Ibyo niga muri Bibiliya
ABAFITE IMYAKA 3 N’ABATARAYIGEZAHO
Imvura irimo iragwa.
Tomoko avuze ababaye ati
“sinshobora kujya hanze.
Kuki yanze guhita?”
Ariko habaye ikintu gitunguranye!
Akazuba karavuye.
Imvura yahise.
Tomoko arishimye!
Tomoko ahise yirukira hanze,
maze abona
ikintu
gishimishije.
Tomoko aravuze ati
“sinari nzi ko
imvura Imana itanga
ituma indabo zimera!”
IMYITOZO
Bwira umwana wawe akwereke:
Idirishya
Tomoko
Indabo
Inyoni
Igiti
Shaka ibi bintu bidahita bigaragara.
Agasimba
Indege
Soma mu Byakozwe 14:17. Kuki Yehova yaremye imvura?