ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/10 pp. 7-8
  • Ruswa izacika

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ruswa izacika
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyaha
  • Isi mbi
  • Satani Umwanzi
  • Ubutegetsi bwamunzwe na ruswa buri hafi kuvaho
    Izindi ngingo
  • Turwanye ruswa dukoresheje inkota y’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Kuki hariho ruswa nyinshi cyane?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ubwami bw’Imana ntiburangwamo ruswa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/10 pp. 7-8

Ruswa izacika

“Jya wiringira Yehova kandi ugume mu nzira ye. . . . Ababi bazarimbuka ureba.”​—ZABURI 37:34.

ESE nawe umeze nk’abantu benshi batekereza ko umuntu adashobora kwirinda ruswa, cyangwa ko idashobora gucika? Niba ari uko bimeze, izo mpungenge zawe zifite ishingiro. Kuva kera, abantu bagerageje gushyiraho uburyo butandukanye bwo gutegeka. Ariko kandi, ntibashoboye guca ruswa burundu. Ese hari icyizere cy’uko hari igihe abantu bose bazabaho badahemukirana?

Bibiliya ivuga ko icyo gihe kizabaho rwose. Itubwira ko vuba aha Imana izaca ruswa ku isi. Izabigenza ite? Izakoresha Ubwami bwayo, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buzahindura iyi si yacu. Ubwo Bwami ni bwo Yesu yasabye abigishwa be gusaba mu isengesho. Muri iryo sengesho bakunze kwita Isengesho ry’Umwami cyangwa irya Data wa Twese, Yesu yaravuze ati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi.”—Matayo 6:10, Bibiliya Yera.

Bibiliya ivuga iby’Umwami w’ubwo Bwami ari we Yesu Kristo, igira iti “azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa” (Zaburi 72:12-14). Zirikana ko Yesu azagirira impuhwe abantu bose ruswa igiraho ingaruka, kandi ko azagira icyo akora kugira ngo badakomeza gukandamizwa. Ese ibyo ntibihumuriza?

Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe n’uwo Mutegetsi ufite imbaraga kandi urangwa n’impuhwe, buzaca ruswa mu isi. Buzayica bute? Buzavanaho ibintu bitatu bituma habaho ruswa.

Happy workers on a construction site

Icyaha

Twese turwana na kamere ibogamira ku cyaha ituma dukora ibikorwa bigaragaza ubwikunde (Abaroma 7:21-23). Ariko kandi, abantu beza bifuza gukora ibikwiriye baracyariho. Kubera ko abo bantu bizera agaciro k’igitambo cy’amaraso ya Yesu yamenetse, bashobora kubabarirwa ibyaha (1 Yohana 1:7, 9).a Icyo gikorwa gikomeye kandi kigaragaza urukundo Imana yakoze, kizagirira abantu akamaro, nk’uko bivugwa muri Yohana 3:16. Aho hagira hati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”

Imana izakorera abantu b’indahemuka ikintu gitangaje. Mu isi nshya yegereje, Yehova azavanaho ibisigisigi byose by’icyaha, maze buhoro buhoro ageze abantu b’indahemuka ku butungane kandi babarweho gukiranuka (Yesaya 26:9; 2 Petero 3:13). Icyaha ntikizongera gutuma abantu bamungwa na ruswa. Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu b’indahemuka ntibazongera kubatwa na ruswa.

Isi mbi

Birababaje kuba abantu benshi muri iki gihe barenganya abandi babigambiriye. Banyunyuza imitsi abakene, kandi bagatuma n’abandi babikora. Bibiliya iha abo bantu umuburo ugira uti “umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye.” Bibiliya ivuga ko abo bantu babi nibihana, Imana ‘izabababarira rwose.’—Yesaya 55:7.

Icyakora abantu binangira ntibahinduke, nta rundi Yehova azabakanira uretse kubarimbura. Ubwami bw’Imana buzasohoza isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti “jya wiringira Yehova kandi ugume mu nzira ye, . . . ababi bazarimbuka ureba” (Zaburi 37:34).b Abantu batihana nibamara kurimbuka, abagaragu b’Imana b’indahemuka ntibazongera kugerwaho n’ingaruka za ruswa.

Satani Umwanzi

Mu banyabyaha binangiye, ukomeye ni Satani Umwanzi. Igishimishije ni uko vuba aha Yehova azamwambura ububasha bwo gushuka abantu. Amaherezo Imana izarimbura Satani burundu. Uwo mugome ruharwa ntazongera gushuka abantu ukundi ngo bakore ibibi.

Birumvikana ko igitekerezo cy’uko Imana izavanaho ibintu byose bituma habaho ruswa, gishobora gusa n’aho ari inzozi. Ushobora kwibaza uti “ese Imana ifite ububasha bwo kuvanaho ibyo bintu? Niba ibufite se, kuki itabikuyeho kare kose?” Ibyo bibazo birashishikaje rwose, kandi Bibiliya itanga ibisubizo bikunyuze.c Turagutera inkunga yo gusuzuma icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ibigiye kubaho vuba aha, igihe ruswa izaba yaracitse burundu.

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’agaciro k’igitambo cy’urupfu rwa Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.

c Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3, 8 n’icya 11, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze