ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/5 p. 15
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ese Imana izambabarira?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Imana ‘yiteguye kubabarira’
    Egera Yehova
  • Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova, Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/5 p. 15

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese dushobora kubabarirwa ibyaha?

Kwemerwa n’Imana ntibigoye

Bibiliya igaragaza ko abantu bose ari abanyabyaha. Twarazwe icyaha n’umuntu wa mbere, ari we Adamu. Ku bw’ibyo, rimwe na rimwe dukora amakosa, maze nyuma yaho tukabyicuza. Umwana w’Imana Yesu Kristo yaradupfiriye kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. Igitambo cye cy’incungu cyatumye dushobora kubabarirwa. Icyo gitambo ni impano twahawe n’Imana.—Soma mu Baroma 3:23, 24.

Hari abantu bakoze ibyaha bikomeye, bakaba bibaza niba Imana ishobora kubababarira. Igishimishije ni uko Ijambo ry’Imana rigira riti “amaraso y’Umwana wayo Yesu atwezaho icyaha cyose” (1 Yohana 1:7). Iyo twihannye by’ukuri, Yehova atubabarira n’ibyaha bikomeye.—Soma muri Yesaya 1:18.

Twakora iki kugira ngo tubabarirwe?

Niba twifuza ko Yehova Imana atubabarira, tugomba kumumenya, tugasobanukirwa inzira ze, inama atugira n’ibyo adusaba (Yohana 17:3). Yehova ababarira rwose abantu bihana, bakareka imyifatire yabo mibi kandi bakagerageza guhinduka.—Soma mu Byakozwe 3:19.

Kwemerwa n’Imana ntibigoye. Yehova azi intege nke zacu. Ni umugwaneza kandi agira imbabazi. Ese iyo neza ye yuje urukundo, ntiyagombye gutuma wihatira kumenya icyo wakora ngo umushimishe?—Soma muri Zaburi 103:13, 14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze