ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 p. 18
  • Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Imana ‘yiteguye kubabarira’
    Egera Yehova
  • Yehova, Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ese Imana izambabarira?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 p. 18

Egera Imana

Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?

MU IJAMBO rimwe, igisubizo ni yego. Yehova yasezeranyije abo yemera ati “nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yeremiya 31:34). Ayo magambo atwizeza ko iyo Yehova ababariye abanyabyaha bihana, atongera kwibuka ibyaha byabo. Ariko se ibyo byumvikanisha ko Umuremyi w’isanzure rinini ry’ikirere, adashobora kwibuka ibyaha yababariye abantu? Amagambo ya Ezekiyeli adufasha gusobanukirwa uko Imana ibabarira kandi ikibagirwa.​—Soma muri Ezekiyeli 18:19-22.

Yehova yatumye umuhanuzi Ezekiyeli kugira ngo atangarize abaturage b’abahemu bo mu Buyuda n’i Yerusalemu urubanza yari yarabaciriye. Muri rusange, abari bagize iryo shyanga bari bararetse gusenga Yehova, maze buzuza igihugu cyose urugomo. Yehova yari yaravuze ko Yerusalemu yari kuzarimburwa n’Abanyababuloni. Icyakora igihe yabamenyeshaga iby’urwo rubanza, yanabagejejeho ubutumwa bw’ibyiringiro. Buri muntu yari kwihitiramo icyo agomba gukora, kuko yari kuzaryozwa ibyo yakoze.​—Umurongo wa 19 n’uwa 20.

Byari kugenda bite se iyo umunyabyaha ahindukira akareka gukora ibibi, maze agakora ibyiza? Yehova yaravuze ati “umuntu mubi nahindukira akava mu byaha byose yakoze maze agakurikiza amategeko yanjye yose kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, azakomeza kubaho; ni ukuri ntazapfa” (umurongo wa 21). Koko rero, Yehova yari ‘yiteguye kubabarira’ umunyabyaha wicujije by’ukuri, maze agahindukira akava mu nzira ze mbi.​—Zaburi 86:5.

Bite se ku birebana n’ibyaha yari kuba yarakoze? Yehova yaravuze ati “ibyaha byose yakoze ntibizibukwa ukundi” (umurongo wa 22, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Zirikana ko ibyaha by’umuntu wicujije bitari ‘kwibukwa ukundi.’ Kuki iyo mvugo ishishikaje?

Muri Bibiliya, ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kwibuka,” rishobora kumvikanisha ibirenze kwibuka ibyahise. Hari igitabo cyagize icyo kivuga kuri iryo jambo, kigira kiti “incuro nyinshi, iryo jambo ryumvikanisha igikorwa, cyangwa se rigakoreshwa riri kumwe n’inshinga zigaragaza igikorwa.” Ku bw’ibyo, “kwibuka” bishobora gusobanura “kugira icyo ukora.” Iyo Yehova avuze ko ibyaha umunyabyaha wihannye yakoze ‘bitazibukwa ukundi,’ aba ashaka kuvuga ko nyuma yaho atazagira ikibi amukorera amuziza ibyaha bye, urugero nko kuba yagira icyo amushinja cyangwa akamuhana.a

Amagambo yo muri Ezekiyeli 18:21, 22, aduhumuriza atwereka ko iyo Yehova atubabariye, aba atubabariye burundu. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ntiyongera kubituryoza nyuma yaho. Ahubwo ajugunya inyuma ye ibyaha by’abantu bihannye (Yesaya 38:17). Ni nk’aho ahanagura ibyo byaha aho byari byanditse.​—Ibyakozwe 3:19.

Kubera ko tudatunganye, dukeneye imbabazi z’Imana. N’ubundi kandi, ducumura kenshi (Abaroma 3:23). Ariko Yehova yifuza ko tumenya ko iyo twihannye by’ukuri, aba yiteguye kutubabarira. Kandi iyo atubabariye, aribagirwa. Ibyo byumvikanisha ko atongera kudushinja cyangwa ngo aduhane nyuma yaho, atuziza ibyaha yatubabariye. Mbega amagambo ahumuriza! Ese imbabazi z’Imana ntizagombye gutuma wifuza kuyegera?

Ibice byo muri bibiliya wasoma muri Nyakanga:

◼ Ezekiyeli 6–20

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu buryo nk’ubwo, ‘kwibuka ibyaha’ bishobora gusobanura “gufatira ingamba ababikora.”​—Yeremiya 14:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze