ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 143
  • Ese kunywa itabi ni icyaha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kunywa itabi ni icyaha?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kunywa marijuwana cyangwa ibindi biyobyabwenge tugamije kwinezeza?
  • Ni iki ukwiriye kumenya ku itabi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ese koko ndamutse nyoye itabi, Imana yambona nabi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko Imana ibona ibyo kunywa itabi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Itegure inzitizi uzahura na zo
    Nimukanguke!—2010
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 143
Kunywa itabi

Ese kunywa itabi ni icyaha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Muri Bibiliya nta hantu na hamwe havugwamo kunywa itabia cyangwa ubundi buryo bwo gukoresha itabi. Icyakora, harimo amahame agaragaza ko Imana yanga ibikorwa byangiza ubuzima n’ibikorwa by’umwanda. Ibyo bituma kunywa itabi biba icyaha.

  • Kubaha ubuzima. “Imana . . . iha abantu bose ubuzima no guhumeka” (Ibyakozwe 17:24, 25). Kubera ko ubuzima ari impano twahawe n’Imana, tugomba kwirinda ikintu cyose cyangiza ubuzima bwacu, urugero nko kunywa itabi. Itabi ni kimwe mu bintu bihitana abantu benshi hirya no hino ku isi.

  • Gukunda bagenzi bacu. “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Kunywera itabi mu ruhame bigaragaza ko tudakunda abandi. Guhorana n’abantu batumura umwotsi w’itabi, baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zifata abanywi b’itabi.

  • Kuba abantu bera. “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana” (Abaroma 12:1). “Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Abantu banywa itabi babigambiriye ntibaba bera cyangwa ngo bagire isuku, kubera ko iyo barinywa baba banywa uburozi bwangiza cyane umubiri wabo.

Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kunywa marijuwana cyangwa ibindi biyobyabwenge tugamije kwinezeza?

Muri Bibiliya ntihavugwamo marijuwana (urumogi) cyangwa andi mazina y’ibiyobyabwenge. Icyakora harimo amahame atubuza gukoresha ibyo biyobyabwenge tugamije kwinezeza. Dore andi mahame ashobora kudufasha:

  • Kurinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza. “Ukundishe Yehova Imana yawe . . . ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37, 38). “Mukomeze kugira ubwenge rwose” (1 Petero 1:13). Iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge, ntashobora gutekereza neza, kandi abantu benshi babatwa na byo. Bahora batekereza uko babona ibiyobyabwenge aho gutekereza ku bintu bibafitiye akamaro.​—Abafilipi 4:8.

  • Kubaha amategeko y’igihugu. ‘Mugandukire ubutegetsi n’abatware’ (Tito 3:1). Mu bihugu byinshi, hashyirwaho amategeko akarishye yo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Niba twifuza gushimisha Imana, tugomba kubaha abategetsi.​—Abaroma 13:1.

Ingaruka itabi rigira ku buzima

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yavuze ko buri mwaka abantu bagera hafi kuri miriyoni esheshatu bicwa n’indwara ziterwa no kunywa itabi, muri abo abarenga 600.000 ni abagerwaho n’ingaruka z’umwotsi w’itabi abandi banywa. Reka turebe uko itabi rigira ingaruka ku buzima bw’abarinywa n’ababana n’abarinywa.

Kanseri. Itabi ribamo amoko asaga 50 y’uburozi butera kanseri. Hari igitabo cyavuze ko “90 ku ijana by’abantu barwara kanseri y’ibihaha babiterwa n’umwotsi w’itabi.” Umwotsi w’itabi ushobora gutera kanseri y’ibindi bice by’umubiri, nka kanseri ifata umunwa, igihogohogo, umuhogo, inkanka, umwijima, urwagashya n’uruhago.

Indwara z’ubuhumekero. Umwotsi w’itabi ushobora gutuma umuntu arwara umusonga cyangwa ibicurane. Abana babana n’abantu batumura umwotsi w’itabi baba bashobora kurwara asima n’igituntu kandi ibihaha byabo ntibikure neza.

Indwara y’umutima. Abanywi b’itabi baba bashobora guturika udutsi tw’ubwonko cyangwa bakarwara indwara z’umutima. Biroroshye ko umwuka w’uburozi uba mu mwotsi w’itabi uva mu bihaha ukajya mu miyoboro y’amaraso, maze ugasimbura umwuka mwiza wa ogisijeni. Iyo mu maraso harimo ogisijeni idahagije, umutima uba ugomba gukora cyane kugira ngo wohereze ogisijeni mu mubiri.

Ingaruka z’itabi ku bagore batwite. Iyo abagore batwite banywa itabi, bishobora gutuma babyara abana badashyitse cyangwa bakavukana n’ibindi bibazo. Nanone abo bana bashobora kurwara indwara z’ubuhumekero cyangwa bagapfa mu buryo butunguranye bakiri impinja.

a Itabi rivugwa aha ryerekeza ku masegereti, ibigoma, shisha cyangwa iryo mu nkono. Icyakora, amahame avugwa muri iyi ngingo ashobora no gufasha abarya ubugoro n’andi moko y’itabi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze