ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/2 p. 6
  • Mose yagiraga urukundo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mose yagiraga urukundo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ihatire kumenya imigambi ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Twigane ukwizera kwa Mose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Igihuru cyaka umuriro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mose yari afite ukwizera gukomeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/2 p. 6

Mose yagiraga urukundo

URUKUNDO NI IKI?

Urukundo rukubiyemo kumva ufitiye abandi ubwuzu. Umuntu ugira urukundo, yita ku bandi, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, nubwo byaba bimusaba kugira ibyo yigomwa.

MOSE YAGARAGAJE URUKUNDO ATE?

Mose yagaragaje ko yakundaga Imana. Mu buhe buryo? Ibuka amagambo aboneka muri 1 Yohana 5:3. Aho hagira hati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.” Mose yakurikije iryo hame. Yumviye Imana igihe yasohozaga inshingano zigoye cyane, urugero nko guhangara Farawo umwami wari ukomeye. Nanone yumviraga Imana mu bintu byoroheje, urugero nk’igihe yaramburaga inkoni hejuru y’Inyanja Itukura. Mose yumviraga itegeko ryose ry’Imana, ryaba ryoroheje cyangwa rigoye. Mbese ‘yabigenzaga’ nk’uko yabaga abisabwe.—Kuva 40:16.

Mose yagaragaje ko yakundaga bagenzi be b’Abisirayeli. Kubera ko bari bazi ko Yehova yabashinze Mose ngo abayobore, bamushyikirizaga ibibazo byabo ngo abikemure. Bibiliya igira iti “abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba” (Kuva 18:13-16). Tekereza ukuntu Mose agomba kuba yarananizwaga cyane no kumara amasaha menshi ateze amatwi Abisirayeli, mu gihe babaga bamubwira ibibazo byabo. Ariko yishimiraga gufasha abo bantu yakundaga.

Uretse kuba Mose yarabategaga amatwi, yanasengaga abasabira. Yageze nubwo asabira abari bamuhemukiye. Urugero, mushiki we Miriyamu yaramwitotombeye, maze Yehova amuteza ibibembe. Aho kugira ngo Mose yishimire icyo gihano, yahise amusabira ku Mana, agira ati “ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose” (Kubara 12:13). Urukundo ni rwo rwatumye Mose atura Imana iryo sengesho rizira ubwikunde.

ISOMO TWAMUVANAHO.

Dushobora kwigana Mose, twitoza gukunda Imana cyane. Urwo rukundo ruzatuma twumvira amategeko yayo ‘tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Iyo twumviye Yehova tubikuye ku mutima arishima cyane (Imigani 27:11). Nanone bitugirira akamaro. N’ubundi kandi, iyo dukora ibyo Imana ishaka bitewe n’uko tuyikunda, bidutera ibyishimo.—Zaburi 100:2.

Nanone dushobora kwigana Mose twitoza gukunda abandi urukundo rurangwa no kwigomwa. Mu gihe incuti zacu cyangwa bene wacu batubwiye ibibahangayikishije, urukundo rutuma (1) tubatega amatwi tubivanye ku mutima, (2) twishyira mu mwanya wabo kandi (3) tukabizeza ko tubitaho.

Kimwe na Mose, natwe dushobora gusabira abo dukunda. Hari gihe batubwira ibibazo bafite, tukumva tubabajwe n’uko nta cyo twabikoraho. Dushobora no kuvugana agahinda tugira tuti “mbabajwe n’uko nta kindi nakumarira uretse gusenga ngusabira.” Ariko kandi, ujye wibuka ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga” (Yakobo 5:16). Amasengesho yacu ashobora gutuma Yehova akorera umuntu ikintu atashoboraga gukora. None se koko, hari ikindi kintu twakorera abo dukunda, cyaruta gusenga tubasabira?a

Ubu se ntiwemera ko hari byinshi dushobora kwigira kuri Mose? Nubwo yari umuntu usanzwe, yadusigiye urugero ruhebuje mu birebana no kwizera, kwicisha bugufi n’urukundo. Uko turushaho kwigana urugero rwe, ni na ko bitugirira akamaro kandi bigafasha abandi.—Abaroma 15:4.

a Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, tugomba kuba twihatira gukurikiza ibyo idusaba tubivanye ku mutima. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze