga ko bari kuduhambiriza tugasubira mu mugi twaturutsemo.

Abavandimwe babibwiye komanda, nuko aza nyuma ya saa sita azanye amafarashi abiri yo kutujyana mu mugi. Igihe twari mu nzira dutashye, iyo twageraga hafi y’igihuru cyangwa agashyamba, yafataga imbunda ye akatujya imbere kugira ngo arebe niba hari umutekano. Naje kubona ko ifarashi yari ingirakamaro mu gukora ingendo, nyuma yaho nanjye ndayigura.

HAZA ABANDI BAMISIYONARI

Umurimo wo kubwiriza wakomeje kugira icyo ugeraho nubwo abakuru b’idini bahoraga baturwanya. Mu mwaka wa 1955, haje abandi bamisiyonari batanu, harimo na mushiki wacu wari ukiri muto wo muri Kanada witwa Elsie Swanson, wize Ishuri rya 25 rya Gileyadi. Twakoranye igihe gito ku biro by’ishami mbere y’uko yoherezwa mu wundi mugi. Yari yaritangiye gukora umurimo wa Yehova nubwo atari ashyigikiwe n’ababyeyi be batigeze bemera ukuri. Ku itariki ya 31 Ukuboza 1957, jye na Elsie twarashyingiranywe, tuba twenyine mu nzu y’abamisiyonari yari mu majyepfo ya Paragwe.

Inzu twabagamo ntiyari ifite amazi mu nzu, ahubwo twari dufite iriba mu gikari. Ku bw’ibyo, mu nzu yacu ntiharimo umusarani n’aho kwiyuhagirira, kandi ntitwagiraga imashini yo kumesa ndetse na firigo. Twaguraga ibyokurya buri munsi kugira ngo bitangirika. Ariko kandi, kugira ubuzima bworoheje hamwe n’imishyikirano yuje urukundo twari dufitanye n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero, byatumye muri icyo gihe tugira ibyishimo byinshi mu ishyingiranwa ryacu.

Mu mwaka wa 1963, nyuma gato yo kugera muri Ositaraliya tugiye gusura mama, yafashwe n’indwara y’umutima ashobora kuba yaratewe no kumbona nyuma y’imyaka icumi yari ishize tutabonana. Igihe kigiye kugera ngo dusubire muri Paragwe, hari umwanzuro ugoye cyane twagombaga gufata. Ese twari gusiga mama mu bitaro twiringiye ko hari undi muntu wari kumwitaho, maze tugasubira aho twakoreraga umurimo muri Paragwe, igihugu twakundaga cyane? Tumaze gusenga cyane, jye na Elsie twafashe umwanzuro wo kugumana na mama tukamwitaho. Twashoboye kumwitaho kandi dukomeza gukora umurimo w’igihe cyose, kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1966.

Kuba naramaze imyaka runaka ndi umugenzuzi w’akarere n’uw’intara muri Ositaraliya, kandi nkigisha Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abasaza, byaranshimishije cyane. Hanyuma hari irindi hinduka ryabaye mu mibereho yacu. Igihe hashyirwagaho komite y’ibiro by’ishami muri Ositaraliya, nabaye umwe mu bari bayigize. Nyuma yaho, ubwo twari tugiye kubaka ibiro by’ishami, nashinzwe guhagararira komite y’ubwubatsi. Twubatse ibiro by’ishami byiza tubifashijwemo n’abakozi benshi bari inararibonye kandi bagaragazaga umwuka w’ubufatanye.

Hanyuma nasabwe gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, rukaba rugenzura umurimo wo kubwiriza mu gihugu. Nanone kandi, nahawe inshingano yo gusura ibindi biro by’amashami byo hirya no hino ku isi, kugira ngo mfashe abavandimwe baho kandi mbatere inkunga. Gusura abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bimwe na bimwe bagiye bamara imyaka myinshi, ndetse ibarirwa muri za mirongo, muri gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bazira ko bakomeje kubera Yehova indahemuka, byakomezaga ukwizera kwanjye mu buryo bwihariye.

AHO UBU DUKORERA UMURIMO

Nyuma yo kuva mu rugendo rurerure rwo gusura ibiro by’amashami mu mwaka wa 2001, nabonye ibaruwa yantumiriraga kujya i Brooklyn muri leta ya New York, kuba umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari imaze gushyirwaho. Jye na Elsie twarasenze maze dusuzuma ubwo butumire, twemera iyo nshingano twishimye. Tumaze imyaka isaga 11 tuba i Brooklyn.

Nshimishwa cyane no kuba mfite umugore wishimira gukora icyo Yehova adusabye cyose. Ubu jye na Elsie dufite imyaka isaga 80, kandi mu rugero runaka turacyafite amagara mazima. Dutegerezanyije amatsiko inyigisho Yehova azaduha mu gihe cy’iteka ryose, n’imigisha abantu bakomeza gukora ibyo ashaka bazabona.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

Hari icyumweru nategaga bisi, ikindi nkagenda n’imodoka imeze nka gari ya moshi, ubundi nkagenda n’imodoka cyangwa ngatega ipikipiki nagendagaho mfashe ivarisi n’isakoshi nakoreshaga mu murimo wo kubwiriza

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]

Dutegerezanyije amatsiko inyigisho Yehova azaduha mu gihe cy’iteka ryose

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ibumoso: nkora umurimo wo gusura amatorero muri Ositaraliya Iburyo: ndi hamwe n’ababyeyi banjye

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Umunsi w’ubukwe bwacu, ku itariki ya 31 Ukuboza 1957

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze