ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/9 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Wakora iki kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Rinda ishyingiranwa ryawe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Nimuhe Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa wanyu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/9 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Abashakanye bakora iki ngo bagire ibyishimo?

Inama Bibiliya itanga zifasha abashakanye kugira urugo rwiza, kuko ziba ziturutse ku watangije umuryango, ari we Yehova Imana. Bibiliya idutoza imico ishobora gutuma tugira ibyishimo mu muryango, ikatwereka n’ingeso zishobora kuwusenya. Nanone yigisha abashakanye uko bashyikirana kugira ngo barusheho kugira ibyishimo.—Soma mu Bakolosayi 3:8-10, 12-14.

Abagabo n’abagore bagombye kubahana. Iyo buri wese yemeye gusohoza inshingano Imana yamuhaye mu muryango, bashobora kugira ibyishimo.—Soma mu Bakolosayi 3:18, 19.

Abashakanye bakora iki ngo babane akaramata?

Iyo abashakanye bakundana bashobora kubana akaramata. Imana itwigisha uko twakundana. Imana n’Umwana wayo ari we Yesu batanze urugero ruhebuje mu kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde.—Soma muri 1 Yohana 4:7, 8, 19.

Iyo abagabo n’abagore bubaha ishyingiranwa ryabo bakumva ko ari gahunda yashyizweho n’Imana, bibafasha kubana akaramata. Imana yatangije ishyingiranwa kugira ngo umugabo n’umugore babane akaramata, bityo umuryango we guhungabana. Umugabo n’umugore bashobora kubana akaramata kuko yabahaye ubushobozi bwo kuzuzanya, haba mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo. Kubera ko baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kwigana urukundo rwayo.—Soma mu Ntangiriro 1:27; 2:18, 24.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 14 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora kukivana kuri www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze