ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Mutarama p. 5
  • Rinda ishyingiranwa ryawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rinda ishyingiranwa ryawe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Uko Abakristo bagira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Mu gihe ishyingiranwa rigeze aharindimuka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Nyuma y’ubukwe
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Mutarama p. 5
Umugabo n’umugore we barimo kumesa imyenda bishimye

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Rinda ishyingiranwa ryawe

Yehova aha agaciro ishyingiranwa. Yavuze ko umugabo n’umugore babana akaramata (Mt 19:5, 6). Abagaragu b’Imana benshi babanye neza n’abo bashakanye. Icyakora abashakanye bashobora kugira ibibazo kubera ko badatunganye. Ariko tugomba kwirinda imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, bumva ko gutandukana cyangwa gutana, ari wo muti w’ibibazo bafite. Abakristo bashatse bakora iki ngo barinde ishyingiranwa ryabo?

Reka dusuzume ibintu bitanu bakora.

  1. Rinda umutima wawe. Jya wirinda kugirana agakungu n’undi muntu utari uwo mwashakanye, imyidagaduro irimo ubwiyandarike, kuko ishobora kubasenyera.—Mt 5:28; 2Pt 2:14.

  2. Jya ugirana ubucuti n’Imana kandi ubane neza n’uwo mwashakanye kugira ngo uyishimishe. —Zb 97:10.

  3. Komeza kwambara kamere nshya. Ibikorwa byiza ukorera uwo mwashakanye, nubwo byaba byoroheje biramushimisha.—Kl 3:8-10, 12-14.

  4. Jya uganira n’uwo mwashakanye umwubashye.—Kl 4:6.

  5. Jya uha uwo mwashakanye ibyo umugomba ubigiranye urukundo.—1Kr 7:3, 4; 10:24.

Iyo Abakristo bubaha ishyingiranwa bihesha ikuzo Yehova, we watangije umuryango.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE:’ TWUBAHIRIZA AMATEGEKO Y’ISIGANWA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Tugomba ‘kwiruka twihanganye:’ Twubahiriza amategeko y’isiganwa.” Umuvandimwe na mushiki wacu Calou barishimye bamaze kumva disikuru y’ubukwe bwabo mu Nzu y’Ubwami.

    Nubwo abashakanye baba babanye neza, ni izihe ngorane bashobora guhura na zo?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Tugomba ‘kwiruka twihanganye:’ Twubahiriza amategeko y’isiganwa.” Umuvandimwe na mushiki wacu Calou barimo baraganira ku bibazo bafite batuje. Ku meza hari Bibiliya irambuye.

    Amahame yo muri Bibiliya yafasha ate abashakanye gukundana?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Tugomba ‘kwiruka twihanganye:’ Twubahiriza amategeko y’isiganwa.” Umuvandimwe Calou arimo gusomera umugore we n’abakobwa be babiri igitabo Amateka ya Bibiliya.’

    Nimukurikiza amahame ya Bibiliya, muzagira urugo rwiza

    Ni ayahe mategeko Yehova yashyizeho areba abashakanye?

  • Ni iki abashakanye bagomba gukora kugira ngo bagire urugo rwiza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze