Ibyo niga muri Bibiliya
ABANA BATARENGEJE IMYAKA 3
Kalebu amenye ko incuti ye irwaye.
Aravuze ati “nzi icyo ndi bukore.
Ndi bumwandikire ibaruwa kugira ngo muhumurize, hanyuma nyimushyire.”
Nugirira umuntu neza, mwembi muzagira ibyishimo. 1 Petero 3:8
IMYITOZO
Bwira umwana wawe akwereke:
Inzu
Ameza
Kalebu
Izuba
Inyoni
Igiti
Bwira umwana wawe ko hari incuti yanyu irwaye, maze muganire uko mwayitera inkunga.