Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese koko ndamutse nyoye itabi, Imana yambona nabi?
▪ Umuntu ashobora kubaza icyo kibazo nta buryarya, kuko nta tegeko riri muri Bibiliya ribuzanya kunywa itabi. Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko tudashobora kumenya uko Imana ibona ibirebana no kunywa itabi? Ibyo si byo.
Bibiliya ivuga ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Ibyanditswe bikubiyemo amahame n’amategeko asobanutse neza, atwereka uko Imana ishaka ko twita ku buzima bwacu. Ariko reka tubanze turebe icyo abashakashatsi bavumbuye ku birebana n’ingaruka itabi rigira ku buzima. Hanyuma turi busuzume icyo amahame ya Bibiliya avuga ku birebana n’ubwo bushakashatsi.
Itabi ryangiza ubuzima bw’urinywa, kandi rituma abantu bahitanwa n’urupfu bashoboraga kwirinda. Muri Amerika, umuntu umwe kuri batanu upfuye, aba azize ingaruka z’itabi. Raporo y’Ikigo cya Amerika Kirwanya Imikoreshereze Itemewe y’Imiti, yavuze ko muri icyo gihugu, umubare w’abicwa n’ingaruka z’itabi uruta uw’abicwa n’“inzoga, ibiyobyabwenge, abagizi ba nabi, kwiyahura, impanuka z’imodoka na sida, ubateranyirije hamwe.”
Itabi rigira ingaruka no ku batarinywa. Umwotsi w’itabi uko waba ungana kose, ugira ingaruka ku buzima. Iyo abantu batanywa itabi bahumetse umwotsi waryo, ibyago byo kurwara indwara z’umutima na kanseri y’ibihaha byiyongeraho 30 ku ijana. Mu myaka ya vuba aha, abaganga bavumbuye ahantu ha gatatu umuntu ashobora guhurira n’umwotsi w’itabi. Uburozi bw’itabi bushobora gusigara ku myenda, ku matapi n’ahandi hantu, nubwo umwotsi w’itabi waba umaze gushira. Ubwo burozi bugira ingaruka ku buzima bw’abana, kandi bukaba bwadindiza ubushobozi bafite bwo kwiga.
Itabi rirabata. Rituma urinywa aba imbata yaryo kandi rimugiraho ingaruka. Abashakashatsi bemeza ko mu itabi habamo uburozi bw’ibanze bwitwa nikotine. Ubwo burozi ni bwo bubata umuntu cyane kuruta ubundi bwose.
None se Bibiliya ivuga iki kuri ibyo bintu abashakashatsi bavumbuye? Zirikana ibi bikurikira:
Imana ishaka ko twubaha ubuzima. Mu Mategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, yagaragaje ko yifuza ko abashaka kuyishimisha bagomba kubaha ubuzima (Gutegeka kwa Kabiri 5:17). Abisirayeli bagombaga kubaka urukuta rugufi rugose igisenge cy’amazu yabo. Kubera iki? Ni uko ibisenge by’amazu yabo byabaga bishashe, ku buryo abantu bashoboraga kuhicara bakaganira. Urwo rukuta rwatumaga abagize umuryango n’abandi badahanuka, ngo babe bakomereka cyangwa ngo bapfe (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Nanone, Abisirayeli bagombaga gukora uko bashoboye kugira ngo amatungo yabo atica abantu (Kuva 21:28, 29). Iyo umuntu anywa itabi aba yishe amahame akubiye muri ayo mategeko. Yangiza ubuzima bwe ku bushake. Uretse n’ibyo, umwotsi w’itabi ugira ingaruka ku buzima bw’abantu bamukikije.
Imana yiteze ko tuyikunda, tugakunda na bagenzi bacu. Yesu Kristo yavuze ko abigishwa be bagombye kumvira amategeko abiri akomeye kurusha ayandi. Bagomba gukunda Imana n’umutima wabo wose, ubugingo bwabo bwose, ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose, kandi bagakunda bagenzi babo nk’uko bikunda (Mariko 12:28-31). Kubera ko ubuzima ari impano twahawe n’Imana, umuntu unywa itabi ntaba akunda Imana kuko atubaha iyo mpano (Ibyakozwe 17:26-28). Nubwo uwo muntu yavuga ko akunda mugenzi we, yaba yibeshya kuko iyo ngeso ye yo kunywa itabi yangiza ubuzima bw’abandi.
Imana idusaba kwirinda ibikorwa by’umwanda. Bibiliya isaba Abakristo kwiyezaho “umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka” (2 Abakorinto 7:1). Nta gushidikanya ko itabi ryanduza urinywa. Abifuza kureka itabi kugira ngo bashimishe Imana, baba bahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko Imana ishobora kubafasha, bagaca ukubiri n’iyo ngeso iba yarababase.