ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/8 pp. 8-10
  • “Umurimo wanyu uzagororerwa”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umurimo wanyu uzagororerwa”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AMATEKA YA ASA
  • KU RUGAMBA
  • INKUNGA N’UMUBURO
  • “IBYO WAKOZE WABIBAYEMO UMUPFAPFA”
  • Koresha neza igihe cy’amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Korera Yehova n’umutima wuzuye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Uko Yehova atwegera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ese uzigana Asa ugire ubutwari?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/8 pp. 8-10

“Umurimo wanyu uzagororerwa”

UMWAMI ASA yari arangaje imbere ingabo ze bagenda bihuta cyane bagana ku nkombe z’inyanja. Bari bageze mu kibaya bavuye mu misozi y’i Buyuda. Mu gihe bari bageze aho icyo kibaya cyagutse, Asa yahagaze yumiwe, kubera ibyo yari abonye. Ahagana hepfo hari hakambitse abanzi be, kandi bari benshi cyane. Izo ngabo z’Abanyetiyopiya zari miriyoni imwe. Ingabo za Asa zari nka kimwe cya kabiri cy’izo ngabo.

Ese icyo gihe intambara yari igiye kurota, ni iki cyahise kimuza mu bwenge? Ese ni uguha amabwiriza abagaba b’ingabo ze? Ese ni ugutera inkunga ingabo ze? Ese ni ukwandikira abari bagize umuryango we? Oya. Igihe Asa yari yugarijwe n’icyo gitero, yarasenze.

Mbere yo kugira icyo tuvuga kuri iryo sengesho no gusuzuma ibyabaye icyo gihe, reka tubanze turebe uwo Asa yari we. Ni iki cyatumye asaba Imana kumufasha? Ese yari yiteze ko imufasha? Ni mu buhe buryo inkuru ya Asa igaragaza ko Yehova aha imigisha abagaragu be mu gihe bakoze ibikwiriye?

AMATEKA YA ASA

Asa yabaye umwami mu mwaka wa 977 Mbere ya Yesu. Hari hashize imyaka 20 Isirayeli yigabanyijemo ubwami bubiri. Muri icyo gihe, u Buyuda bwari bwarishoye mu gusenga kw’ikinyoma, kandi n’abakozi b’ibwami basengaga imana z’uburumbuke z’Abanyakanani. Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko Asa ‘yakoze ibyiza kandi bikwiriye mu maso ya Yehova Imana ye.’ Bibiliya ikomeza ivuga ko ‘yakuyeho ibicaniro by’amahanga n’utununga, akamenagura inkingi zera z’amabuye, agatema n’inkingi zera z’ibiti’ (2 Ngoma 14:2, 3). Nanone kandi, Asa yirukanye mu bwami bw’u Buyuda “abagabo b’indaya bo mu rusengero” baryamanaga n’abandi bagabo, bikaba byari bimwe mu bigize ugusenga kwabo kw’ikinyoma. Ariko Asa ntiyakuyeho ugusenga kw’ikinyoma ngo arekere aho. Yanateye abaturage inkunga yo “gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza,” kandi abashishikariza gukurikiza “amategeko n’amateka” y’Imana.—1 Abami 15:12, 13; 2 Ngoma 14:4.

Ishyaka Asa yagiriraga ugusenga k’ukuri ryashimishije Yehova, rituma amugororera kumara imyaka myinshi igihugu cye gifite amahoro. Ni yo mpamvu uwo mwami yagize ati “twashatse Yehova Imana yacu. Twaramushatse, na we aduha amahoro impande zose.” Ibyo byatumye abaturage bubaka imigi y’ubwami bw’u Buyuda bayigotesha inkuta. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti “barubaka bararangiza.”—2 Ngoma 14:1, 6, 7.

KU RUGAMBA

Tuzirikanye ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye na Asa, ntitwatangazwa no kuba yarasenze igihe yari agiye kurwana n’ingabo nyinshi kurusha izindi zose zivugwa mu Byanditswe. Asa yari azi ko Imana igororera abakora ibintu bigaragaza ukwizera. Mu isengesho uwo mwami yasenze, yinginze Yehova kugira ngo amufashe. Asa yari azi ko mu gihe yari kuba yishingikirije ku Mana, maze na yo ikamushyigikira, nta cyo ingabo z’abanzi zari kumutwara uko zari kuba zingana kose cyangwa imbaraga zari kuba zifite zose. Ikindi kandi, Asa yari azi ko iyo ntambara yari kugira ingaruka ku izina rya Yehova. Ibyo byatumye asenga agira ati “Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye, kandi twateye iyi mbaga y’abantu mu izina ryawe. Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu buntu akurusha imbaraga” (2 Ngoma 14:11). Ni nk’aho yari avuze ati “Yehova, Abanyetiyopiya ni wowe bateye. Ntiwemere ko izina ryawe risuzugurwa, ngo ureke abantu buntu batsinde abitirirwa izina ryawe.” Imana yashubije isengesho rya Asa. Bibiliya igira iti “Yehova atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya barahunga.”—2 Ngoma 14:12.

Muri iki gihe, abagize ubwoko bwa Yehova bahanganye n’ababarwanya benshi kandi bafite imbaraga. Ntituzigera dufata intwaro ngo tujye kurwana na bo. Icyakora, dushobora kwiringira ko Yehova azatuma abagaragu be bizerwa bose batsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka barwana ku bw’izina rye. Buri wese muri twe ashobora kuba ahatana kugira ngo yirinde umwuka wogeye wo kwirekura mu by’umuco, arwanye intege nke ze, kandi ngo arinde abagize umuryango we ibintu bishobora gutuma badakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Icyakora, uko ikigeragezo duhanganye na cyo cyaba kiri kose, dushobora kubonera inkunga mu isengesho rya Asa. Yehova ni we watumye atsinda. Ibyo ni na byo buri muntu wese wishingikiriza ku Mana ashobora kwitega. Nta mbaraga z’abantu zishobora kunesha iza Yehova.

INKUNGA N’UMUBURO

Igihe Asa yari atahutse avuye ku rugamba, yahuye na Azariya. Uwo muhanuzi yamuteye inkunga ariko aranamuburira. Yaramubwiye ati “yewe Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Yehova azabana namwe igihe cyose muzaba muri kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata. . . . Mube intwari kandi ntimucike intege, kuko umurimo wanyu uzagororerwa.”—2 Ngoma 15:1, 2, 7.

Ayo magambo ashobora gukomeza ukwizera kwacu. Agaragaza ko Yehova azakomeza kuba hamwe natwe igihe cyose tuzamukorera turi abizerwa. Igihe tumutakambiye tumusaba ngo adufashe, dushobora kwizera ko atwumva. Azariya yagize ati “mube intwari.” Akenshi, gukora ibikwiriye bisaba ubutwari bwinshi, ariko tuzi ko dushobora kubigeraho tubifashijwemo na Yehova.

Asa yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo kuvana nyirakuru Maka ku “bugabekazi,” kubera ko yari yarakoze “igishushanyo giteye ishozi cyakoreshwaga mu gusenga inkingi yera y’igiti.” Icyakora, yabumukuyeho kandi atwika icyo gishushanyo yari yarakoze (1 Abami 15:13). Asa yabonye imigisha bitewe n’icyo cyemezo yafashe ndetse n’ubutwari yagaragaje. Natwe tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tukumvira amahame ye akiranuka, nubwo bene wacu baba ari indahemuka cyangwa atari zo. Nitubigenza dutyo, Yehova azatugororera bitewe n’ubudahemuka bwacu.

Imwe mu ngororano Asa yabonye, ni uko Abisirayeli benshi bamaze kubona ko Yehova ari kumwe na we, bavuye mu bwami bwo mu majyaruguru bw’abahakanyi bakaza mu Buyuda. Bahaga agaciro kenshi ugusenga k’ukuri ku buryo bahisemo gusiga ingo zabo bakajya kubana n’abagaragu ba Yehova. Icyo gihe Asa n’Abayuda bose bishimiye ‘kugirana isezerano ryo gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose.’ Ibyo byageze ku ki? Bashatse Imana ‘barayibona. Yehova yabahaye amahoro impande zose’ (2 Ngoma 15:9-15). Natwe iyo tubonye abantu bakunda gukiranuka bemeye kuyoboka Yehova, biradushimisha.

Icyakora, amagambo umuhanuzi Azariya yabwiye Asa yari anakubiyemo umuburo. Yaramubwiye ati ‘nimuta [Yehova] na we azabata.’ Nimucyo twe kuzigera twemera ko ibyo bitubaho, kuko byatugiraho ingaruka zibabaje cyane (2 Pet 2:20-22). Ibyanditswe ntibitubwira impamvu Yehova yohereje Azariya ngo ahe Asa uwo muburo, ariko icyo tuzi cyo ni uko uwo mwami atawumviye.

“IBYO WAKOZE WABIBAYEMO UMUPFAPFA”

Mu mwaka wa 36 w’ingoma ya Asa, Umwami Basha wa Isirayeli yateye u Buyuda. Basha yatangiye kubaka inkuta zari zigose umugi wa Rama wari ku mupaka wa Isirayeli n’u Buyuda, ku birometero 8 uvuye i Yerusalemu. Ashobora kuba yarashakaga kubuza abaturage be kujya mu Buyuda, kugira ngo batayoboka Yehova n’Umwami Asa. Aho kugira ngo Asa ashakire ubufasha ku Mana nk’uko yari yarabikoze igihe yari ahanganye n’igitero cy’Abanyetiyopiya, yashakiye ubufasha ku bantu. Yoherereje umwami wa Siriya impano, amusaba gutera ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Igihe ingabo za Siriya zatangiraga kugaba ibitero kuri Isirayeli, Basha yaretse kubaka Rama.—2 Ngoma 16:1-5.

Yehova ntiyishimiye ibyo Asa yakoze maze atuma umuhanuzi Hanani kubimubwira. Kubera ko Asa yari azi ibyo Imana yakoreye Abanyetiyopiya, yagombye kuba yaramenye ko “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.” Birashoboka ko Asa yahawe inama mbi cyangwa akaba yarabonaga ko Basha n’ingabo ze batari bafite imbaraga nyinshi, bityo agatekereza ko yashoboraga kwirwariza. Uko byaba byaragenze kose, Asa yiringiye abantu aho kwiringira Yehova. Hanani yaramubwiye ati “ibyo wakoze wabibayemo umupfapfa. Guhera ubu uzibasirwa n’intambara.”—2 Ngoma 16:7-9.

Asa yabyakiriye nabi. Yararakaye maze ashyira umuhanuzi Hanani mu mbago (2 Ngoma 16:10). Asa ashobora kuba yaratekereje ati “ese birakwiriye ko ncyahwa kandi maze imyaka myinshi ndi uwizerwa?” Ese imyaka y’iza bukuru yaba yaratumye adakomeza gutekereza neza? Nta cyo Bibiliya ibivugaho.

Asa yarwaye ibirenge mu mwaka wa 39 w’ingoma ye. Bibiliya igira iti “icyakora no muri ubwo burwayi bwe ntiyigeze ashaka Yehova, ahubwo yirukiye mu bavuzi.” Icyo gihe Asa ashobora kuba atari agifitanye imishyikirano myiza na Yehova nka mbere. Uko bigaragara, yakomeje kuba muri iyo mimerere kugeza apfuye, mu mwaka wa 41 w’ingoma ye.—2 Ngoma 16:12-14.

Icyakora, Yehova yibutse imico myiza ye n’ishyaka yagiriraga ugusenga k’ukuri, aho kwibuka amakosa ye. Ntiyigeze areka gukorera Yehova (1 Abami 15:14). Ku bw’ibyo se, inkuru ivuga ibya Asa itwigisha iki? Niba buri gihe twibuka ukuntu Yehova yagiye adufasha mu bigeragezo, bizatuma tumusenga mu gihe duhuye n’ibindi bigeragezo. Ikindi kandi, ntitwagombye kumva ko tutagikeneye inama zo mu Byanditswe bitewe n’uko tumaze imyaka myinshi dukorera Imana turi abizerwa. Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, nidukora amakosa azaducyaha. Tuba tugomba kwemera icyo gihano twicishije bugufi, kugira ngo kitugirire akamaro. Ikiruta byose, Data wo mu ijuru azakomeza kubana natwe igihe cyose tuzakomeza kuba hamwe na we. Amaso ya Yehova areba abakomeza kumubera indahemuka bo ku isi yose. Aba ashaka gukoresha imbaraga ze kugira ngo abafashe. Ibyo yabikoreye Asa, kandi natwe ashobora kubidukorera.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Yehova agororera abagaragu be bizerwa

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

Gukora ibikwiriye mu maso ya Yehova bisaba ubutwari

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze