ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/8 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ikibazo cya 1: Kuki ndiho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/8 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese ubuzima ni ubu gusa?

Umusaza n’umwana bameze nk’abitegereza ahantu kure

Ese ujya wumva ubuzima ari bugufi cyane?

Ese waba warigeze kwibaza niba ubuzima ari ubu gusa, aho umuntu akina, agakora akazi, agashaka, akabyara ubundi agasaza (Yobu 14:1, 2)? Bibiliya igaragaza ko n’abantu bari abanyabwenge cyane bibajije icyo kibazo.​—Soma mu Mubwiriza 2:11.

Ese ubuzima bufite intego? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, tugomba kubanza kumenya uko ubuzima bwabayeho. Abantu bamaze gusesengura uko ubwonko bwacu n’ibindi bice bigize umubiri wacu bihambaye, bageze ku mwanzuro w’uko Umuremyi w’umuhanga ari we waturemye (Soma muri Zaburi 139:14). Ubwo rero hari impamvu yatumye aturema. Nitumenya iyo mpamvu bizatuma twishimira ubuzima.

Kuki Imana yaremye abantu?

Imana yahaye umugisha umugabo n’umugore ba mbere maze ibaha inshingano ishishikaje. Yari ifite umugambi w’uko bari kuzura isi, bakayihindura paradizo kandi bakayibaho iteka.​—Soma mu Ntangiriro 1:28, 31.

Igihe bigomekaga ku butegetsi bw’Imana, bari barogoye umugambi wayo. Ariko ntiyigeze idutererana cyangwa ngo ihindure uwo mugambi. Bibiliya itwizeza ko Imana yagize icyo ikora kugira ngo irokore abayizera, kandi ko umugambi wayo wo guhindura isi paradizo uzasohora. Ni yo mpamvu Imana ishaka ko ubona ubuzima nk’uko ibubona (Soma muri Zaburi 37:29.) Bibiliya izagufasha kumenya icyo wakora kugira ngo uzabone ibyo Imana yasezeranyije.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze