ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/5 pp. 16-17
  • Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kuki hariho imibabaro myinshi?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Kuki hariho ibibi n’imibabaro?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/5 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?

Iyi ngingo isuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi ikakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ibibi byatangiye bite?

Ibintu bibi tubona ku isi, byatangiranye n’ikinyoma cya mbere cya Satani. Igihe Satani yaremwaga ntiyari mubi. Yari umumarayika utunganye, ariko “ntiyashikamye mu kuri” (Yohana 8:44). Yararikiye gusengwa kandi bigenewe Imana yonyine. Satani yabeshye umugore wa mbere ari we Eva, maze amwemeza ko agomba kumwumvira aho kumvira Imana. Adamu yafatanyije na Eva gusuzugura Imana. Ibyo Adamu yakoze byakururiye abantu imibabaro kandi batangira gupfa.​—Soma mu Ntangiriro 3:1-6, 17-19.

Igihe Satani yashukaga Eva agasuzugura Imana, yarimo acura umugambi wo kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Abantu benshi bifatanyije na Satani bigomeka ku butegetsi bw’Imana. Ibyo byatumye Satani ahinduka “umutware w’isi.”​—Soma muri Yohana 14:30; Ibyahishuwe 12:9.

2. Ese ibyo Imana yaremye byari bitunganye?

Abantu n’abamarayika Imana yaremye bashoboraga kumvira mu buryo butunganye, bagakora ibyo ibasaba (Gutegeka kwa Kabiri 32:5). Imana yaturemanye uburenganzira bwo kwihitiramo gukora icyiza cyangwa ikibi, kandi ubwo burenganzira buduha uburyo bwo kugaragaza ko dukunda Imana.​—Soma muri Yakobo 1:​13-15; 1 Yohana 5:3.

3. Kuki Imana yemeye ko imibabaro ibaho?

Imana yihanganiye ko abantu bakomeza kwigomeka ku butegetsi bwayo bw’ikirenga mu gihe runaka. Kubera iki? Kugira ngo igaragaze ko nta butegetsi bushobora kugira icyo bugeza ku bantu buramutse butayishingikirijeho (Yeremiya 10:​23). Ubu nyuma y’imyaka 6.000 abantu bamaze babayeho, byaragaragaye ko ubutegetsi bw’abantu nta cyo bushoboye. Abategetsi b’abantu bananiwe kuvanaho intambara, ubugizi bwa nabi, akarengane n’indwara.​—Soma mu Mubwiriza 7:29; 8:9; Abaroma 9:17.

Ibinyuranye n’ibyo, abantu bemera ko Imana ari yo Mutegetsi wabo babona imigisha (Yesaya 48:​17, 18). Vuba aha, Yehova azarimbura ubutegetsi bwose bw’abantu. Abantu bahisemo gutegekwa n’Imana bonyine ni bo bazatura ku isi.​—Yesaya 2:​3, 4; 11:9; Soma muri Daniyeli 2:​44.

4. Kuba Imana yihangana bitumarira iki?

Satani yihandagaje avuga ko nta muntu n’umwe ushobora kumvira Yehova mu budahemuka. Kuba Imana yihangana, bituma twese tugaragaza niba dushyigikiye ubutegetsi bw’Imana cyangwa ubw’abantu. Ibyo tubigaragariza mu mibereho yacu.​—Soma muri Yobu 1:8-11; Imigani 27:11.

5. Twagaragaza dute ko twahisemo gutegekwa n’Imana?

Tugaragaza ko twahisemo gutegekwa n’Imana iyo dushakishije idini ry’ukuri rishingiye ku Ijambo ryayo Bibiliya, kandi tukabaho mu buryo buhuje n’ibyo iryo dini ryigisha (Yohana 4:​23). Nanone, twigana Yesu twirinda kwivanga muri politiki no mu ntambara.​—Soma muri Yohana 17:​14.

Satani akoresha imbaraga ze kugira ngo ateze imbere ibikorwa biteje akaga by’ubwiyandarike. Iyo turetse ibyo bikorwa, bamwe mu ncuti zacu na bene wacu bashobora kutunnyega cyangwa bakaturwanya (1 Petero 4:​3, 4). Ubwo rero, tugomba guhitamo. Ese tuzahitamo kwifatanya n’abantu bakunda Imana? Ese tuzumvira amategeko yayo arangwa n’ubwenge kandi agaragaza ko idukunda? Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko Satani yabeshye, igihe yihandagazaga avuga ko nta muntu n’umwe wakora ibyo Imana idusaba.​—Soma mu 1 Abakorinto 6:9, 10; 15:33.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 11 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Adamu yahisemo nabi

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Amahitamo tugira agaragaza niba twifuza ko Imana itubera Umutegetsi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze