Egera Imana
Yehova yanga akarengane
BIBILIYA igira iti “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Nubwo hashize imyaka igera ku 3.000 ayo magambo yanditswe, agaragaza neza ibibera ku isi muri iki gihe. Usanga abantu b’ingeri zose bakoresha nabi ububasha bafite. Bakunze kurenganya abatagira kirengera n’abandi bantu batishoboye. Yehova abona ate ako karengane? Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka muri Ezekiyeli 22:6, 7, 31.—Hasome.
Mu Mategeko Yehova yahaye Abisirayeli, yagaragaje neza ko abantu bafite ububasha batagomba kubukoresha nabi. Yavuze ko yari guha umugisha iryo shyanga, ari uko gusa abayobozi baryo bitaye ku boroheje n’abakene, bakabagaragariza ineza kandi bakabitaho (Gutegeka kwa Kabiri 27:19; 28:15, 45). Icyakora mu gihe cya Ezekiyeli, abatware b’i Yerusalemu n’abo mu Buyuda bakoreshaga ubutware bwabo nabi cyane. Mu buhe buryo?
Abo batware bakoreshaga ‘amaboko yabo bagamije kuvusha amaraso’ (umurongo wa 6). Ijambo “ukuboko” rigereranya ububasha cyangwa ubutware. Hari indi Bibiliya yavuze iti “abatware ba Isirayeli . . . bakoresheje ububasha bwabo bamena amaraso.” None se ubutabera bwari kwimakazwa bute, kandi abayobozi bagombye gutuma abantu bubahiriza amategeko, ari bo bakoreshaga nabi ububasha bwabo, bakica abantu b’inzirakarengane?
Nyuma y’ayo magambo, Ezekiyeli ntiyibasiye abayobozi gusa, ahubwo yanibasiye abantu babiganaga, ntibumvire Amategeko ya Yehova. Ezekiyeli yaravuze ati ‘basuzuguye ba se na ba nyina’ (umurongo wa 7). Igihe abo bantu bangaga guha ababyeyi babo icyubahiro bari bakwiriye, bari bashenye umuryango, kandi ari wo wari ishingiro ry’ishyanga ryose.—Kuva 20:12.
Abo bantu bari barononekaye, bibasiraga abatagira kivurira. Iyo bakoraga ikintu kibi, babaga bagaragaje ko basuzuguye Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli ibigiranye urukundo. Urugero, Amategeko y’Imana yasabaga Abisirayeli kwita ku bantu batari Abisirayeli bari muri bo (Kuva 22:21; 23:9; Abalewi 19:33, 34). Nyamara, abo bantu ‘bariganyije’ umwimukira.—Umurongo wa 7.
Nanone abo bantu bahohoteraga abatagira kirengera, ni ukuvuga “imfubyi n’umupfakazi” (umurongo wa 7). By’umwihariko, Yehova yita cyane ku bapfakazi n’imfubyi. Yasezeranyije ko azacira urubanza abantu bose barenganya umwana cyangwa umupfakazi utagira kirengera.—Kuva 22:22-24.
Nguko uko Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli bicaga Amategeko y’Imana, kandi yari ashingiye ku rukundo. Yehova yabikozeho iki? Yaravuze ati “nzabasukaho uburakari bwanjye” (umurongo wa 31). Ibyo Yehova yabikoze igihe yarekaga Abanyababuloni bakarimbura Yerusalemu, maze bakajyana abaturage bayo mu bunyage mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.
Ayo magambo ya Ezekiyeli atwigisha amasomo abiri y’ingenzi ku birebana n’uko Yehova abona akarengane. Irya mbere, ni uko yanga akarengane. Irya kabiri, ni uko agirira impuhwe abarenganywa. Imana ntiyigeze ihinduka (Malaki 3:6). Idusezeranya ko vuba aha izavanaho akarengane n’abagateza bose (Imigani 2:21, 22). Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku byerekeye iyo Mana ‘ikunda ubutabera,’ n’icyo wakora kugira ngo urusheho kuyegera.—Zaburi 37:28.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Kanama:
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
Yehova yagaragaje neza ko abantu bafite ububasha batagomba kubukoresha nabi