ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/8 pp. 28-31
  • Barwaniriye ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Barwaniriye ukuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Jya ukurikiza amabwiriza kandi uyumvire”
  • “Ntuzigere ushidikanya”
  • Izindi disikuru zitera inkunga
  • Inkuru z’ibyabaye n’abagize icyo babazwa
  • Wari umunsi w’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uko waba umumisiyonari ugera ku ntego
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ishuri rya Galeedi rimaze imyaka 60 ritoza abamisiyonari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Abize mu Ishuri rya Galeedi bahawe inyigisho zikora ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/8 pp. 28-31

Abarangije mu Ishuri rya 132 rya Gileyadi

Barwaniriye ukuri

ITARIKI ya 10 Werurwe 2012, yari yihariye ku bari bateraniye mu kigo cy’Abahamya ba Yehova gitangirwamo inyigisho kiri i Patterson, muri leta ya New York. Abantu babarirwa mu bihumbi bari bambaye neza, harimo abashyitsi bari bavuye mu bindi bihugu, bari bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije ishuri rya 132 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Abenshi bari bateraniye mu nzu mberabyombi iri i Patterson, naho abandi bateraniye mu tundi duce bakurikiranira iyo gahunda kuri videwo. Bose hamwe bari 9.042.

Uwo munsi wari utegerezanyijwe amatsiko. Mu buryo bunyuranye n’abari barize ishuri ry’abamisiyonari mbere yaho, abari bagiye guhabwa impamyabumenyi bose, bari bamaze imyaka runaka mu murimo w’igihe cyose wihariye, bakora kuri Beteli, ari abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abamisiyonari batari barize ishuri rya Gileyadi. Ni iki abo banyeshuri b’inararibonye bari kubwirwa?

Abari bateranye bahise babona igisubizo. Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu kandi ni we watanze disikuru ibanza. Yabajije ikibazo gishishikaje kigira kiti “Ese waranesheje?” Yavuze ko Abakristo barwaniriye ukuri bakanesha, kubera ko bavuganira inyigisho za gikristo zose. Gushyigikira ukuri bikubiyemo kukwigisha abantu no kubafasha kugukunda.

Umuvandimwe Lösch yarabajije ati “ni iki kigaragaza ko turi mu idini ry’ukuri?” Yavuze ko igisubizo kitagaragazwa n’umubare w’abayoboke baryo. Nubwo muri iki gihe hari abantu benshi bemeye kuyoboka idini risenga Imana by’ukuri, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 bari bake. Yavuze ibintu bitanu bigaragaza ko turi mu idini ry’ukuri: (1) dukurikiza inyigisho za Yesu, (2) turakundana, (3) twumvira amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru agenga umuco, (4) ntitwivanga mu makimbirane y’iyi si kandi (5) turi ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana.

“Jya ukurikiza amabwiriza kandi uyumvire”

Abari bateranye bibajije ibigiye gukurikiraho, igihe umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi, yazaga kuri platifomu afashe ivarisi. Disikuru ye yari ishingiye muri Yesaya 50:5, igira iti “Jya ukurikiza amabwiriza kandi uyumvire.” Uwo murongo wahanuye ibya Yesu Kristo, ugira uti “nanjye sinaba icyigomeke kandi sinahindukira ngo nyure mu kindi cyerekezo.”

Umuvandimwe Jackson yasabye abo banyeshuri kumvira ubuyobozi bahabwa na Yehova binyuze ku mwuka we wera, Bibiliya n’umuteguro we. Mu mugani w’italanto uboneka muri Matayo 25:14-30, twavuga ko abagaragu bose bahawe italanto zingana, kubera ko buri wese yahawe izingana n’ubushobozi bwe. Bari bitezweho gukora uko bashoboye kose. Abagaragu babiri barashimwe, bitwa ‘abagaragu beza kandi bizerwa.’ Kuba uwizerwa ntibigaragazwa n’ibyo tugeraho, ahubwo bigaragazwa n’uko twakurikije amabwiriza kandi tukayumvira.

Umugaragu wa gatatu yiswe ‘mubi n’umunebwe’ kandi yitwa umugaragu “utagira umumaro.” Ikibi yakoze ni iki? Yahishe italanto ye. Italanto ntiyari igiceri, ahubwo yari urugero rw’uburemere ruhwanye n’amadenariyo 6.000, ikaba yarashoboraga gupima ibiro 20. Ibyo ni byo biro umuntu aba yemerewe gutwara mu ivarisi, iyo agiye mu ndege ijya mu mahanga. Byamusabye imbaraga kugira ngo atabe ikintu cyanganaga n’ivarisi. Ku bw’ibyo, hari icyo uwo mugaragu yakoze. Yatabye italanto ye, ariko si cyo yari yasabwe gukora. Umumisiyonari na we ashobora kuba ahugiye muri byinshi. Ariko se ahugiye mu biki? Ese ahugiye mu kwandika amabaruwa, gusabana, kuri interineti, cyangwa yibereye mu bucuruzi? Umuntu nk’uwo ashobora kujya kuryama ananiwe cyane mu gihe yiriwe mu mirimo nk’iyo, ariko ntaba yakoze ibyo yasabwaga gukora. Uwo muvandimwe yashoje agira ati “buri gihe mujye mukurikiza amabwiriza.”

“Ntuzigere ushidikanya”

Uwo ni wo mutwe wa disikuru yatanzwe na Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi. Yaravuze ati “nta na hamwe Bibiliya igaragaza ko ukwizera no gushidikanya bijyana. Ahubwo ukwizera kuvanaho gushidikanya.” Kubera ko Satani yashoboye kubiba ugushidikanya mu bwenge bwa Eva wari utunganye, natwe ashobora kutubibamo gushidikanya. Uwo muvandimwe yagize ati “nimugaburira ukwizera kwanyu, gushidikanya kuzicwa n’inzara.” Yatanze urugero rw’ibivugwa mu nkuru ya Petero ‘wagenze hejuru y’amazi,’ maze “abonye ko umuyaga ari mwinshi” agira ubwoba, atangira kurohama. Yesu amaze kumufata, yaramubajije ati “ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya” (Matayo 14:29-31)? Umuvandimwe Morris yabwiye abo bamisiyonari ati “igihe muzaba muhugiye mu murimo w’igihe cyose, abandi bashobora kuzatangazwa n’ibyo mukora, nk’aho mugendera hejuru y’amazi, ariko umuyaga mwinshi nuhuha, ntimuzashidikanye.”

Uwo muvandimwe yakomeje avuga ko nubwo guca mu bihe bikomeye bimeze nk’umuyaga mwinshi bitoroshye, amaherezo umuyaga uragabanuka. Yabwiye abanyeshuri ko mu gihe bari mu ngorane, bagombye kwibuka Pawulo na Silasi igihe bari bafungiye i Filipi. Mu Byakozwe 16:25, hagira hati “ariko ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana, ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga.” Zirikana ko aho gusenga gusa, banaririmbye mu ijwi riranguruye ku buryo n’izindi mfungwa zabumvise. Uwo muvandimwe yakomeje avuga ko nubwo abenshi muri twe tutari intyoza mu kuririmba, tutagombye kugira isoni zo kuririmba, cyane cyane mu gihe turi mu ngorane. Yashoje avuga amagambo aboneka mu ndirimbo ya 135 mu gitabo Turirimbire Yehova, ifite umutwe uvuga ngo “Tujye twihangana kugeza ku mperuka.”

Izindi disikuru zitera inkunga

Umuvandimwe Robert Luccioni wo mu Rwego Rushinzwe Kugura Ibintu, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ese uzakunda kubaho iminsi myinshi?” Umutwe wayo wari ushingiye ku magambo yavuzwe n’Umwami Dawidi ari muri Zaburi 34:12. Muri iyo disikuru, uwo muvandimwe yasobanuye uko twahangana n’ibihe bikomeye, kandi tugakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Hari byinshi dushobora kwigira ku nkuru iboneka muri 1 Samweli igice cya 30. Igihe Dawidi, ingabo ze n’imiryango yazo bahungaga Umwami Sawuli, babaye i Sikulagi. Igihe imiryango yabo yajyanwaga bunyago n’abambuzi b’Abamaleki, izo ngabo zatutse Dawidi ndetse zishaka kumutera amabuye. Dawidi yabyifashemo ate? Ntiyigeze acika intege, ahubwo ‘yarikomeje abifashijwemo na Yehova Imana ye’ (1 Samweli 30:6). Yasenze Yehova, akora ibihuje n’amabwiriza yahawe n’Imana maze agaruza abari banyazwe. Uwatanze iyo disikuru yavuze ko na bo nibiringira Yehova batyo kandi bakumvira ubuyobozi abaha, bazishimira kubaho iminsi myinshi bakabona ibyiza. Yababwiye ko igihe bazaba basohoza inshingano ihebuje bahawe, bazagira imibereho ishimishije.

Michael Burnett, umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze guhanga amaso ku byiza muzabona bumaze gucya.” Abisirayeli bagabanyaga ijoro mo ibice bitatu, kuva izuba rirenze kugeza rirashe. Ariko mu gice cya nyuma, ni ukuvuga kuva saa munani z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, habaga hari umwijima n’imbeho nyinshi, ku buryo gukomeza kuba maso bitari byoroshye. Kugira ngo umwanditsi wa Zaburi adasinzira muri icyo gice cya nyuma, yatekerezaga ku Ijambo rya Yehova (Zaburi 119:148). Uwo muvandimwe yabwiye abanyeshuri ati “namwe muzakenera kuba maso. Muzahura n’iminsi mibi ishobora kubaca intege, yagereranywa n’ijoro, kandi muzibonera ingaruka zo kuba urukundo rwarakonje muri iyi si. Ku bw’ibyo, mukeneye guteganya uko muzitwara.” Hanyuma yabibukije ko bakeneye gucukumbura mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo bakomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe Burnett yagize ati “buri munsi musenga Yehova kuko mwifuza ko ababera incuti. Namwe rero mujye mureka incuti yanyu Yehova abavugishe binyuriye kuri Bibiliya. Ijoro rirakuze! Ku bw’ibyo, nimuteganya uko muzakoresha iminsi musigaranye, bizabafasha gukomeza guhanga amaso ibyiza muzabona bumaze gucya.”

Umuvandimwe Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi, yatanze disikuru ishingiye muri 1 Petero 5:10, igira iti “Mwatojwe umurimo muzakora.” Yabajije abanyeshuri ati “ko muri abanyeshuri b’inararibonye, kuki mwahamagariwe kuza muri iki kigo gitanga inyigisho?” Yarashubije ati “ni uko muri abahanga mu murimo mukora. Abantu benshi b’abahanga bafata igihe bagasubika akazi kabo, kugira ngo bakurikirane amasomo yo gukarishya ubwenge. Mu mezi atanu ashize, Yehova yatumye ‘mushikama’ kandi ‘arabakomeza’ binyuze ku muteguro we no kwiga Ijambo rye mu buryo bunonosoye, kugira ngo mushobore gusohoza inshingano ziremereye mufite. Ubusanzwe, iyo inkingi z’ibiti zishyigikiye inzu zihamye mu butaka ntizihengama, ngo zigonde cyangwa ngo zivunike. Akamaro k’imyitozo mwahawe kazagaragazwa n’ukuntu muzakorana n’abavandimwe na bashiki banyu. Ese kotswa igitutu bizatuma mwirengagiza amahame ya gikristo, cyangwa muzayakomeraho, mushikame mutanyeganyega ku byo mwize mu Ijambo ry’Imana? Iyo ikintu gikomeye, kiba gishobora kwikorera ibintu biremereye. Ingiga y’igiti ikomera bitewe n’uko utuntu tumeze nk’utugozi tuyigize tuba dusobekeranyije neza. Namwe muzagira imbaraga ari uko imigozi yanyu y’imbere ikomeye. Yehova yabazanye mu ishuri kugira ngo mube abantu bakomeye, biringirwa kandi bizerwa mu murimo mugiye gukora. Imana yakoze ibiyireba. Ubu rero, ahasigaye ni ahanyu kandi dusenga dusaba ko mwakwemera ko ‘Umwigisha wanyu Mukuru’ asoza imyitozo yanyu.”

Inkuru z’ibyabaye n’abagize icyo babazwa

Iyo abize ishuri rya Gileyadi bahabwa impamyabumenyi, kumva inkuru z’ibyababayeho biba bishimishije, kandi icyo gihe na bwo ni ko byagenze. Abanyeshuri bafashe umwanya wo gukina zimwe mu nkuru z’ibyababayeho igihe bari mu murimo wo kubwiriza. Urugero, igihe umugabo n’umugore bo mu Bufaransa bajyaga mu Ishuri rya Gileyadi, bamaze amasaha 6 ku kibuga cy’indege, bategereje ko ibajyana. Igihe bari muri resitora yaho, baganirije abagabo babiri na bo bari bategereje indege. Igihe umwe muri bo yavugaga ko akomoka muri Malawi, bamuvugishije mu rurimi rw’igicicewa. Yaratangaye, maze ababaza uko bamenye ururimi rwe. Bamushubije ko ari abamisiyonari muri Malawi. Igihe undi mugabo yavugaga ko akomoka muri Kameruni, bahise bahindura bavuga igifaransa, maze na we arumirwa. Abo bagabo bombi bahise bubaha Abahamya ba Yehova cyane, kandi abo bamisiyonari barababwirije.

Nicholas Ahladis wo mu Biro Bishinzwe Ubuhinduzi, yagize icyo abaza abagabo babiri n’abagore babo bize iryo shuri. Hari umugabo n’umugore bavuye muri Ositaraliya, bajya kuba abamisiyonari mu gihugu cya Timoru y’i Burasirazuba cyayogojwe n’intambara. Undi mugabo n’umugore we, bo bari baravuye muri Koreya bajya gukorera umurimo muri Hong Kong. Abo bagabo bombi n’abagore babo bifuzaga cyane gusubira mu bihugu bakoreragamo umurimo, kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bari bigiye muri iryo shuri.

Igihe bari bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, uwari uhagarariye abanyeshuri yasomye ibaruwa yo gushimira kubera amasomo bahawe. Nyuma yaho, umuvandimwe Lösch yashoje porogaramu abwira abari aho zimwe mu mvugo z’ikigereranyo nziza cyane. Yagereranyije ukuri n’ubwiza bw’umukororombya; akugereranya n’isoko y’amazi mu butayu, hamwe n’icyuma gitsika ubwato mu nyanja irimo umuhengeri. Yaravuze ati “mbega ukuntu kumenya ukuri bihesha imigisha! Mukurwanirire kandi mufashe abandi kukurwanirira.”

[Imbonerahamwe/​Ikarita yo ku ipaji ya 31]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 12

Mwayeni y’imyaka yabo: 36

Mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe: 20

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 15

[Ikarita]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Abanyeshuri boherejwe mu bihugu bikurikira:

IBIHUGU BOHEREJWEMO

BELIZE

BÉNIN

KAMBOJE

KAMERUNI

KAPUVERI

KOTE DIVUWARI

RÉPUBLIQUE DOMINICAINE

TIMORU Y’IBURASIRAZUBA

EKWATERI

GABON

JEWORUJIYA

GINEYA

HONG KONG

LIBERIYA

MADAGASIKARI

MALAWI

PERU

SAMOWA

SAO-TOMÉ ET PRINCIPE

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

ZIMBABWE

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 132 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Iap, R.; Iap, J.; Ng, T.; Ng, P.; Laurino, F.; Laurino, B.; Won, S.; Won, S.

(2) Morales, N.; Morales, M.; Zanutto, J.; Zanutto, M.; Rumph, I.; Rumph, J.; Germain, D.; Germain, N.

(3) Atchadé, Y.; Atchadé, Y.; Thomas, C.; Thomas, E.; Estigène, C.; Estigène, P.

(4) Ehrman, D.; Ehrman, A.; Bray, J.; Bray, A.; Amorim, M.; Amorim, D.; Seo, Y.; Seo, Y.

(5) Simon, J.; Simon, C.; Seale, C.; Seale, D.; Erickson, J.; Erickson, R.

(6) McCluskey, D.; McCluskey, T.; Brown, A.; Brown, V.; Mariano, D.; Mariano, C.; Loyola, Y.; Loyola, C.

(7) Rutgers, P.; Rutgers, N.; Foucault, P.; Foucault, C.; Wunjah, J.; Wunjah, E.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze