ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/8 pp. 25-29
  • Mushikame kandi mwirinde imitego ya Satani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mushikame kandi mwirinde imitego ya Satani
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • GUKUNDA UBUTUNZI NI UMUTEGO USHOBORA KUTUNIGA
  • UBUSAMBANYI NI NK’URWOBO RUTAGARAGARA
  • Ubuhehesi
    Nimukanguke!—2015
  • “Wishimire umugore w’ubusore bwawe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ushobora kurwanya Satani kandi ukamutsinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Kurongorana kubahwe na bose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/8 pp. 25-29

Mushikame kandi mwirinde imitego ya Satani

‘Murwanye amayeri ya Satani mushikamye.’​—EFE 6:11.

WASUBIZA UTE?

Umugaragu wa Yehova yakwirinda ate umutego wo gukunda ubutunzi?

Ni iki cyafasha Umukristo washatse kwirinda kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kigereranywa n’urwobo?

Ni izihe nyungu uzabona niwirinda gukunda ubutunzi kandi ukirinda ubusambanyi?

1, 2. (a) Kuki Satani atagirira impuhwe abasutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama”? (b) Ni iyihe mitego ya Satani turi busuzume muri iki gice?

SATANI nta mpuhwe agirira abantu, cyane cyane abakorera Yehova. Mu by’ukuri, arwanya abasigaye basutsweho umwuka (Ibyah 12:17). Abo Bakristo barangwa n’ubutwari bafashe iya mbere babwiriza iby’Ubwami kandi bamenyesha abantu ko Satani ari we utegeka iyi si. Nanone kandi, Satani ntakunda abagize “izindi ntama” bashyigikira abasutsweho umwuka, kandi bakaba biringira kuzabona ubuzima bw’iteka, ibyo akaba ari ibyiringiro Satani we atakigira (Yoh 10:16). Ntibitangaje rero kuba afite uburakari bwinshi! Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, nta cyiza na kimwe Satani atwifuriza. Icyo agamije ni ukutwigarurira.—1 Pet 5:8.

2 Kugira ngo Satani agere ku ntego ye, adutega imitego itandukanye. Kubera ko “yahumye ubwenge” bw’abatizera, ntibemera ubutumwa bwiza maze ngo batahure imitego ye. Ariko kandi, no mu bemeye ubutumwa bw’Ubwami harimo abajya bafatirwa mu mitego ya Satani (2 Kor 4:3, 4). Igice cyabanjirije iki cyatweretse uko dushobora kwirinda kugwa mu mitego itatu Satani akoresha, ari yo: (1) kudategeka ururimi rwacu, (2) gutinya abantu maze tugakora ibidakwiriye, (3) no gukabya kwicira urubanza. Reka noneho turebe uko twarwanya indi mitego ibiri ya Satani, ni ukuvuga umutego wo gukunda ubutunzi n’amoshya yatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi.

GUKUNDA UBUTUNZI NI UMUTEGO USHOBORA KUTUNIGA

3, 4. Ni mu buhe buryo imihangayiko yo muri iyi si ishobora gutuma umuntu akunda ubutunzi?

3 Muri umwe mu migani ya Yesu, yavuze iby’imbuto zabibwe mu mahwa. Yagaragaje ko umuntu ashobora kumva ijambo, “ariko imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, bikaniga iryo jambo maze ntiyere imbuto” (Mat 13:22). Koko rero, gukunda ubutunzi ni umwe mu mitego Satani umwanzi wacu akoresha.

4 Hari ibintu bibiri bivugwa muri uwo murongo bishobora kuniga ijambo. Icya mbere ni “imihangayiko yo muri iyi si.” Muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu ahangayika (2 Tim 3:1). Kubera ko ibintu bigenda birushaho guhenda kandi akazi kakaba karabaye ingume, ushobora kubura amafaranga yo kugura ibintu by’ibanze ukeneye. Ushobora no guhangayikishwa n’iby’igihe kizaza, ukibaza uti “ningera mu za bukuru nzabaho nte?” Imihangayiko nk’iyo yagiye ituma bamwe biruka inyuma y’ubutunzi, batekereza ko kugira amafaranga menshi ari byo bizatuma bahora bafite ibyo bakeneye.

5. Ni mu buhe buryo ‘imbaraga z’ubutunzi’ zishobora gushukana?

5 Icya kabiri Yesu yavuze ni “imbaraga zishukana z’ubutunzi.” Imbaraga zishukana z’ubutunzi hamwe n’imihangayiko bishobora kuniga ijambo. Bibiliya yemera rwose ko “amafaranga ari uburinzi” (Umubw 7:12). Ariko kandi, kwiruka inyuma y’ubutunzi ntibihuje n’ubwenge. Hari benshi biboneye ko uko barushaho guhatanira kugira ubutunzi ari na ko barushaho kugwa mu mutego wo kubukunda. Hari n’ababaye abagaragu babwo.—Mat 6:24.

6, 7. (a) Ni iyihe mimerere ishobora kuvuka ku kazi igatuma ugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi? (b) Mu gihe Umukristo asabwe gukora amasaha y’ikirenga, ni iki aba agomba gutekerezaho?

6 Umuntu ashobora gutangira gukunda ubutunzi atabizi. Reka dufate urugero: umukoresha wawe arakubwiye ati “ngufitiye inkuru nziza! Isosiyete yacu yasinye kontaro y’akazi gahambaye. Ibyo bizasaba ko mu mezi ari imbere ukora amasaha y’ikirenga kenshi. Ariko ndagira ngo nkwizeze ko nawe uzabona ifaranga ritubutse.” Icyo gihe se wabyifatamo ute? Birumvikana ko ufite inshingano itoroshye yo gutunga umuryango wawe, ariko si yo yonyine ufite (1 Tim 5:8). Hari ibindi bintu by’ingenzi ugomba gutekerezaho. Ese uzasabwa gukora amasaha angahe y’ikirenga? Ese akazi kawe kazabangamira ibikorwa bya gikristo, urugero nko kujya mu materaniro na gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

7 Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere? Ese ni amafaranga y’inyongera cyangwa ni imishyikirano ufitanye na Yehova? Ese gushaka amafaranga y’inyongera bizatuma ureka gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe? Ese waba utekereza ku ngaruka zakugeraho uramutse ukunze ubutunzi ukirengagiza imishyikirano wowe n’abagize umuryango wawe mufitanye n’Imana? Ese niba ufite ikibazo nk’icyo, wakora iki kugira ngo ushikame kandi wirinde kunigwa no gukunda ubutunzi?—Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.

8. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zadufasha gusuzuma uko tubayeho?

8 Kugira ngo utanigwa no gukunda ubutunzi, jya unyuzamo usuzume uburyo ubayeho. Birumvikana ko utakwifuza kuba nka Esawu, wakoze ibintu byagaragazaga ko yakerensaga ibintu by’umwuka (Intang 25:34; Heb 12:16). Ikindi kandi, ntiwagombye kuba nka wa mugabo w’umutunzi Yesu yasabye kugurisha ibyo yari atunze byose, akabiha abakene maze akamukurikira. Aho kugira ngo uwo mugabo abigenze atyo, ‘yagiye afite agahinda, kuko yari atunze ibintu byinshi’ (Mat 19:21, 22). Kubera ko yari yaraguye mu mutego wo gukunda ubutunzi, yitesheje igikundiro gikomeye cyo kuba umwigishwa w’umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose. Urabe maso nawe kugira ngo utazitesha igikundiro cyo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo.

9, 10. Dukurikije Bibiliya, tugomba kubona dute ibyo gushaka ubutunzi?

9 Kugira ngo tudahangayikishwa cyane no gushaka ubutunzi, dukwiriye kumvira inama Yesu yatanze agira ati “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.”—Mat 6:31, 32; Luka 21:34, 35.

10 Aho kugira ngo imbaraga zishukana z’ubutunzi zituyobye, tujye twihatira kugira imitekerereze nk’iy’umwanditsi wa Bibiliya witwaga Aguri, wavuze ati “ntutume nkena cyane cyangwa ngo nkire cyane. Umpe gusa ibyo nkeneye” (Imig 30:8, Contemporary English Version). Biragaragara ko Aguri yari azi ko yari akeneye amafaranga kugira ngo abeho, ariko nanone yari asobanukiwe neza iby’imbaraga zishukana z’ubutunzi. Dukwiriye kuzirikana ko imihangayiko yo muri iyi si hamwe n’imbaraga zishukana z’ubutunzi bishobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Duhangayikishijwe cyane no gushaka ubutunzi, byadutwara igihe n’imbaraga, kandi tukumva tutagishishikajwe no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nimucyo rero twiyemeze kutazigera tugwa mu mutego wa Satani wo gukunda ubutunzi.—Soma mu Baheburayo 13:5.

UBUSAMBANYI NI NK’URWOBO RUTAGARAGARA

11, 12. Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi ku kazi?

11 Abahigi bashaka gufata inyamaswa nini bashobora gucukura urwobo ahantu bazi ko ikunda kunyura. Akenshi urwo rwobo barutwikiriza amashami y’ibiti adakomeye, bakarenzaho agataka. Icyaha cy’ubusambanyi kimeze nk’uwo mutego, kandi ni kimwe mu bishuko Satani akoresha akagusha abantu benshi (Imig 22:14; 23:27). Abakristo benshi bagiye bagwa muri urwo rwobo, bitewe n’uko bishyize mu mimerere yatumye bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Hari Abakristo bamwe bashatse bakoze icyaha cy’ubusambanyi bitewe n’uko bagiranye agakungu n’uwo batashakanye.

12 Ushobora kugirana agakungu n’uwo mukorana. Mu by’ukuri, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore basaga kimwe cya kabiri baca inyuma abagabo babo n’abagabo 3 kuri 4 baca inyuma abagore babo, baba basambanye n’umuntu bakorana. Ese akazi ukora kagusaba kuba uri kumwe n’abantu mudahuje igitsina? Niba ari uko biri se, mufitanye iyihe mishyikirano? Ese waba wishyiriraho imipaka kugira ngo imishyikirano mugirana idahinduka agakungu? Urugero, Umukristokazi ashobora kuba akunda kuganira n’umugabo bakorana, nyuma y’igihe agatangira kumubwira amabanga, ndetse akaba yanamubwira ibibazo afitanye n’umugabo we. Umugabo w’Umukristo na we ashobora kugirana ubucuti n’umugore bakorana, nyuma y’igihe agatangira gutekereza ati “afatana uburemere ibitekerezo byanjye kandi iyo muvugishije antega amatwi. Uretse n’ibyo kandi, aranyubaha. Iyaba umugore wanjye na we yajyaga amfata atyo.” Ese waba ubona ukuntu Abakristo bari mu mimerere nk’iyo baba bashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi mu buryo bworoshye?

13. Abantu bashobora bate kugirana agakungu mu itorero?

13 Nanone kandi, abantu bashobora kugirana agakungu mu itorero. Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Daniel n’umugore we Saraha bari abapayiniya b’igihe cyose. Byongeye kandi, Daniel yivugira ko yari wa musaza wemeraga buri nshingano yose ahawe mu itorero. Daniel yigishije Bibiliya abasore batanu, batatu muri bo barabatizwa. Abo bavandimwe bari bakimara kubatizwa, bari bakeneye kwitabwaho cyane. Iyo Daniel yabaga ahugijwe n’inshingano nyinshi yari afite mu itorero, akenshi Sarah yarabafashaga. Byaje kuba akamenyero. Igihe cyose abo bavandimwe Daniel yigishije Bibiliya babaga bakeneye ubufasha, Sarah ni we wabafashaga. Iyo Sarah na we yabaga akeneye kwitabwaho, abo bavandimwe ni bo bamwitagaho. Uwo wari umutego mubi cyane. Daniel yaravuze ati “umugore wanjye yamaze amezi n’amezi akoresha imbaraga ze zose kugira ngo afashe abandi, bityo na we akaba yari akeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Kubera ko icyo gihe ntamwitagaho, haje kuba ikibazo gikomeye. Umugore wanjye yaje gusambana n’umwe muri ba basore nari narigishije Bibiliya. Nabaga mpuze cyane ku buryo ntigeze ntahura ko yacitse intege mu buryo bw’umwuka.” Ni mu buhe buryo wakwirinda akaga nk’ako?

14, 15. Abakristo bashatse bakwirinda bate icyaha cy’ubusambanyi?

14 Kugira ngo wirinde icyaha cy’ubusambanyi, ujye utekereza witonze icyo kubera indahemuka uwo mwashakanye bisobanura. Yesu yaravuze ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Ntuzigere na rimwe utekereza ko kwita ku nshingano ufite mu itorero ari byo by’ingenzi cyane kurusha kwita ku wo mwashakanye. Ikindi kandi, niba incuro nyinshi uba utari kumwe n’uwo mwashakanye nta mpamvu zigaragara zibiguteye, byaba byerekana ko mutabanye neza kandi bishobora kukugusha mu bishuko, ndetse bikaba byatuma ukora icyaha gikomeye.

15 Ariko kandi, niba uri umusaza, ugomba kwita ku bagize umukumbi. Intumwa Petero yaravuze ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye” (1 Pet 5:2). Birumvikana ko utagombye kureka kwita ku bagize itorero ushinzwe kurinda. Ariko kandi, gusohoza inshingano yawe yo kuragira umukumbi ntibyagombye kubangamira inshingano ufite yo kuba umutware w’umuryango. Ugiye ufasha abagize itorero ariko ntiwite ku mugore wawe, byaba rwose bidakwiriye kandi bishobora gushyira mu kaga ishyingiranwa ryawe. Daniel yaravuze ati “ntiwagombye kwita cyane ku nshingano ufite mu itorero ku buryo utererana umuryango wawe.”

16, 17. (a) Ni izihe ngamba Abakristo bashatse bafata kugira ngo bereke abo bakorana ko badashaka kugirana na bo agakungu? (b) Ni uwuhe muburo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yaduhaye?

16 Hari inama nyinshi nziza ziboneka mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! zafasha Abakristo bashyingiranywe kwirinda kugwa mu mutego w’ubusambanyi. Urugero, mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2006 harimo inama igira iti ‘ujye wirinda imimerere yatuma ukungika n’umuntu, haba ku kazi ndetse n’ahandi. Urugero, gusigara ukorana n’umuntu mudahuje igitsina nyuma y’amasaha y’akazi bishobora kukugusha mu bishuko. Kubera ko uri umugabo cyangwa umugore washatse, wagombye kugaragaza neza, haba mu magambo no mu myitwarire yawe, ko udashobora kugirana agakungu n’uwo mutashakanye. Kubera ko wubaha Imana, nta gushidikanya ko utifuza kugira uwo ureshya umugaragariza urukundo rw’agahararo, wambara cyangwa wirimbisha mu buryo budashyize mu gaciro. Kugira amafoto y’uwo mwashakanye n’ay’abana banyu aho ukorera bizajya bikwibutsa ko umuryango wawe ari wo ushyira imbere, kandi bitume n’abandi babibona. Iyemeze kutazigera uha urwaho amareshyo y’umuntu ushaka ko mugirana agakungu, cyangwa ngo uyafate nk’aho nta cyo atwaye.’

17 Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yaduhaye umuburo wo kwirinda gutekereza urimo ukorana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo mwashakanye. Ibitekerezo nk’ibyo bishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi (Yak 1:14, 15). Niba warashatse, byaba byiza wowe n’uwo mwashakanye mugiye rimwe na rimwe musuzuma ingingo ziri mu bitabo byacu zivuga ibirebana n’ishyingiranwa. Yehova ubwe ni we watangije ishyingiranwa kandi ni iryera. Gushaka igihe cyo kuganira n’uwo mwashakanye ku birebana n’ishyingiranwa ryanyu ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ko uha agaciro ibintu byera.—Intang 2:21-24.

18, 19. (a) Ubusambanyi bugira izihe ngaruka? (b) Kubera indahemuka uwo mwashakanye bizana izihe nyungu?

18 Niba utangiye gukunda undi muntu utari uwo mwashakanye, ujye utekereza ku ngaruka z’ubusambanyi n’iz’ubuhehesi (Imig 7:22, 23; Gal 6:7). Abantu basambana bababaza Yehova, bakababaza abo bashakanye, kandi na bo ubwabo bakibabaza. (Soma muri Malaki 2:13, 14.) Nanone ujye utekereza ku nyungu abantu bakomeza kuba indahemuka babona. Uretse kuba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, banafite ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi bafite umutimanama utabacira urubanza.—Soma mu Migani 3:1, 2.

19 Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “abakunda amategeko yawe [y’Imana] bagira amahoro menshi, kandi ntibagira igisitaza” (Zab 119:165). Ku bw’ibyo rero, ujye ukunda ukuri kandi ‘wirinde cyane kugira ngo utagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo ugende nk’abanyabwenge’ muri ibi bihe bibi (Efe 5:15, 16). Muri iki gihe, Satani akoresha imitego myinshi kugira ngo afate abasenga Imana by’ukuri. Ariko kandi, dufite ibintu bya ngombwa byose byadufasha kuyirinda. Yehova yaduhaye ibyo dukeneye byose kugira ngo ‘dushikame,’ kandi ‘dushobore kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro.’—Efe 6:11, 16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Gukunda ubutunzi bishobora kuniga umuntu mu buryo bw’umwuka. Ntuzigere wemera ko ibyo bikubaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kugirana agakungu n’uwo mutashakanye bishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze