ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/12 pp. 16-17
  • Kuki Imana yohereje Yesu ku isi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Imana yohereje Yesu ku isi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/12 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Kuki Imana yohereje Yesu ku isi?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Yesu yabaga he mbere y’uko Imana imwohereza ku isi?

Yesu yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka mbere yo kuvukira i Betelehemu. Ni imfura mu byaremwe kandi ni we wenyine Imana yiremeye ubwayo. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko yitwa Umwana w’ikinege w’Imana. Igihe yari mu ijuru yari umuvugizi wayo, akaba ari yo mpamvu yitwa Jambo. Nanone yakoranaga n’Imana kandi yagize uruhare mu kurema ibindi bintu byose (Yohana 1:2, 3, 14). Yesu yabanye n’Imana mu ijuru mu gihe cy’imyaka myinshi cyane mbere y’uko abantu baremwa.—Soma muri Mika 5:2; Yohana 17:5.

2. Imana yabigenje ite kugira ngo yohereze Umwana wayo ku isi?

Yehova yavanye Yesu mu ijuru yimurira ubuzima bwe mu nda ya Mariya akoresheje umwuka wera. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyari afite se w’umuntu. Igihe abashumba bo mu gace Yesu yavukiyemo bari hanze nijoro baragiye imikumbi yabo, ni bwo abamarayika babatangarije iby’ivuka rye (Luka 2:8-12). Ku bw’ibyo, Yesu ntiyavutse mu itumba, ahubwo ashobora kuba yaravutse mu ntangiriro z’Ukwakira, igihe ikirere cyabaga kimeze neza. Nyuma yaho, Mariya n’umugabo we Yozefu bajyanye Yesu iwabo i Nazareti, aba ari ho bamurerera. Yozefu yitaga kuri Yesu kandi yamureze nk’umwana we nubwo atari se.—Soma muri Matayo 1:18-23.

Yesu amaze kugira imyaka 30 yarabatijwe, maze Imana ivuga ku mugaragaro ko ari Umwana wayo. Nyuma yaho, Yesu yatangiye gukora umurimo Imana yari yaramushinze.—Soma muri Matayo 3:16, 17.

3. Kuki Imana yohereje Yesu ku isi?

Imana yohereje Yesu ku isi kugira ngo yigishe abantu ukuri. Yesu yigishije iby’Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buzazana amahoro ku isi hose. Yatumye abantu bagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yohana 4:14; 18:36, 37). Nanone, Yesu yigishije byinshi ku birebana n’icyatuma abantu bagira ibyishimo nyakuri (Matayo 5:3; 6:19-21). Yigishaga binyuriye ku rugero yatangaga. Urugero, yagaragaje uko umuntu yakora ibyo Imana ishaka ndetse no mu bihe bigoye. Igihe yagirirwaga nabi, ntiyigeze yihorera.—Soma muri 1 Petero 2:21-24.

Yesu yigishije abigishwa be kugira urukundo rurangwa no kwigomwa. Nubwo igihe yari kumwe na Se mu ijuru yari afite inshingano nyinshi zihariye, yicishije bugufi aramwumvira, yemera kuza kubana n’abantu ku isi. Nta wundi muntu wari gutanga urugero ruhebuje rw’urukundo kuruta Yesu.—Soma muri Yohana 15:12, 13; Abafilipi 2:5-8.

4. Urupfu rwa Yesu rwatumariye iki?

Nanone Imana yohereje Yesu ku isi, kugira ngo adupfire kubera ibyaha byacu (Yohana 3:16). Twese turi abanyabyaha; ibyo byumvikanisha ko tudatunganye, kandi ko dufite kamere ibogamira ku cyaha. Ni yo mpamvu turwara kandi tugapfa. Dutandukanye n’umuntu wa mbere ari we Adamu kuko we yari atunganye. Ntiyakoraga icyaha kandi ntiyari kuzigera arwara cyangwa ngo apfe. Ariko igihe yasuzuguraga Imana, yahise atakaza ubutungane. Adamu yaturaze icyaha n’ingaruka zacyo, ni ukuvuga urupfu.—Soma mu Baroma 5:12; 6:23.

Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyapfuye azize ibyaha bye; yazize ibyaha byacu. Urupfu rwa Yesu ruzatuma tubona ubuzima bw’iteka n’imigisha ituruka ku Mana.—Soma muri 1 Petero 3:18.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 4 n’icya 5 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze