ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/9 pp. 12-16
  • Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA WITOZA KWIRINGIRA IMANA BINYUZE KU ISENGESHO
  • JYA UTEKEREZA KU BYO IMANA ITWIBUTSA
  • JYA URUSHAHO KWIRINGIRA IMANA BINYUZE KURI GAHUNDA YO KUYIYOBOKA
  • Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Mbese, ukunda cyane ibyo Yehova atwibutsa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Mbese, Ibyo Yehova Atwibutsa Biradukangura mu Buryo bw’Umwuka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Jya wiringira Yehova igihe cyose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/9 pp. 12-16

Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe

“Ibyo utwibutsa nabigize umutungo wanjye kugeza ibihe bitarondoreka.”​—ZAB 119:111.

WASUBIZA UTE?

  • Ni izihe mpamvu zituma twishimira ibyo Yehova atwibutsa?

  • Twakora iki kugira ngo turusheho kwiringira Yehova?

  • Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kugira umwete mu bikorwa bifitanye isano n’Ubwami?

1. (a) Abantu bitabira bate ibyo bibutswa, kandi kuki? (b) Ubwibone bushobora gutuma umuntu yakira ate inama?

ABANTU bitabira ubuyobozi mu buryo butandukanye. Bamwe bashobora guhita bemera ibyo umuntu ufite ububasha abibukije, ariko bakanga inama mugenzi wabo cyangwa umuntu uri hasi yabo abahaye. Ibyiyumvo abantu bagira iyo bagiriwe inama na byo biba bitandukanye cyane. Hari bamwe bashobora kugira agahinda, bakumva bababaye, cyangwa bakagira ikimwaro. Abandi bo bashobora kumva bibakoze ku mutima, bafite icyizere, kandi bakumva bagira icyo bakora. Kuki abantu bagira ibyiyumvo nk’ibyo bitandukanye? Imwe mu mpamvu ibitera ni ubwibone. Mu by’ukuri, ubwibone bushobora gutuma umuntu yumva ko inama ahawe itamureba, bigatuma ayanga, bityo ntigire icyo imumarira.​—Imig 16:18.

2. Kuki Abakristo b’ukuri bishimira inama zituruka mu Ijambo ry’Imana?

2 Abakristo b’ukuri bo bishimira inama, cyane cyane iyo ishingiye ku Ijambo ry’Imana. Ibyo Yehova atwibutsa bituma tugira ubushishozi, bikatwigisha kandi bikadufasha kwirinda imitego, urugero nko gukunda ubutunzi, ubwiyandarike, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi (Imig 20:1; 2 Kor 7:1; 1 Tes 4:3-5; 1 Tim 6:6-11). Ikindi kandi, twishimira “imimerere myiza yo mu mutima” tugira iyo twumviye ibyo Imana itwibutsa.​—Yes 65:14.

3. Ni iyihe mitekerereze y’umwanditsi wa zaburi dukwiriye kwigana?

3 Kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru, tugomba gukomeza kumvira inama zirangwa n’ubwenge aduha. Byaba byiza tugize imitekerereze nk’iy’umwanditsi wa zaburi, wavuze ati “ibyo utwibutsa nabigize umutungo wanjye kugeza ibihe bitarondoreka, kuko ari byo umutima wanjye wishimira” (Zab 119:111). Ese natwe twishimira amategeko ya Yehova, cyangwa rimwe na rimwe tujya tubona ko ari umutwaro? Nubwo kwemera inama bijya bitugora, ntitugomba gucika intege. Dushobora kwitoza kwiringira byimazeyo ubwenge bw’Imana butagira akagero. Reka turebe uburyo butatu twabikoramo.

JYA WITOZA KWIRINGIRA IMANA BINYUZE KU ISENGESHO

4. Ni ikihe kintu kitigeze gihinduka mu mibereho ya Dawidi?

4 Mu mibereho y’Umwami Dawidi, yahuye n’ibyiza n’ibibi, ariko hari ikintu kimwe kitigeze gihinduka: yiringiraga Umuremyi we byimazeyo. Yaravuze ati “Yehova, ni wowe nsenga nkakwegurira ubugingo bwanjye bwose. Mana yanjye, ni wowe niringira” (Zab 25:1, 2). Ni iki cyafashije Dawidi kwiringira atyo Se wo mu ijuru?

5, 6. Ni iki Ijambo ry’Imana ritubwira ku birebana n’imishyikirano Dawidi yari afitanye na Yehova?

5 Abantu benshi basenga Imana iyo bari mu bibazo. Byagenda bite incuti yawe cyangwa mwene wanyu agiye akuvugisha ari uko gusa akeneye amafaranga cyangwa hari ikindi kintu ashaka kugusaba? Amaherezo watangira kwibaza niba koko agukunda. Icyakora, Dawidi we si uko yari ameze. Imishyikirano yari afitanye na Yehova yagaragazaga ko mu mibereho ye yose yamwizeraga kandi ko yamukundaga, haba mu bihe byiza no mu bihe bibi.​—Zab 40:8.

6 Iyumvire amagambo yo gusingiza Yehova no kumushimira Dawidi yavuze, agira ati “Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose! Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru!” (Zab 8:1). Ese ntiwiyumviye ukuntu Dawidi yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Se wo mu ijuru? Kuba Dawidi yarishimiraga ikuzo rya Yehova n’icyubahiro cye, byatumaga amusingiza “umunsi wose.”​—Zab 35:28.

7. Kwegera Imana binyuze ku isengesho bitumarira iki?

7 Kimwe na Dawidi, natwe tugomba gushyikirana na Yehova buri gihe kugira ngo twitoze kumwiringira. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yak 4:8). Nanone kandi, kwegera Imana binyuze ku isengesho ni uburyo bw’ingenzi cyane tubonamo umwuka wera.​—Soma muri 1 Yohana 3:22.

8. Kuki twagombye kwirinda gusenga dusubiramo amagambo amwe?

8 Ese iyo usenga, ukunda gusubiramo amagambo amwe buri gihe? Niba ari uko biri, mbere yo gusenga ujye ufata akanya ubanze utekereze ku byo ushaka kuvuga mu isengesho. Ese tugiye tubwira incuti yacu cyangwa mwene wacu amagambo amwe igihe cyose tumuvugishije, byamushimisha? Ashobora kujya yanga kudutega amatwi. Birumvikana ko Yehova atakwanga kumva isengesho rivuye ku mutima ry’umugaragu we w’indahemuka. Ariko kandi, byaba byiza twirinze kugira akamenyero ko gusubiramo amagambo amwe mu gihe tumusenga.

9, 10. (a) Ni ibihe bintu twavuga mu isengesho? (b) Ni iki cyadufasha gusenga amasengesho avuye ku mutima?

9 Birumvikana ko niba dushaka kwegera Imana tutazasenga duhushura. Uko turushaho gusuka ibiri mu mutima wacu imbere ya Yehova, ni na ko turushaho kumwegera no kumwiringira. Ariko se, ni ibihe bintu twagombye kuvuga mu masengesho yacu? Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana” (Fili 4:6). Mu by’ukuri, ikintu cyose gifitanye isano n’imibereho yacu cyangwa imishyikirano dufitanye n’Imana, tuba dukwiriye kukibwira Imana mu isengesho.

10 Gusuzuma amagambo abagabo n’abagore bizerwa bavuze mu masengesho yabo yanditswe muri Bibiliya, bishobora kudufasha (1 Sam 1:10, 11; Ibyak 4:24-31). Za Zaburi zirimo amasengesho menshi avuye ku mutima abantu batuye Yehova, n’indirimbo nyinshi bamuririmbiye. Ayo masengesho n’izo ndirimbo biba bikubiyemo ibyiyumvo abantu bagira, byaba agahinda, ibyishimo, ndetse n’ibindi. Gusesengura amagambo nk’ayo yavuzwe n’abantu b’indahemuka bishobora gutuma dutura Yehova amasengesho afite ireme.

JYA UTEKEREZA KU BYO IMANA ITWIBUTSA

11. Kuki tugomba gutekereza ku nama duhabwa n’Imana?

11 Dawidi yaravuze ati “ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge” (Zab 19:7). Koko rero, niyo twaba tutaraba inararibonye, kumvira amategeko y’Imana bishobora gutuma tuba abanyabwenge. Icyakora, hari inama zo mu Byanditswe ziba zisaba ko tuzitekerezaho kugira ngo zitugirire akamaro. Twavuga nk’izirebana no gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’amoshya ku ishuri cyangwa ku kazi, gukomeza kumvira itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso, kutivanga muri politiki hamwe no gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya arebana n’imyambarire no kwirimbisha. Kumenya uko Imana ibona ibibazo nk’ibyo bizadufasha gutekereza mbere y’igihe ku bigeragezo dushobora guhura na byo. Hanyuma dushobora kwiyemeza mu mutima wacu icyo tuzakora mu gihe tuzaba duhuye na byo. Gutekereza mbere y’igihe no kwitegura bishobora kuturinda kugerwaho n’imibabaro myinshi.​—Imig 15:28.

12. Ni ibihe bintu twatekerezaho bikadufasha gukora ibihuje n’ibyo Imana itwibutsa?

12 Ese mu gihe tugitegereje isohozwa ry’ibyo Imana yadusezeranyije, imibereho yacu yaba igaragaza ko dukomeje kuba maso mu buryo bw’umwuka? Urugero, ese koko twemera ko Babuloni Ikomeye iri hafi kurimbuka? Ese imigisha duhishiwe mu gihe kizaza, urugero nko kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo, iracyari nyakuri nk’uko byari bimeze tukimenya ukuri? Ese turacyagaragaza ishyaka mu murimo wo kubwiriza, aho kwemera ko gahunda zacu ari zo zifata umwanya wa mbere mu mibereho yacu? Bite se ku birebana n’ibyiringiro by’umuzuko, kwezwa kw’izina rya Yehova, no kuba Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga? Ese turacyabona ko ibyo ari byo bintu by’ingenzi? Gutekereza kuri ibyo bibazo bishobora kudufasha gukora ibihuje n’ibyo umwanditsi wa zaburi yavuze. Yagize ati ‘[ibyo Imana] itwibutsa nabigize umutungo wanjye kugeza ibihe bitarondoreka.’​—Zab 119:111.

13. Kuki hari ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batari basobanukiwe? Tanga urugero.

13 Bimwe mu bivugwa muri Bibiliya bishobora kudasobanuka neza ubu, kubera ko igihe Yehova yagennye cyo kubidusobanurira kitaragera. Incuro nyinshi, Yesu yabwiye intumwa ze ko yagombaga kubabara kandi akicwa. (Soma muri Matayo 12:40; 16:21.) Ariko intumwa ntizasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Zabisobanukiwe nyuma y’urupfu rwe no kuzuka kwe igihe yazaga afite umubiri, akiyereka bamwe mu bigishwa be, maze ‘agaha ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe’ (Luka 24:44-46; Ibyak 1:3). Nanone kandi, abigishwa ba Kristo ntibari basobanukiwe ko Ubwami bw’Imana bwari kwimikwa mu ijuru, kugeza aho basukiweho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33.​—Ibyak 1:6-8.

14. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ni uruhe rugero rwiza abavandimwe benshi batanze nubwo batari basobanukiwe neza ibirebana n’iminsi y’imperuka?

14 Mu buryo nk’ubwo, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hari ibintu bitari bihuje n’ukuri Abakristo nyakuri bari biteze ku birebana n’ ‘iminsi y’imperuka’ (2 Tim 3:1). Urugero, mu mwaka wa 1914 bamwe batekerezaga ko bari bagiye kujyanwa mu ijuru. Igihe ibyo bari biringiye bitasohoraga, bongeye gusuzuma Ibyanditswe bitonze maze babona ko umurimo ukomeye wo kubwiriza wari ubategereje (Mar 13:10). Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1922, J. F. Rutherford wari uyoboye umurimo muri icyo gihe, yabwiye abari mu ikoraniro mpuzamahanga ryari ryabereye i Cedar Point, muri Leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ati “nimurebe, Umwami arategeka! Ni mwe mugomba kumwamamaza. Ku bw’ibyo nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Kuva icyo gihe, gutangaza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” ni byo byagiye biranga abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe.​—Mat 4:23; 24:14.

15. Gutekereza ku bintu Imana yagiye ikorera abagize ubwoko bwayo bitumarira iki?

15 Gutekereza ku bintu bitangaje Yehova yagiye akorera abagize ubwoko bwe, baba abo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe, bituma turushaho kwizera ko afite ubushobozi bwo kuzasohoza ibyo ashaka n’imigambi ye. Nanone kandi, ibyo Imana itwibutsa bidufasha gukomeza gutegerezanya amatsiko ubuhanuzi buzasohora mu gihe kiri imbere, kandi tukarushaho kwiringira amasezerano yayo.

JYA URUSHAHO KWIRINGIRA IMANA BINYUZE KURI GAHUNDA YO KUYIYOBOKA

16. Gukomeza kugira umwete mu murimo biduhesha iyihe migisha?

16 Yehova Imana yacu ni Imana ifite imbaraga nyinshi, Imana irangwa n’ibikorwa. Umwanditsi wa zaburi yarabajije ati “ni nde ufite imbaraga nk’izawe?” Yongeyeho ati “ukuboko kwawe kurakomeye, ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru” (Zab 89:8, 13). Ku bw’ibyo, Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami, kandi arayihira. Abona ko abagaragu be, baba abagabo cyangwa abagore, baba abato cyangwa abakuze, batiyicarira gusa ngo barye “ibyokurya by’ubute” (Imig 31:27). Twigana Umuremyi wacu dukora ibikorwa byinshi bya gitewokarasi. Gukorera Imana n’umutima wacu wose biduhesha ingororano, kandi bituma Yehova yishimira cyane kuduha imigisha mu murimo dukora.​—Soma muri Zaburi ya 62:12.

17, 18. Kuki dushobora kuvuga ko ibikorwa bigaragaza ukwizera bituma turushaho kwiringira inama za Yehova? Tanga urugero.

17 Ni mu buhe buryo ibikorwa bigaragaza ukwizera bituma turushaho kwiringira Yehova? Reka dusuzume inkuru yo mu Byanditswe ivuga ibirebana n’uko byagenze igihe Abisirayeli bari bagiye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Yehova yari yategetse abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano guhita binjira mu ruzi rwa Yorodani. Ariko kandi, igihe abantu bageraga hafi y’urwo ruzi, basanze rwuzuye bitewe n’imvura y’itumba. Ni iki Abisirayeli bari gukora? Ese bari gukambika ku nkombe z’urwo ruzi bagategereza ibyumweru runaka kugeza aho ayo mazi agabanukiye? Oya, biringiye Yehova mu buryo bwuzuye, maze bakurikiza amabwiriza yari yabahaye. Byaje kugenda bite? Iyo nkuru igira iti “abatambyi bahetse isanduku bagikandagiza ibirenge mu mazi yo ku nkombe . . . amazi yatembaga aturuka haruguru arahagarara . . . abantu bambukira ahateganye n’i Yeriko. Hagati aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova bakomeje guhagarara ku butaka bwumutse hagati muri Yorodani, mu gihe Abisirayeli bose bambukaga bagenda ku butaka bwumutse” (Yos 3:12-17, 15-17). Tekereza ukuntu bashimishijwe no kubona ayo mazi yari afite umuvuduko mwinshi ahagarara! Koko rero, Abisirayeli barushijeho kwizera Yehova bitewe n’uko biringiye amabwiriza ye.

Ese uzagaragaza ko wiringira Yehova nk’uko abari bagize ubwoko bwe bo mu gihe cya Yosuwa babigaragaje? (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

18 Ni iby’ukuri ko Yehova atagikorera abagize ubwoko bwe ibitangaza nk’ibyo, ariko abaha imigisha ku bw’ibikorwa byabo bigaragaza ko bafite ukwizera. Umwuka wera w’Imana ubaha imbaraga zo gusohoza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose. Ikindi kandi, Umuhamya wa Yehova w’ibanze, ari we Kristo Yesu wazuwe, yijeje abigishwa be ko yari kubashyigikira muri uwo murimo w’ingenzi. Yagize ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose . . . Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:19, 20). Abahamya benshi bashobora kuba baragiraga amasonisoni bemeza ko umwuka wera w’Imana watumye bagira ubutwari bwo kubwiriza abo batazi.​—Soma muri Zaburi ya 119:46; 2 Abakorinto 4:7.

19. Nubwo waba ufite intege nke, ni iki dukwiriye kwiringira?

19 Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu baba bafite intege nke bitewe n’uburwayi cyangwa iza bukuru. Nyamara kandi, bashobora kwiringira badashidikanya ko “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,” asobanukiwe imimerere ya buri mugaragu we (2 Kor 1:3). Yishimira ibyo dukora byose kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami. Buri wese muri twe akwiriye kuzirikana ko kwizera incungu yatanzwe na Kristo ari byo mbere na mbere bizatuma turokora ubugingo bwacu bugakomeza kubaho, mu gihe dukora ibyo dushoboye byose dukurikije imimerere turimo.​—Heb 10:39.

20, 21. Bumwe mu buryo tugaragazamo ko twiringira Yehova ni ubuhe?

20 Gahunda yacu yo kuyoboka Imana idusaba gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu uko dushoboye kose mu murimo wayo. Twifuza rwose ‘gukora umurimo w’umubwirizabutumwa’ tubigiranye umutima wacu wose (2 Tim 4:5). Mu by’ukuri, twishimira kuwukora kuko utuma abandi ‘bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Tim 2:4). Nta gushidikanya, kubaha Yehova no kumusingiza bituma tuba abakire mu buryo bw’umwuka (Imig 10:22). Nanone kandi, bituma twiringira Umuremyi wacu mu buryo butajegajega.​—Rom 8:35-39.

21 Nk’uko twabibonye, kwiringira ubuyobozi burangwa n’ubwenge duhabwa na Yehova ntibipfa kwizana; bisaba ko tugira icyo dukora. Ku bw’ibyo rero, jya wishingikiriza kuri Yehova binyuze ku isengesho. Jya utekereza ukuntu Yehova yashohoje amasezerano ye mu gihe cyahise, n’uko azayasohoza mu gihe kizaza. Nanone kandi, jya urushaho kwiringira Yehova binyuze kuri gahunda yo kumuyoboka. Koko rero, ibyo Yehova atwibutsa bizahoraho iteka ryose, kandi nawe ushobora kuzabaho iteka ryose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze