ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/12 pp. 27-31
  • Uko wakwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • INTIMBA ISA N’ITAZIGERA ISHIRA
  • NTUGAHANGAYIKISHWE N’IBY’EJO
  • IBYIRINGIRO BY’UMUZUKO BIRADUHUMURIZA
  • IMPAMVU DUKWIRIYE KUGIRA IBYIRINGIRO
  • Abagore n’abagabo bapfakaye bakeneye iki, kandi se ni gute twabafasha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Murirane n’abarira”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ni Gute Abandi Babimfashamo?
    Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye
  • Ubufasha butangwa n’“Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/12 pp. 27-31

Uko wakwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye

BIBILIYA ivuga ko umugabo agomba ‘gukunda umugore we nk’uko yikunda.’ Umugore na we agomba “kubaha cyane umugabo we.” Bombi bagomba gusohoza inshingano zabo ari “umubiri umwe” (Efe 5:33; Intang 2:23, 24). Uko igihe gihita, bagenda barushaho kunga ubumwe, kandi urukundo bakundana rukarushaho kwiyongera. Nk’uko imizi y’ibiti bibiri byakuriye hamwe iba isobekeranye, ni na ko ubwo bumwe bw’abashakanye burushaho gukomera.

Ariko se, bigenda bite iyo umwe muri bo apfuye? Icyo gihe uwo murunga w’ubumwe bari bafitanye, noneho uba ucitse. Akenshi upfakaye asigarana intimba n’irungu, kandi wenda akumva arakaye cyangwa yicira urubanza. Mu myaka 58 Daniella yamaranye n’uwo bashakanye, yagiye abona abantu benshi bapfusha abo bashakanye.a Ariko umugabo we amaze gupfa, yaravuze ati “sinari narigeze niyumvisha akababaro gaterwa no gupfusha uwo mwashakanye. Umuntu abyumva ari uko bimubayeho.”

INTIMBA ISA N’ITAZIGERA ISHIRA

Hari abashakashatsi bavuze ko nta gihangayikisha cyane nko gupfusha uwo mwashakanye. Abantu benshi bapfushije abo bashakanye bemera ko ibyo ari ukuri. Uwitwa Millie umaze imyaka myinshi apfushije umugabo, yaravuze ati “numva naranegekaye.” Yavugaga uko yumva amerewe nyuma yo gupfusha umugabo we bari bamaranye imyaka 25.

Kera Susan yumvaga ko abapfakazi bamara imyaka myinshi baririra abo bashakanye baba bakabya kugaragaza agahinda. Hanyuma, yaje gupfusha umugabo we bari bamaranye imyaka 38. Ubu hashize imyaka isaga 20 apfakaye, ariko yaravuze ati “buri munsi ntekereza umugabo wanjye.” Incuro nyinshi arizwa no kumva amukumbuye.

Bibiliya ivuga ko gupfusha uwo mwashakanye bitera intimba ikomeye kandi imara igihe kirekire. Igihe Sara yapfaga, umugabo we Aburahamu ‘yinjiye mu ihema aramuborogera, aramuririra cyane’ (Intang 23:1, 2). Nubwo Aburahamu yizeraga ko hazabaho umuzuko, yagize agahinda kenshi igihe yapfushaga umugore we yakundaga cyane (Heb 11:17-19). Igihe Yakobo yapfushaga umugore we yakundaga cyane ari we Rasheli, ntiyigeze amwibagirwa. Yabwiye abahungu be ibya Rasheli afite ubwuzu bwinshi.—Intang 44:27; 48:7.

Izo ngero zo mu Byanditswe zitwigisha iki? Zitwigisha ko akenshi abapfakazi bamara imyaka myinshi bagifite intimba. Twagombye kubona ko amarira yabo n’agahinda bagira bitagaragaza ko bafite intege nke, ahubwo ko ari ibyiyumvo bisanzwe biterwa no gupfusha abo bashakanye. Bashobora gukenera ko tumara igihe tubumva kandi tubafasha.

NTUGAHANGAYIKISHWE N’IBY’EJO

Iyo umuntu apfushije uwo bashakanye, ntiyongera kuba nk’uko yari ameze akiri umuseribateri. Umugabo umaze imyaka myinshi yarashatse, aba azi uko ahumuriza umugore we mu gihe ababaye cyangwa ahangayitse. Iyo apfuye, umugore abura ihumure n’urukundo by’umugabo we. Mu buryo nk’ubwo, uko igihe kigenda gihita umugore amenya icyo yakora kugira ngo ahumurize umugabo we, kandi atume agira ibyishimo. Uko amukoraho, amagambo meza amubwira, uko yita ku byo akenera no ku bimushishikaza, nta cyo yabinganya na cyo. Iyo apfuye, umugabo we ashobora kumva nta ho asigaye. Ku bw’ibyo, bamwe mu bapfushije abo bashakanye bumva bahangayikishijwe n’iby’igihe kizaza, ndetse bikabatera ubwoba. Ni irihe hame ryo muri Bibiliya ryabafasha kumva batuje kandi bafite amahoro?

Bibiliya igira iti “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije” (Mat 6:34). Nubwo ayo magambo ya Yesu yerekeza mu buryo bwihariye ku bintu by’umubiri dukenera, yafashije benshi kwihanganira akababaro kenshi batewe no gupfusha abo bashakanye. Igihe umugabo witwa Charles yari amaze amezi runaka apfushije umugore we, yaravuze ati “nkumbura Monique cyane, kandi hari igihe numva urukumbuzi rundenze. Icyakora, mbona ko ibyo ari ibintu bisanzwe kandi ko uko igihe gihita, intimba mfite izageraho ikagabanuka.”

Buri munsi Imana ishobora kugufasha kwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye

Koko rero, Charles yagombaga gutegereza yihanganye ko “igihe gihita.” Yabishoboye ate? Yagize ati “Yehova yamfashije kudahangayikishwa n’iby’ejo.” Charles ntiyaheranywe n’agahinda. Yego intimba ye ntiyahise ishira, ariko nta n’ubwo yanegekajwe na yo. Niba warapfushije uwo mwashakanye, ntugahangayikishwe n’iby’ejo. Bucya bucyana ayandi.

Igihe Yehova yaremaga abantu, ntiyashakaga ko bapfa. Ahubwo urupfu ni kimwe mu bigize “imirimo ya Satani” (1 Yoh 3:8; Rom 6:23). Satani akoresha urupfu n’ubwoba rushobora gutera, kugira ngo aheze abantu mu bubata kandi ntibagire ibyiringiro (Heb 2:14, 15). Yishimira kubona umuntu yiheba akumva ko atazigera agira ibyishimo nyakuri, naho byaba mu isi nshya Imana idusezeranya. Bityo rero, agahinda uwapfushije uwo bashakanye agira ni ingaruka z’icyaha cya Adamu n’uburiganya bwa Satani (Rom 5:12). Yehova azakuraho burundu ibibi byose byatewe na Satani, kandi avaneho intwaro ikomeye cyane akoresha, ari yo rupfu. Mu bantu bazavanwa mu bubata bwa Satani bwo gutinya urupfu hazaba harimo benshi bapfushije abo bashakanye, nk’uko nawe bishobora kuba byarakubayeho.

Nyuma y’umuzuko, ku isi hazaba ihinduka rikomeye mu mibanire y’abantu. Tekereza ku babyeyi n’abakurambere bazazuka maze bakagenda buhoro buhoro baba abantu batunganye, bari kumwe n’abana babo n’abuzukuru babo. Ingaruka ziterwa no gusaza zizavanwaho. Abakiri bato baziga kubona abakurambere babo mu buryo butandukanye cyane n’uko bababona muri iki gihe. Iryo hinduka rizatuma imibanire y’abantu irushaho kuba myiza.

Hari ibibazo byinshi abantu bashobora kwibaza ku birebana n’abazazuka, urugero nko kumenya uko bizagendekera umuntu wapfakaye incuro zirenze imwe. Abasadukayo babajije ikibazo kirebana n’umugore wapfushije umugabo we wa mbere, agapfusha n’uwa kabiri, nyuma yaho akaza gupfusha n’abandi batanu (Luka 20:27-33). Bose nibamara kuzuka bizagenda bite? Ntituzi uko bizagenda, kandi nta mpamvu yo gukekeranya ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho cyangwa ngo biduhangayikishe. Icyo dukwiriye gukora ni ukwiringira Imana. Icyo tuzi cyo ni uko ibyo Yehova azakora byose bizaba ari byiza. Ni ibyo gutegerezanya amatsiko, si ibyo gutinya.

IBYIRINGIRO BY’UMUZUKO BIRADUHUMURIZA

Imwe mu nyigisho zisobanutse neza ziri mu Ijambo ry’Imana ni ivuga ko abo twakundaga bapfuye bazazuka. Inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bazutse ni gihamya y’uko ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rya [Yesu] bakavamo’ (Yoh 5:28, 29). Abantu bazaba bariho icyo gihe bazishimira guhura n’abazaba bavanywe mu nzara z’urupfu. Ku rundi ruhande, ntidushobora kwiyumvisha ibyishimo abazazuka bazagira.

Uko abapfuye bazagenda bazuka, ku isi hazaba ibyishimo bitigeze kubaho. Abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bazongera kubaho (Mar 5:39-42; Ibyah 20:13). Gutekereza kuri icyo gitangaza kizaba mu gihe kiri imbere byagombye guhumuriza abantu bose bapfushije ababo.

Ese abapfuye nibamara kuzuka, hari umuntu uzongera kumva ababaye? Bibiliya ivuga ko nta we. Muri Yesaya 25:8 havuga ko Yehova ‘azamira bunguri urupfu kugeza iteka ryose.’ Ibyo bikubiyemo kuzavanaho burundu ibintu byose bibabaje biterwa n’urupfu, kuko ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.” Niba muri iki gihe ufite agahinda uterwa n’uko wapfushije uwo mwashakanye, nta gushidikanya ko umuzuko uzatuma wishima.

Nta muntu n’umwe usobanukiwe neza ibintu byose Imana izakora mu isi nshya. Yehova agira ati “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza” (Yes 55:9). Isezerano Yesu yatanze ry’uko hazabaho umuzuko rituma twiringira Yehova nk’uko Aburahamu yamwiringiye. Icyo buri Mukristo asabwa ni ugukora ibyo Imana ishaka, bityo akaba mu “bakwiriye kuzahabwa ubuzima mu isi izaza,” hamwe n’abazazuka.—Luka 20:35.

IMPAMVU DUKWIRIYE KUGIRA IBYIRINGIRO

Aho guhangayikishwa n’iby’igihe kizaza, jya ukomeza gutekereza ku byiringiro bihebuje ufite. Abantu benshi bumva ko nta cyiza kiri imbere. Ariko Yehova we adusezeranya ibintu byiza mu gihe kizaza. Nubwo tutazi neza uko Yehova azaduha ibyo dukenera byose n’uko azahaza ibyifuzo byacu, ntitwagombye gushidikanya ko azabikora. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyiringiro by’icyo wabonye ntibiba bikiri ibyiringiro. None se iyo umuntu abonye ikintu, akomeza kucyiringira? Ariko iyo twiringiye icyo tutabona, dukomeza kugitegereza twihanganye” (Rom 8:24, 25). Kwiringira byimazeyo amasezerano y’Imana bizagufasha kwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye. Nukomeza kwihangana, uzabaho muri icyo gihe gishimishije, ubwo Yehova “azaguha ibyo umutima wawe wifuza.” Azahaza “ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.”—Zab 37:4; 145:16; Luka 21:19.

Jya wiringira isezerano rya Yehova ry’uko mu gihe kizaza abantu bazagira ibyishimo

Igihe Yesu yari hafi gupfa, intumwa ze zarahangayitse cyane. Yesu yazihumurije agira ati “ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana, nanjye munyizere.” Yarazibwiye ati “sinzabasiga mu bwigunge. Nzagaruka aho muri” (Yoh 14:1-4, 18, 27). Ayo magambo yavuze yari gutuma abigishwa be basutsweho umwuka bagira ibyiringiro kandi bakihangana mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Abantu bifuza cyane kuzongera kubona ababo bapfuye, na bo ntibakwiriye kwiheba. Yehova n’Umwana we ntibazabasiga mu bwigunge. Nawe ushobora kubyiringira rwose!

a Amazina yarahinduwe.

Jya utera inkunga abapfushije ababo

Iyo Umukristo washatse apfuye, abantu benshi bashobora kumara igihe runaka basura uwo bari barashakanye kugira ngo bamutere inkunga, kandi bamufashe mu buryo bunyuranye. Urugero, uwapfushije ashobora kwishimira ko abagize umuryango n’incuti bamwitaho. Ariko kandi, intimba yatewe no gupfusha uwo bashakanye ishobora kudahita ishira, bityo akaba akeneye kumara igihe ahumurizwa kandi afashwa. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imig 17:17.

Wasuhuza ute uwapfushije? Bibiliya itanga inama igira iti “mwese muhuze ibitekerezo, mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe” (1 Pet 3:8). Umukristo wapfushije uwo bashakanye ashobora kumara igihe runaka yumva atameze neza. Ku bw’ibyo, nubwo waba ufite intego nziza, kumubaza ngo “umeze ute?” cyangwa ngo “ese urumva umeze neza?,” bishobora kutaba byiza. Uwapfushije ashobora gutekereza ati “ntushobora kwiyumvisha uko merewe,” cyangwa ati “namererwa neza nte mu gihe nk’iki?” Bityo rero, byarushaho kuba byiza umubwiye amagambo akuvuye ku mutima amutera inkunga, nk’aya ngo “nishimiye kukubona,” cyangwa ngo “kukubona mu materaniro bintera inkunga.”

Ushobora gutumira uwapfushije uwo bashakanye mugasangira ibyokurya cyangwa mukajyana gutembera. Marcos wapfushije umugore yahumurijwe n’incuti zamusuraga. Ni iki zavugaga? Yagize ati “ntizavugaga byinshi ku birebana n’ibibazo byanjye, ahubwo zavugaga ibintu biteye inkunga.” Umugore wapfakaye witwa Nina yaravuze ati “incuti zanjye zikunda kuvuga amagambo meza mu gihe gikwiriye. Hari n’igihe zitagira icyo zivuga, tukaba turi kumwe gusa.”

Niba uwapfushije ashaka kugira icyo avuga ku birebana n’ibyabaye, mutege amatwi witonze kandi wihanganye. Irinde kumubaza ibibazo by’amatsiko. Ntukamucire urubanza. Ntibikwiriye ko umuha inama ku birebana n’uko yagaragaza akababaro ke cyangwa igihe yagombye kumara akagaragaza. Ntukababare nakubwira ko yumva ashaka kuba ari wenyine. Ushobora kuzagaruka ikindi gihe. Komeza kumugaragariza urukundo.—Yoh 13:34, 35.

Ese hari ibibazo wibaza ku bihereranye n’igihe kizaza?

Ni ibisanzwe ko twibaza ibirebana n’uko Yehova azasohoza amasezerano ye. Aburahamu yakundaga gutekereza ku isezerano Imana yari yaramuhaye ry’uko yari kuzabyara umuhungu. Yehova yamuteye inkunga yo kwihangana. Uwo mugabo wizerwa ntiyigeze amanjirwa.—Intang 15:2-5; Heb 6:10-15.

Yakobo amaze kumva ko umuhungu we Yozefu yapfuye, yifuzaga cyane kongera kumubona. Yamaze imyaka myinshi aririra umuhungu we, yibwiraga ko yari yarapfuye. Ariko kandi, Yehova yari kuzamukorera ibintu byiza atigeze atekereza. Nyuma y’igihe, Yakobo yongeye guhura na Yozefu, kandi yishimiye kubona abuzukuru be. Yaravuze ati “sinatekerezaga ko nzongera kukubona, ariko Imana itumye mbona n’urubyaro rwawe.”—Intang 37:33-35; 48:11.

Izo nkuru zitwigisha iki? Icya mbere, jya wiringira ko nta kintu na kimwe gishobora kubuza Imana Ishoborabyose gusohoza ibyo ishaka. Icya kabiri, nituvuga amasengesho ahuje n’ibyo Yehova ashaka kandi tugakora ibihuje na byo, azatwitaho muri iki gihe kandi mu gihe kiri imbere azaduha ibyo dukeneye byose, kandi ahaze ibyifuzo byacu byose. Pawulo yaranditse ati “ushobora gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose, ahuje n’imbaraga ze zikorera muri twe, ahabwe ikuzo binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu ibihe byose kugeza iteka ryose. Amen.”—Efe 3:20, 21.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze