ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/11 pp. 4-5
  • Ikibazo cya 1: Kuki ndiho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibazo cya 1: Kuki ndiho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Kurikirana intego ikwiriye mu buzima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Kubaho bimaze iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/11 pp. 4-5

Ikibazo cya 1: Kuki ndiho?

UWITWA Rosalind wakuriye mu Bwongereza yari afite inyota yo kumenya ibintu byinshi. Ikindi kandi, yashakaga gufasha abantu. Arangije amashuri, yabonye akazi keza ko gufasha abataragiraga aho baba, kandi yanafashaga abamugaye n’abafite ubumuga butuma kwiga bibagora. Nubwo yari afite akazi keza kandi akize, yaravuze ati “namaze imyaka myinshi nibaza nti ‘kuki turi ku isi? Intego y’ubuzima ni iyihe?’”

Kuki kwibaza icyo kibazo bifite ishingiro?

Abantu si kimwe n’inyamaswa zidatekereza. Dufite ubushobozi bwo kuvana isomo ku byahise, guteganya iby’igihe kizaza no kumenya intego y’ubuzima.

Bamwe basubiza bate icyo kibazo?

Abenshi bumva ko intego y’ibanze y’ubuzima ari ukugira ubutunzi cyangwa kuba icyamamare, bityo umuntu akabaho anezerewe.

Icyo gisubizo cyumvikanisha iki?

Cyumvikanisha ko ari twe tumenya ibyo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Ibyo dushaka ni byo by’ingenzi kuruta ibyo Imana ishaka.

Ni iki Bibiliya yigisha?

Umwami Salomo yarundanyije ubutunzi bwinshi kandi yishakira ibinezeza, ariko yabonye ko ibyo bintu byose bidatuma umuntu agira ubuzima bufite intego. Yagaragaje ikintu gituma umuntu agira ubuzima bufite intego, igihe yandikaga ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa” (Umubwiriza 12:13). Gukomeza amategeko y’Imana bikubiyemo iki?

Kimwe mu byo Imana yari igamije igihe yaturemaga ni ukwishimira ubuzima. Salomo yaranditse ati “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete. Nabonye ko ibyo na byo bituruka mu kuboko kw’Imana y’ukuri.”—Umubwiriza 2:24.

Nanone kandi, Imana ishaka ko dukunda abagize umuryango wacu kandi tukabitaho. Dore amabwiriza asobanutse neza kandi y’ingirakamaro iha buri wese mu bagize umuryango:

  • “Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.”​—Abefeso 5:28.

  • “Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”​—Abefeso 5:33.

  • “Bana, mwumvire ababyeyi banyu.”​—Abefeso 6:1.

Nidushyira mu bikorwa ayo mahame ya Bibiliya, tuzagira ibyishimo n’umunezero mu rugero runaka. Icyakora, icy’ingenzi kurusha ibindi dushobora gukora ni ukumenya byinshi ku bihereranye n’Umuremyi wacu kandi tukamwegera, akaba Incuti yacu. Mu by’ukuri, Bibiliya idutumirira ‘kwegera Imana.’ Hanyuma itanga iri sezerano rishishikaje igira iti “na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Niwemera iryo tumira, uzagira ubuzima bufite intego.

Rosalind twigeze kuvuga, ubu yumva yaramenye intego y’ubuzima. Mu ngingo y’iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo Bibiliya ihindura imibereho y’abantu, urahasanga ibyo yavuze ku birebana n’icyatumye ahindura imitekerereze.

Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’uko ushobora kubaho mu buryo bushimisha Imana, reba igice cya 12 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’intego y’ubuzima?

Yesu yari azi neza impamvu yari ku isi. Yagize ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Mu buzima bwe bwose yigishaga abantu ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo.

Ubuzima bwacu buzagira intego nyakuri nidukurikiza urugero rwa Yesu. Yaduteye inkunga yo kumwigiraho (Matayo 11:29). Reka turebe uburyo bubiri twabikoramo.

Yesu yigishije ko kugira ngo tugire ibyishimo, tugomba ‘kumenya ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka’ (Matayo 5:3). Dushobora kubona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka twitoje kumenya ‘Imana y’ukuri yonyine, tukamenya n’uwo yatumye, ari we Yesu Kristo.’—Yohana 17:3.

Yesu yategetse abigishwa be kwigisha abandi ibyo bari baramenye. Yarababwiye ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—Matayo 28:19, 20.

Abantu bashaka ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo biga, bibonera ko ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza. Ikindi kandi, iyo batangiye gufasha abandi kumenya ibyerekeye Imana, barushaho kubona ko ubuzima bwabo bufite intego.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze