ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/5 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
    Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
  • Kuki hariho imibabaro myinshi?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/5 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ni nde mu by’ukuri utegeka iyi si?

Amashusho y’intambara, ubugizi bwa nabi n’ibiza

Ese Imana iramutse ari yo itegeka isi, isi yaba yuzuye imibabaro?

Abantu benshi batekereza ko Imana y’ukuri ari yo itegeka iyi si. Ariko se ibyo biramutse ari byo, isi yaba yuzuye imibabaro (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5)? Bibiliya ivuga ko isi iyobowe n’umubi.—Soma muri 1 Yohana 5:19.

Byagenze bite kugira ngo umubi ayobore isi? Abantu bagitangira kubaho, hari umumarayika wigometse ku Mana, maze atuma umugabo n’umugore ba mbere na bo bayigomekaho (Intangiriro 3:1-6). Bombi bahisemo kumvira uwo mumarayika wigometse ari we Satani, bemera ko abategeka. Icyakora, Imana Ishoborabyose ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo gutegeka. Ariko nanone, ishaka ko abantu bemera gutegekwa na yo babitewe n’uko bayikunda (Gutegeka kwa Kabiri 6:6; 30:16, 19). Ikibabaje ni uko abantu benshi bayobye, bagahitamo gutegekwa n’umubi, nk’uko umugabo n’umugore ba mbere babigenje.—Soma mu Byahishuwe 12:9.

Ni nde uzakemura ibibazo by’abantu?

Ese Imana izakomeza kwihanganira ubutegetsi bubi bwa Satani? Oya. Izakoresha Yesu kugira ngo ivaneho ibibi byose Satani yateje.—Soma muri 1 Yohana 3:8.

Yesu azarimbura Satani akoresheje imbaraga Imana izamuha (Abaroma 16:20). Nyuma yaho Imana izategeka abantu, bongere kugira ibyishimo n’amahoro Imana yari yarabateganyirije mbere.—Soma mu Byahishuwe 21:3-5.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Kiboneka nanone ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze