ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/10 pp. 8-9
  • Ubwami bw’Imana buzakugirira akahe kamaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami bw’Imana buzakugirira akahe kamaro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Kuki Yesu yahaga agaciro Ubwami bw’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ubwami bw’Imana
    Nimukanguke!—2013
  • Shyigikira Ubwami bw’Imana uhereye ubu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/10 pp. 8-9
Umugabo n’umugore biga ibyerekeye Ubwami bw’Imana binyuze ku cyigisho cya Bibiliya

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Ubwami bw’Imana buzakugirira akahe kamaro?

Igihe wasomaga ingingo zabanjirije iyi, ushobora kuba wabonye ko Abahamya ba Yehova baha agaciro Ubwami bw’Imana. Nanone ushobora kuba washimishijwe n’imwe mu migisha yavuzwe muri izo ngingo izazanwa n’ubwo Bwami. Ariko nanone, ushobora kuba wibajije niba iyo migisha tuzayibona koko.

Ni byiza kubanza kwibaza ku bintu, aho guhita wemera ibyo wumvise byose (Imigani 14:15). Mu rugero runaka, amakenga yawe yagereranywa n’ay’abantu ba kera b’i Beroya.a Igihe bagezwagaho ku ncuro ya mbere ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bemeye ibyo bumvise, bidatewe gusa n’uko ari byo bashakaga kumva. Ahubwo basuzumye bitonze Ibyanditswe “kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko” (Ibyakozwe 17:11). Mu yandi magambo, bagereranyije ubwo butumwa bwiza babwiwe n’icyo Ibyanditswe bivuga. Amaherezo baje kwemera ko ubwo butumwa bwiza bwari bushingiye ku Ijambo ry’Imana koko.

Abahamya ba Yehova baragutera inkunga yo kubigenza nk’uko abo bantu b’i Beroya babigenje. Gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu, izaguha uburyo bwo kugereranya imyizerere y’Abahamya ba Yehova ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’icyo Bibiliya yigisha.

Kwiga Bibiliya bizatuma umenya ibirebana n’Ubwami bw’Imana, kandi bigufashe kubona ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi cyane abantu bibaza.

  • Twakomotse he?

  • Intego y’ubuzima ni iyihe?

  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

  • Bitugendekera bite iyo dupfuye?

  • Ese isi izarimbuka?

  • Wakora iki ngo ugire imibereho irangwa n’ibyishimo mu muryango?

Ikiruta byose, kwiga Bibiliya bizagufasha ‘kwegera Imana’ (Yakobo 4:8). Uko uzagenda urushaho kwegera Imana, ni ko uzagenda wibonera ko Ubwami bwayo bushobora kukugeza ku byiza, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Yesu ubwe yasenze Se agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Abahamya ba Yehova bashobora kukwigisha Bibiliya bifashishije iki gitabo.

Niba wifuza kwiga Bibiliya, bisabe Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese cyangwa wuzuze ahabigenewe kuri www.jw.org/rw. (Jya ku ipaji ibanza y’urwo rubuga, urebe ahanditse ngo SABA KWIGA BIBILIYA)

a Beroya yari umugi wo muri Makedoniya ya kera.

Impamvu akunda Ubwami bw’Imana

Folake

Vuba aha, umukobwa w’imyaka icumi witwa Folake yahawe umukoro wo kwandika umwandiko ku ngingo ivuga ngo “Ikintu nkunda kuruta ibindi muri iyi si.” Folake yahisemo kwandika ingingo isobanura impamvu akunda kubwira abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana.

Yaravuze ati “Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyakuri, ariko ntibugaragara. Ni yo mpamvu udashobora kububona nubwo waba wambaye amadarubindi.”

Yakomeje avuga ibirebana n’imigisha izazanwa n’ubwo Bwami ategerezanyije amatsiko menshi. Yavuze bimwe mu bibazo Ubwami bw’Imana buzakemura, maze arandika ati “mbabazwa no kubona abantu barara ku mihanda, bitewe n’uko badafite aho baba,” kandi mbabazwa no kubona “abana bicwa n’inzara mu duce dutandukanye tw’isi.” Yongeyeho ati “ariko nanone, iyo nsomye muri Yesaya 65:21 nongera kugira ibyishimo.” Uwo murongo uvuga ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu ‘bazubaka amazu bakayabamo, kandi bagatera inzabibu bakarya imbuto zazo.’

Folake yanavuze ko ategerezanyije amatsiko igihe Ubwami bw’Imana buzavaniraho indwara zose. Muri uwo mwandiko, yavuze ibikubiye mu Byahishuwe 21:4, hagira hati “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Yashoje avuga ko kubwira “abandi ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe ari cyo kintu akunda kuruta ibindi.” Nta gushidikanya, uwo mwana akunda cyane Ubwami bw’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze